RFL
Kigali

Ibintu ukunda gukora mbere yo kujya kuryama kandi bigira ingaruka mbi ku buzima bwawe

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:16/10/2019 12:32
0


Niba uri mu bantu bakunda kubura ibitotsi nijoro ushobora kuba ukora bimwe muri ibi bintu mbere y’uko ujya kuryama, ni byiza ko ubikurikirana neza ukamenya impamvu igutera kubura ibitotsi noneho igakosorwa hakiri kare.



Gufata ibyo kunywa byinshi ugiye kuryama: Nubwo kunywa amazi ari ngombwa ku buzima bw’umuntu ndetse akaba ari na meza cyane kuyanywa nijoro, si byiza ko uyanywa ugiye kuryama, bisaba ko nibura uyanywa mbere y’isaha imwe cyangwa se amasaha abiri mbere yuko uryama, nuyanywa ugahita ujya kuryama bizatuma utabasha gusinzira neza.

Gukoresha telephone cyangwa mudasobwa ugiye kuryama: Si byiza na gato gukoresha ibi bikoresho kuko binaniza cyane ubwonko, nta gikoresho na kimwe kiri electronic gikwiye kugera mu buriri bwawe kuko zinaniza ubwonko cyane bigatuma umuntu atabasha gusinzira neza, ni byiza gushyira kure za telephone, tablets, na television kure y’uburiri bwawe kugira ngo ubashe kuryama neza.

Kuryama kuri matelas mbi cyane: Niba urara kuri matelas mbi nawe urabizi ko ikuvuna bigatuma utabasha kuryama neza uko bikwiye, ni byiza ko uhitamo ubwoko bwiza bwa matelas uzajya uryamaho ntikuvune kuko nayo iri mu ishobora guhora bituma udasinzira neza bikagira ingaruka mbi ku buzima bwawe

Kumara kurya ugahita ujya kuryama ako kanya: Ni bibi cyane ku buzima kuko ijoro ni ikiruhuko kuri wowe ni ku zindi ngingo zawe zose, niba ugiye kuryama ukimara kurya rero, ubwo igifu cyo kirasigara gikora bishatse kuvuga ko utazabasha gusinzira nea uko bikwiye, ni byiza ko uryama nyuma y’isaha imwe nibura umaze kurya kugirango ubashe gusinzira neza

Gukora imyitozo ngororangingo cyangwa se kwiga mbere yo kujya kuryama: nubwo imyitozo ari myiza ariko kuyikora mbere yo kujya kuryama bishobora guteza bimwe mu bibazo by’umutima, kwiga mbere yo kuryama nabyo ngo bituma umuntu atabasha gusinzira neza, ni byiza ko niba ukunda gukora ibi bintu, uzajye ubikora mbere ho amasaha atatu ngo uryame

Uburyo uryamamo nabwo bushobora gutuma udasinzira neza: Kuryama wubitse inda, ugaramye, cyangwa ureba iburyo si byiza cyane, abahanga bavuga ko umuntu ushaka kuryama neza aryamira urubavu rw’ibumoso kuko bituma umutima utera neza ndetse n’igogora rikagenda neza.

Ni byiza rero ko wirinda bimwe muri ibi tuvuze haruguru kugirango bigufashe gusinzira neza bitumen n’umubiri wwawe ubasha kuruhuka bihagije.

Src: santeplusmag.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND