Abanyacyubahiro mu nzego zitandukanye za politiki babarirwa mu bindi byamamare ku buryo buri wese aba afite ibibazo byinshi yibaza ku buzima bwabo bwite, haba ibyo bakunda kurya, siporo bakora, imyenda bakunda kwambara, aho bakunda gusohokera, indirimbo bumva n’ibindi.
Hari benshi batiyumvisha uko byaba bimeze baramutse bahuye n’abayobozi bakomeye bari nko guhaha ibintu runaka,kwiyogoshesha se, kwiyakira muri hoteli runaka cyangwa ahandi. Ushobora kuba utekereza ko nka Minisitiri cyangwa Perezida wa Repubulika imyenda bambara ari imvaburayi gusa, nyamara siko bimeze kuko bajya bambara n’ibyakorewe mu Rwanda.
Tugiye kureba zimwe mu nzu z’imideli zizwiho kwambika abantu b’abanyacyubahiro bakomeye mu Rwanda.
1.Moshions
Moshions ni inzu y’imideli iri mu zikomeye mu Rwanda ikaba yarashinzwe na Turahirwa Moses ari nawe muyobozi wayo kuri ubu. Inzu ya Moshions izwi cyane mu gukora imishanana yambarwa n’abasore mu mihango yo gusaba no gukwa.
Mu banyacyubahiro bambaye iyi myenda ya Moshions harimo Bertrand Ndengeyingoma, umugabo wa Ange Kagame. Mu bambaye iyi myenda harimo kandi n’umugabo w’umuyobozi wa RDB.
Moshions kandi bakora imyenda y’abagabo n’abagore itandukanye nayo yambarwa na bamwe mu banyacyubahiro bakomeye mu Rwanda barimo Minisitiri w’Intebe Edouard Ngirente, Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Soraya Hakuziyaremye, Ange Kagame n’umugabo we, n’abandi.
2. Haute Baso
Iyi ni inzu y’imideli ibarizwa mu itsinda rya Collective Rwanda, ikaba ikora imyenda myinsi y’abagore n’iy’abagabo. Birashoboka ko umunsi wagiye guhahirayo icyo kwambara uzahakubitanira n’umwe mu banyacyubahiro bo mu Rwanda.
Umushanana Ange Kagame yambaye ubwo yasabwaga ni bo bawukoze, ni nabo bakoze ikote rirerire yambaye ubwo yitabiraga umuhango wo Kwita Izina ingagi wabereye mu Kinigi mu karere ka Musanze.
3.Sonia Mugabo
Iyi ni inzu y’imdeli yitiriwe nyirayo Sonia Mugabo. Yibanda cyane mu gukora imyenda yambarwa n’igitsina gore. Sonia Mugabo ni umwe bahanzi b’ibimideli bakomeye mu Rwanda byanamuhesheje kujya ku rutonde rwa ba rwiyemezamirimo bakiri bato batanga icyizere ku mugabane w’Afurika.
Uyu mukobwa yambika abakomeye barimo uwahoze ari Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga, Louise Mushikiwabo, abo mu muryango w’umukuru w’igihugu ndetse imyenda yakunzwe cyane n’umugore wa Perezida São Tomé & Príncipe n’abandi barimo ibyamamare.
Minisitiri w'Intebe Edouard Ngirente mu ishati ya Moshions
Ange Kagame n'umugabo we mu myenda ya Moshions
Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda Soraya Hakuziyaremye mu ikanzu ya Moshions
Mu gusaba umusore yambaye umushanana wa Moshions, umukobwa yambara umukenyero wa Haute Baso
Iri kote Ange Kagame yambaye ryakozwe na Haute Baso
Umufasha wa Perezida wa São Tomé & Príncipe yambaye ikanzu ya Sonia Mugabo
Louise Mushikiwabo mu ikanzu yakozwe na Sonia Mugabo
TANGA IGITECYEREZO