Umuririmbyi Momo na Eric Gaben barataramira abasohokera muri White Club aho aririmba asubiramo indirimbo z’abandi bahanzi bwizi nka Karaoke.
White Club iherere Kimironko ahahoze ari Rosty hamaze
kuba igicumbi cy’imyidagagaduro itandukanye iryohereza abantu bose
bahasohokera.
Buri mugoroba wo ku wa Gatata w’icyumweru, uba ari
umwanya wo gususurutsa abakunzi ba Karaoke, aho bataramirwa n’umukobwa wamamaye
mu muziki akanagira ubuhanga muri Karaoke, Momo.
Momo ntabwo aba ari wenyine kuko akorana n’undi musore
ufite ijwi rihebuje witwa Eric Gaben akaba anamaze igihe muri uyu mwuga.
White club ni Bar-Resto y'icyitegererezo itanga
servise nziza kandi yihuse. Bafite amafunguro y'ubwoko bwose ateguranywe
ubuhanga. Ibyo kunywa byose niho ubisanga kandi ku giciro cyiza.
Buri wa Gatatu w’icyumweru haba Karaoke y’ababigize
umwuga. Ku wa Kane hari aba-Dj’s bakomeye mu Rwanda barangajwe imbere na Anitha
Pendo ndetse n’aba star banyuranye mu ngeri zose.
Ku wa Gatanu wa buri cyumweru hacuranga band ya
Barundi ya Mbere mu karere batarama kugeza bucyeye. Ku wa Gatandatu iyi Band
icuranga indirimbo zakunzwe mu buto bwa benshi ndetse ibiciro biba
byagabanyijweho kabiri.
Buri wa gatanu wa nyuma w’ukwezi haba igitaramo cya Silent Disco gisusurutswa n’aba-Djs
bakunzwe mu gihugu.
Abakunzi b'umupira w'amaguru match bazirebera kuri ‘projector’. White Club iherereye ku Kimironko iruhande rwa Simba super market. White club irangwa no gutanga service nziza.
Ibitaramo bya Momo bikurura abantu benshi muri White Club
TANGA IGITECYEREZO