Nyuma y’umunsi wa Gatatu muri ’Rwanda Premier League 2019-2020’ Gicumbi Fc iri ku mwanya wa nyuma nta nota na rimwe irabona. Uyu musaruro mubi uraturuka ku mpamvu nyinshi zitandukanye harimo no kuba abakinnyi b’iyi kipe bamaze amezi atatu yose badahembwa kandi bakora.
Abakinnyi ba Gicumbi FC biyemeje kudakina umukino wa Mukura nibadahembwa
Mu mukino w’umunsi wa
Gatatu wa shampiyona ikipe ya Gicumbi FC iheruka gukina na Police Fc,
byaramenyekanye ko abakinnyi ba Gicumbi bari banze kuza mu mujyi wa Kigali
gukina bitewe n'uko ubuyobozi budakemura ikibazo abakinnyi bafite kuko bavuga
ko bamaze amezi atatu batazi ikitwa amafaranga y’umushahara muri Gicumbi Fc.
Abakinnyi ba Gicumbi Fc bamaze amezi atatu badahembwa
Ubuyobozi bwa Gicumbi Fc
mu koroshya ikibazo, bafashe abakinnyi buri wese bamuha ibihumbi makumyabiri,
nyuma abakinnyi bemera kujya mu kibuga bakina na Police FC umukino banakinnye
neza n’ubwo bitabahiriye ngo batahukane amanota atatu.
Ubwabo abakinnyi bavuga ko
ubuyobozi bwa Gicumbi Fc ni butagira icyo bukora ngo buhe abakinnyi byibura
amezi abiri mu mezi atatu y’ibirarane bafitiwe batazakina umukino w’umunsi wa
Kane wa shampiyona Gicumbi Fc izakira Mukura VS.
Si ubwa mbere Gicumbi Fc
ihura n’ikibazo cy’amikoro kimwe n’andi makipe yegamiye ku turere kuko buri
mwaka ihura n’iki kibazo igahanyanyaza kugeza ku mpera za shampiyona, gusa
ariko igiteye impungenge ni uko iki kibazo kije mu ntangiriro za shampiyona
abakunzi b’iyi kipe baribaza niba izageza ku munsi wa nyuma wa shampiyona
ikirwana n'iki kibazo.
Ubuyobozi bw’ikipe ya
Gicumbi FC butangaza ko impamvu nyamukuru iri gutera iki kibazo cyo kumara
amezi atatu idahembye biterwa n’uko Akarere ka Gicumbi kataratanga amafaranga
kemeye kuzafasha iyi kipe muri uyu mwaka w’imikino.
Mu kiganiro inyarwanda.com yagiranye n'umuyobozi w'akarere ka Gicumbi Bwana Ndayambaje Felix, yavuze ko nubwo baba bifuza ko Gicumbi FC iza mu makipe ya mbere ariko atari ba nyir'ikipe bonyine ahubwo ari abafatanyabikorwa. Yagize ati:
Gicumbi FC tuba twifuza ko iza mu myanya ya mbere buri gihe, gusa ariko ubuyobozi ntibwavuga ngo impamvu badahemba ni uko tutarabaha amafaranga bagenerwa kuko akarere ni umufatanyabikorwa kandi amafaranga tubaha tuyakura mu yo twinjije imbere mu karere avuye mu misoro, kandi uko agenda aboneka tugenda tuyabaha numva ko kugeza ubu nta kibazo twari dufitanye kandi ibijyanye n'amafaranga no guhemba biba biri muri Organisation y'ikipe. Ariko ntabwo ijana ku ijana ubuzima bw'ikipe bushingiye ku mafaranga bahabwa n'Akarere kuko hari imisanzu itangwa n'abanyamuryango ndetse n'abandi bafatanyabikorw, twebwe turunganira.
Kugeza ku munsi wa Gatatu
muri ‘Rwanda Premier League’ Gicumbi FC iri ku mwanya wa nyuma wa 16, nta nota
na rimwe ifite, ikaba irimo umwenda w’ibitego 6 aho iri mu makipe amaze
kwinjizwa ibitego byinshi muri uyu mwaka w’imikino wa 2019-2020.
Umwanditsi – SAFARI Garcon
– inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO