RFL
Kigali

Perezida Magufuli yasabye Harmonize kwiyamamariza kuyobora umwanya ukomeye muri Tanzania

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:16/10/2019 11:34
0


John Joseph Magufuli Perezida wa Tanzania kuva mu 2015, yavuganye amashushyu atangaza ko yifuza kubona umunyamuziki Rajab Abdul Kahali wamenyekanye mu muziki ku izina rya Harmonize, yiyamamariza kuyobora kamwe mu turere dutandatu tugize Intara ya Mtwara muri Tanzania.



Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye ibirori byabereye Likangala kuwa 15 Ukwakira 2019, Perezida Magufuli yabwiye Harmonize gutangira gutekereza kwicara ku ntebe y’ubuyobozi bw’Akarere ka Tandaimba binyuze mu matora ateganyijwe mu 2020.

Perezida Magufuli avuga ko yanyuzwe kandi yakunze indirimbo Harmonize yakoze akayimwitirira avugamo iterambere rya Tanzania rirangajwe imbere nawe. Iyi ndirimbo imaze kurebwa n’abarenga Miliyoni 3 ku rubuga rwa Youtube, yasohotse ku wa 02 Nzeri 2019.

Mu mashusho y’iyi ndirimbo uyu muhanzi yerekanye byinshi mu bikorwa by’iterambere Tanzania imaze kugeraho ku ngoma ya Perezida Magufuli. Yaririmbye kandi ashima Imana yabahaye umuyobozi mwiza, avuga ko bifuza gukomeza gutera imbere umunsi ku munsi.

Perezida Magufuli yasabye Harmonize kwiyamamariza kuyobora Akarere ka Tandaimba

Perezida Magufuli we avuga ko azishimira kubona Harmonize ku rutonde rw’abahatanira kuyobora Akarere ka Tandaimba mu Ntara uyu muhanzi avukamo. Yagize ati “Ndashaka gushimira byimazeyo Harmonize, uyu muhungu avuka mu kahe gace? Ni inde muyobozi wa Tandaimba. Ndifuza ko Harmonize yaziyamamariza kuyobora Akarere ka Tandaimba.”

Ni ibintu byashimishije benshi bari muri ibi birori Harmonize yaririmbyemo indirimbo ze nyinshi nka ‘Magufuli’ yahimbiye Perezida Magufuli, ‘Never Give Up’ n’izindi. Nyuma yo kuririmba muri ibi birori, Harmonize yanditse kuri konti ya instagram, avuga ko Perezida Magufuli ari ku ruhembe rw’abamushyigikira mu rugendo rwe rw’umuziki.

Uyu muhanzi mu minsi ishize yafunguye ku mugaragaro ‘Label’ ifasha abahanzi yise Konde Music Worldwide. Yayifunguye nyuma y’iminsi micye atandukanye n’inshuti ye y’igihe kirekire Diamond Platinumz Umuyobozi wa WCB Wasafi akaba n’umuhanzi ugezweho.

Harmonize yavuze ko Perezida Magufuli ari imbere y'abamushyigikira mu muziki

Uyu muhanzi aherutse gushinga 'Label' ifasha abahanzi


KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO "MAGUFULI" YA HARMONIZE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND