Ikipe ya Fc Barcelone yo muri Espagne yashyize hanze urutonde rw’abakinnyi bane bayobowe na Markus Rashford, Harry Kane, Lautaro Martinez na Klyan mbappe, hagomba kuvamo umwe uzasimbura rutahizamu ukomoka muri Urguay, Luis Suarez uri kugana mu za bukuru
Markus Rashford ni we uyoboye abakinnyi Barcelone yifuza
Nyuma yuko ikipe ya FC Barcelone yibitseho
Philippe Coutinho na Ousmane Dembele bazaga basanga Messi na Suarez, nyuma iyi
kipe ikaza gushaka Neymar Jr ariko isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi ku mugabane w’iburayi rigafungwa
itamubonye, byarangiye ubuyobozi bw’ikipe
ya FC Barcelone bufashe umwanzuro wo gushakira mu yandi makipe uzasimbura Luis Suarez bateganya ko mu mpeshyi itaha atazaba akibarizwa muri iyi kipe.
Suarez umaze gutsindira Barcelone ibitego 183 agiye kuyivamo
Uyu rutahizamu umaze
gutsindira Fc Barcelone ibitego 183 mu mikino 255 amaze kuyikinira biteganijwe
ko ubwo uyu mwaka w’imikino uzaba urangiye ashobora kutongera gukinira iyi kipe
kuko mu kwezi kwa mbere k’umwaka utaha Suarez azaba yujuje imyaka 33, bityo
rero hakenewe abakinnyi bakiri bato bafite imbaraga zo gukina igihe kirekire.
Ku isonga uwahise
atekerezwaho byihuse ni rutahizamu ukinira ikipe ya Manchester United, Markus
Rashford, akaba akiri muto kandi ni
umuhanga wafasha byinshi umutoza Ernesto Valvelde muri Barcelone. Si ubwa mbere
Barcelone yifuje Rashford kuko mu mpeshyi y'uyu mwaka Barcelone yifuzaga gutanga
Coutinho muri Manchester United ubundi nayo ikabaha Rashford ariko Manchester
United irabyanga.
Harry Kane ukinira Tottenham ari mu bakinnyi bifuzwa i Camp Nou
Harry Kane ukinira ikipe
ya Tottenham Hotspurs n’ikipe y’igihugu y’u Bwongereza nawe ni rutahizamu watekerejweho kugira ajye gutanga umusanzu we muri Barcelone. Akaba
ari umukinnyi wifujwe na mukeba wayo Real Madrid ariko kugeza n’ubu ntakiragerwaho
hagati y’amakipe yombi.
Mbappe wifujwe na Real Madrid ubushize kuri ubu ni Barcelone imwifuza
Klyan Mbappe ukinira PSG n’ikipe
y’igihugu y’u Bufaransa nawe ni umukinnyi wifujwe na Real Madrid ku isoko
riheruka ariko bikaza kwanga, Barcelone yamushyize mu bakinnyi ishaka kugira ngo azabe umusimbura wa Luis Suarez.
Rutahizamu ukinira ikipe ya Inter Millan Lautaro Martinez nawe ni rutahizamu uri kwitwara neza byanatumye Barcelone imubenguka yifuza ko yaba umusibura wa Suarez bibaye ngombwa. Biteganijwe ko umukinnyi Fc Barcelone izashima ikumvikana n’ikipe yakiniraga azagera Camp Nou mu kwezi kwa mbere mu mwaka wa 2020.
Umwanditsi – SAFARI Garcon
– inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO