RFL
Kigali

FC Barcelone yashyize hanze urutonde rw’abakinnyi 4 bagomba kuvamo umwe usimbura Luis Suarez

Yanditswe na: Editor
Taliki:14/10/2019 15:19
0


Ikipe ya Fc Barcelone yo muri Espagne yashyize hanze urutonde rw’abakinnyi bane bayobowe na Markus Rashford, Harry Kane, Lautaro Martinez na Klyan mbappe, hagomba kuvamo umwe uzasimbura rutahizamu ukomoka muri Urguay, Luis Suarez uri kugana mu za bukuru




Markus Rashford ni we uyoboye abakinnyi Barcelone yifuza

Nyuma yuko ikipe ya FC Barcelone yibitseho Philippe Coutinho na Ousmane Dembele bazaga basanga Messi na Suarez, nyuma iyi kipe ikaza gushaka Neymar Jr ariko isoko ry’igura n’igurisha  ry’abakinnyi ku mugabane w’iburayi rigafungwa itamubonye,  byarangiye ubuyobozi bw’ikipe ya FC Barcelone bufashe umwanzuro wo gushakira mu yandi makipe uzasimbura Luis Suarez bateganya ko mu mpeshyi itaha atazaba akibarizwa muri iyi kipe.


Suarez umaze gutsindira Barcelone ibitego 183 agiye kuyivamo

Uyu rutahizamu umaze gutsindira Fc Barcelone ibitego 183 mu mikino 255 amaze kuyikinira biteganijwe ko ubwo uyu mwaka w’imikino uzaba urangiye ashobora kutongera gukinira iyi kipe kuko mu kwezi kwa mbere k’umwaka utaha Suarez azaba yujuje imyaka 33, bityo rero hakenewe abakinnyi bakiri bato bafite imbaraga zo gukina igihe kirekire.

Ku isonga uwahise atekerezwaho byihuse ni rutahizamu ukinira ikipe ya Manchester United, Markus Rashford,  akaba akiri muto kandi ni umuhanga wafasha byinshi umutoza Ernesto Valvelde muri Barcelone. Si ubwa mbere Barcelone yifuje Rashford kuko mu mpeshyi y'uyu mwaka Barcelone yifuzaga gutanga Coutinho muri Manchester United ubundi nayo ikabaha Rashford ariko Manchester United irabyanga.


Harry Kane ukinira Tottenham ari mu bakinnyi bifuzwa i Camp Nou

Harry Kane ukinira ikipe ya Tottenham Hotspurs n’ikipe y’igihugu y’u Bwongereza  nawe ni rutahizamu watekerejweho kugira ajye gutanga umusanzu we muri Barcelone. Akaba ari umukinnyi wifujwe na mukeba wayo Real Madrid ariko kugeza n’ubu ntakiragerwaho hagati y’amakipe yombi.


Mbappe wifujwe na Real Madrid ubushize kuri ubu ni Barcelone imwifuza

Klyan Mbappe ukinira PSG n’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa nawe ni umukinnyi wifujwe na Real Madrid ku isoko riheruka ariko bikaza kwanga, Barcelone yamushyize mu bakinnyi ishaka kugira ngo azabe umusimbura wa Luis Suarez.


Lautaro Martinez uri kwitwara neza muri Inter Millan arifuzwa na FC Barcelone

Rutahizamu ukinira ikipe ya Inter Millan Lautaro Martinez nawe ni rutahizamu uri kwitwara neza byanatumye Barcelone imubenguka yifuza ko yaba umusibura wa Suarez bibaye ngombwa. Biteganijwe ko umukinnyi Fc Barcelone izashima ikumvikana n’ikipe yakiniraga azagera Camp Nou mu kwezi kwa mbere mu mwaka wa 2020.

Umwanditsi – SAFARI Garcon – inyarwanda.com

 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND