Nyuma y’uko Mukura Victory Sport ihagaritse umutoza wayo mukuru Olivier Ovambe imuziza imyitwarire mibi yagaragaje i Nyagatare bakina na Sunrise, Kuri ubu biravugwa ko uyu mutoza ufite amasezerano muri Mukura ashobora gusezererwa, ikipe igahabwa umunya Espagne Tony Hernandez umwungirije.
Ovambe wahagaritswe bishobora kumuviramo kwirukanwa
Olivier Ovambe wahesheje
Mukura igikombe cy’agaciro akiyigeramo, akananganya imikino ibiri ibanza ya
shampiyona ashobora gutandukana na Mukura isaha n’isaha. Amakuru agera ku
nyarwanda.com avuga ko imbere mu bayobozi b’ikipe ya Mukura Victory Sport
impumeko ari ugutandukana na Ovambe ikipe igahabwa Tony Hernandez wageze muri
Mukura azanwe na Ovambe ngo amufashe akazi nk’umutoZa w’ungirije.
Olivier Ovambe yahesheje Mukura igikombe cy'Agaciro muri uyu mwaka
Umunsi wa Gatatu wa shampiyona Mukura iheruka
gukina watojwe na Tony Hernandez nk’umutoza mukuru kubera ko Ovambe yari mu
bihano yafatiwe n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA bitewe n’amakosa
yakoreye ku kibuga cya Sunrise. Ni umukino Hernandez yitwayemo neza atanga
insinzi ya mbere kuri Mukura muri uyu mwaka w’imikino, anayitanga atsinze
Musanze Fc ibitego byinshi kuko iminota 90 y’umukino yarangiye Mukura itsinze
ibitego 4-0.
Iki gikorwa Hernandez
yakoze kikaza n’ubundi gisanga icyizere yari afitiwe n’ubuyobozi bw’iyi kipe ibarizwa
mu karere ka Huye. Abakinnyi ba Mukura Victory Sport baganiriye n’inyarwanda.com
bemeza biyumva kandi bakagirira icyizere umutoza Hernandez kurusha Ovambe.
Umutoza Olivier Ovambe
akaba yarahagaritswe n’ikipe ya Mukura Victory Sport igihe kitazwi, ubuyobozi
bwa Mukura butangaza ko bugiye kwiga kuri dossier ye.
Mu kiganiro umunyamabanga
w’ikipe ya Mukura Victory Sport Siboyintore Theodatte yagiranye na
inyarwanda.com, yavuze ko ku ruhande rw’ubuyobozi bwa Mukura Victory Sport
bataratekereza kuri byo ko ahubwo ikihutirwa bagiye kwicara hamwe bakiga ku
myitwarire ya Ovambe.
Yagize ati” Oya, ibivugwa
si byo kuko twe nkubuyobozi bwa Mukuru ibyo bintu ntiturabiganira na rimwe, ahubwo
ikihutirwa tugiye kwicara nk’ubuyobozi dusuzume imyitwarire ya Ovambe ubundi hafatwe imyanzuro”.
Gusa ariko andi makuru ava
muri Mukura avuga ko bigendanye n’ibikubiye mu masezerano ya Ovambe, bashobora
kwicara bakayasesa Ovambe bakamurekura akagenda.
Kugeza ku munsi wa Gatatu
muri Shampiyona y’u Rwanda Mukura Victory Sport iri ku mwanya wa gatandatu n’amanota
5, aho imaze kunganya imikino ibiri igatsinda umwe. Ku munsi wa Kane wa
shampiyona Mukura izakina na Gicumbi Fc kuri Stade Mumena ku wa 20 Ukwakira
2019.
Umwanditsi – SAFARI Garcon
– inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO