RFL
Kigali

Nyuma y’amezi atatu gusa Olivier Ovambe ashobora kwerekwa umuryango, Mukura VS ikegurirwa Tony Hernandez

Yanditswe na: Editor
Taliki:16/10/2019 16:28
0


Nyuma y’uko Mukura Victory Sport ihagaritse umutoza wayo mukuru Olivier Ovambe imuziza imyitwarire mibi yagaragaje i Nyagatare bakina na Sunrise, Kuri ubu biravugwa ko uyu mutoza ufite amasezerano muri Mukura ashobora gusezererwa, ikipe igahabwa umunya Espagne Tony Hernandez umwungirije.




Ovambe wahagaritswe bishobora kumuviramo kwirukanwa

Olivier Ovambe wahesheje Mukura igikombe cy’agaciro akiyigeramo, akananganya imikino ibiri ibanza ya shampiyona ashobora gutandukana na Mukura isaha n’isaha. Amakuru agera ku nyarwanda.com avuga ko imbere mu bayobozi b’ikipe ya Mukura Victory Sport impumeko ari ugutandukana na Ovambe ikipe igahabwa Tony Hernandez wageze muri Mukura azanwe na Ovambe ngo amufashe akazi nk’umutoZa w’ungirije.


Olivier Ovambe yahesheje Mukura igikombe cy'Agaciro muri uyu mwaka

Umunsi wa Gatatu wa shampiyona Mukura iheruka gukina watojwe na Tony Hernandez nk’umutoza mukuru kubera ko Ovambe yari mu bihano yafatiwe n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA bitewe n’amakosa yakoreye ku kibuga cya Sunrise. Ni umukino Hernandez yitwayemo neza atanga insinzi ya mbere kuri Mukura muri uyu mwaka w’imikino, anayitanga atsinze Musanze Fc ibitego byinshi kuko iminota 90 y’umukino yarangiye Mukura itsinze ibitego 4-0.


Tony Hernandez ahobora guhabwa Mukura akayitoza nk'umutoza mukuru 

Iki gikorwa Hernandez yakoze kikaza n’ubundi gisanga icyizere yari afitiwe n’ubuyobozi bw’iyi kipe ibarizwa mu karere ka Huye. Abakinnyi ba Mukura Victory Sport baganiriye n’inyarwanda.com bemeza biyumva kandi bakagirira icyizere umutoza Hernandez kurusha Ovambe.

Umutoza Olivier Ovambe akaba yarahagaritswe n’ikipe ya Mukura Victory Sport igihe kitazwi, ubuyobozi bwa Mukura butangaza ko bugiye kwiga kuri dossier ye.

Mu kiganiro umunyamabanga w’ikipe ya Mukura Victory Sport Siboyintore Theodatte yagiranye na inyarwanda.com, yavuze ko ku ruhande rw’ubuyobozi bwa Mukura Victory Sport bataratekereza kuri byo ko ahubwo ikihutirwa bagiye kwicara hamwe bakiga ku myitwarire ya Ovambe.

Yagize ati” Oya, ibivugwa si byo kuko twe nkubuyobozi bwa Mukuru ibyo bintu ntiturabiganira na rimwe, ahubwo ikihutirwa tugiye kwicara nk’ubuyobozi dusuzume imyitwarire ya Ovambe ubundi hafatwe imyanzuro”.

Gusa ariko andi makuru ava muri Mukura avuga ko bigendanye n’ibikubiye mu masezerano ya Ovambe, bashobora kwicara bakayasesa Ovambe bakamurekura akagenda.

Kugeza ku munsi wa Gatatu muri Shampiyona y’u Rwanda Mukura Victory Sport iri ku mwanya wa gatandatu n’amanota 5, aho imaze kunganya imikino ibiri igatsinda umwe. Ku munsi wa Kane wa shampiyona Mukura izakina na Gicumbi Fc kuri Stade Mumena ku wa 20 Ukwakira 2019.

Umwanditsi – SAFARI Garcon – inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND