RFL
Kigali

Uko ufata smartphone yawe bivuze byinshi ku buzima bwawe

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:16/10/2019 14:01
1


Tubayeho mu buzima bufite telephone zigendanwa ndetse hari n’abumva batabasha kubaho batazifite cyane ko zibafasha mu kazi kabo ka buri munsi, bityo bumva batazifite batabaho, iyi rero ni nayo mpamvu telephone ivuze byinshi ku buzma bwawe kandi utari uzi



Aha ushobora kwibaza impamvu yabyo ariko burya uko ufata telephone yawe bivuze byinshi ku buzima bwawe:


Niba ufata telephone ukoresheje ikiganza kimwe gusa, ugakora ibyo ushaka byose: bishatse kuvuga ko uri umuntu wigirira icyizere cyane, ubasha kumenya uko wikura mu makuba akugezeho, ukora byose ngo ugere ku ntego yawe, ufata umwanya uhagije mbere yo gufata umwanzuro runaka


Niba ufatisha telephone ikiganza kimwe ubundi ukifashisha igikumwe cy'ikindi kiganza mu kuyikoresha: bishatse kuvuga ko uri umuntu ukunda kwigengesera muri byose, uri umunyabwenge, ureba kure, ntiwifuza kujya mu byago wikururiye, utanga inama cyane ni nayo mpamvu ugira inshuti nyinshi zikugisha inama, Mu bijyanye n’amarangamutima y’urukundo wumvira umutima cyane kuruta uko wumvira ibitekerezo


Niba ufatisha telephone ibiganza byombi ndetse ukanayikoresha wifashishije intonki zombi: bishatse kuvuga ko uri umuntu udakunda gutakaza igihe cyawe, ugikoresha neza, imirimo yawe uyikorana umwete ngo irangire vuba, ntago ujya uhindurwa n’impinduka ahubwo wisanisha na zo


Niba ufatisha telephone yawe ikiganza kimwe ubundi ukayikoresha wifashishije urutoki rukurikira igikumwe rw'ikindi kiganza: bishatse kuvuga ko uri umuntu ugira udushya twinshi mu buzim bwawe, ugira ibitekerezo byiza, urigengesera kandi ugira analyse kuri buri kimwe cyose, ukunda gukorera ibintu mu bwihisho kandi bikazaba byiza utagaragaye, zimwe mu nshuti zawe zifuza kumera nkawe kubera udushya zikubonaho kandi utigaragaje

Src: passeportsante.fr

  





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Janeoo4 years ago
    Niba c warabikoreshejebyose?





Inyarwanda BACKGROUND