RFL
Kigali

Momo na Eric Gaben barasusurutsa abasohokera muri White Club n'umuziki wa Karaoke

Yanditswe na: Muvunyi Arsene
Taliki:16/10/2019 15:33
0


Umuririmbyi Momo na Eric Gaben barataramira abasohokera muri White Club aho aririmba asubiramo indirimbo z’abandi bahanzi bwizi nka Karaoke.



White Club iherere Kimironko ahahoze ari Rosty hamaze kuba igicumbi cy’imyidagagaduro itandukanye iryohereza abantu bose bahasohokera.

Buri mugoroba wo ku wa Gatata w’icyumweru, uba ari umwanya wo gususurutsa abakunzi ba Karaoke, aho bataramirwa n’umukobwa wamamaye mu muziki akanagira ubuhanga muri Karaoke, Momo.

Momo ntabwo aba ari wenyine kuko akorana n’undi musore ufite ijwi rihebuje witwa Eric Gaben akaba anamaze igihe muri uyu mwuga.

White club ni Bar-Resto y'icyitegererezo itanga servise nziza kandi yihuse. Bafite amafunguro y'ubwoko bwose ateguranywe ubuhanga. Ibyo kunywa byose niho ubisanga kandi ku giciro cyiza.

Buri wa Gatatu w’icyumweru haba Karaoke y’ababigize umwuga. Ku wa Kane hari aba-Dj’s bakomeye mu Rwanda barangajwe imbere na Anitha Pendo ndetse n’aba star banyuranye mu ngeri zose.

Ku wa Gatanu wa buri cyumweru hacuranga band ya Barundi ya Mbere mu karere batarama kugeza bucyeye. Ku wa Gatandatu iyi Band icuranga indirimbo zakunzwe mu buto bwa benshi ndetse ibiciro biba byagabanyijweho kabiri.

Buri wa gatanu wa nyuma w’ukwezi haba  igitaramo cya Silent Disco gisusurutswa n’aba-Djs bakunzwe mu gihugu.

Abakunzi b'umupira w'amaguru match bazirebera kuri ‘projector’. White Club iherereye ku Kimironko iruhande rwa Simba super market. White club irangwa no gutanga service nziza.  

Ibitaramo bya Momo bikurura abantu benshi muri White Club







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND