RFL
Kigali

Jules Sentore yongeye uburyohe mu ndirimbo “Dimba Hasi” imaze imyaka irenga 40 isusurutsa imbaga-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:16/10/2019 8:03
0


Umuhanzi Jules Sentore waragijwe injyana Gakondo, kuri uyu wa 15 Ukwakira 2019, yasohoye amashusho y’indirimbo nshya yise “Dimba Hasi”.



Uyu muhanzi uherutse gukora igitaramo “Inganzo Yaratabaye” asanzwe afite izindi ndirimbo zikunzwe mu buryo bukomeye nka “Gakondo”, “Sine ya mwiza”, “Imbere ni heza”, “Guluma” n’izindi nyinshi.

Iyi ndirimbo ye nshya ifite iminota itatu n’amasegonda 25’. Jules Sentore yatangarije INYARWANDA ko iyi ndirimbo “Dimba Hasi” imaze imyaka irenga 40 aho yagiye yifashishwa ahantu habaga hahuriye abantu benshi nko ku rugamba n’ahandi.

Avuga ko yatekereje kuyikora mu buryo bujyanye na Gakondo yongeramo ibitero by’amagambo ye bwite kugira ngo indirimbo irusheho guhabwa igisobanuro. Ati “Indirimbo yari isanzwe ihari. Mu buzima indirimbo ntabwo iba ari iy’umuhanzi gusa. Iyo ushyize hanze indirimbo iba ibaye iy’abantu bose.

Yungamo ati “Iyi ndirimbo ikijya hanze byashobokaga ko abantu bayikoresha mu buryo butandukanye ariko kuko ubu bifite amategeko iyo ndirimbo imaze imyaka igera kuri 40 mu mategeko umuntu uwo ari we wese yaba umunyarwanda yaba umunyamahanga umuntu uwo ari we wese afite uburenganzira bwo kuyikoresha icyo ashaka.”

Jules Sentore avuga ko iyi ndirimbo iri mu ndimi nyinshi kuko muri Uganda, Tanzania, Kenya n’ahandi bagiye bayifashisha mu bihe bitandukanye. Iyi ndirimbo iri mu njyana y’ikinimba n’umudiho wasururutsa benshi nko mu tubyiniro n’ahandi.

Mu gitero cya mbere uyu muhanzi aririmba agira ati “Nyegera dusabane 'stress' tuzihunge twimike urukundo duhamye umubano kaka dansi kawe kankumbuza byinshi iyo ndi kumwe nawe sinicwa n'irungu nsekera nsegura wizihije umubiri wose.”

Mu nkikirizo yayo agira ati “Dore nushaka kumbaza Mama Oya wimbaza Mama uzambarize mubagabo shenge Oya wimbaza Mama Ku musemburo winzoga Mama Oya wimbaza Mama Yee niho amagambo avugirwa Mama Oya wimbaza Mama.”

Indirimbo "Dimba Hasi" yanakozwe n'umuhanzi Masamba Intore wayishyize hanze kuwa 17 Ukwakira 2018. Mu buryo bw’amajwi (Audio) iyi ndirimbo yakozwe na Producer MadeBeats. Ni mu gihe amashusho (Video) yayo yakozwe na Bob Chris Raheem.

Jules Sentore washyize hanze amashusho y'indirimbo "Dimba Hasi" yaragijwe injyana Gakondo

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO "DIMBA HASI" YA JULES SENTORE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND