Tubayeho mu buzima bufite telephone zigendanwa ndetse hari n’abumva batabasha kubaho batazifite cyane ko zibafasha mu kazi kabo ka buri munsi, bityo bumva batazifite batabaho, iyi rero ni nayo mpamvu telephone ivuze byinshi ku buzma bwawe kandi utari uzi
Niba ufatisha telephone ikiganza kimwe ubundi ukifashisha igikumwe cy'ikindi kiganza mu kuyikoresha: bishatse kuvuga ko uri umuntu ukunda kwigengesera muri byose, uri umunyabwenge, ureba kure, ntiwifuza kujya mu byago wikururiye, utanga inama cyane ni nayo mpamvu ugira inshuti nyinshi zikugisha inama, Mu bijyanye n’amarangamutima y’urukundo wumvira umutima cyane kuruta uko wumvira ibitekerezo
Niba ufatisha telephone ibiganza byombi ndetse ukanayikoresha wifashishije intonki zombi: bishatse kuvuga ko uri umuntu udakunda gutakaza igihe cyawe, ugikoresha neza, imirimo yawe uyikorana umwete ngo irangire vuba, ntago ujya uhindurwa n’impinduka ahubwo wisanisha na zo
Niba ufatisha telephone yawe ikiganza kimwe ubundi ukayikoresha wifashishije urutoki rukurikira igikumwe rw'ikindi kiganza: bishatse kuvuga ko uri umuntu ugira udushya twinshi mu buzim bwawe, ugira ibitekerezo byiza, urigengesera kandi ugira analyse kuri buri kimwe cyose, ukunda gukorera ibintu mu bwihisho kandi bikazaba byiza utagaragaye, zimwe mu nshuti zawe zifuza kumera nkawe kubera udushya zikubonaho kandi utigaragaje
Src:
passeportsante.fr
TANGA IGITECYEREZO