RFL
Kigali

Itsinda rya Super M ryatanze inkunga y'ibihumbi $50 ku kigo Ellen DeGeneres ari kubaka mu Rwanda

Yanditswe na: Muvunyi Arsene
Taliki:14/10/2019 15:04
0


Itsinda ry’abaririmbyi bo muri Koreya y’Epfo baririmba injyana ya Pop, Super M batanze inkunga y’ibihumbi $50 yo gushyigikira umushinga wo kubaka ikigo kigamije kubungabunga ingagi zo mu birunga cyashinzwe Ellen DeGeneres.



Super M ni itsinda ry’abaririmbyi 7 b’injyana ya Pop bo muri Koreya bahurijwe hamwe muri uyu mwaka wa 2019 n’ibigo bibiri bishora imari mu muziki ari byo SM Entertainment na Capitol Music Entertainment.

Mu cyumweru gishize, aba basore bakunzwe mu ndirimbo yitwa “Jopping” batumiwe mu kiganiro cya “The Ellen Show” gikorwa n’umunyarwenyakazi wo muri Amerika witwa Ellen DeGeneres.

Abagize itsinda rya Super M batunguye Ellen DeGeneres bamuzanira sheki iriho ibihumbi $50 mu rwego rwo kumushyigikira mu gikorwa yatangiye cyo kubaka ikigo Ellen DeGeneres Campus kigamije kubungabunga ingagi zo mu birunga mu Rwanda.

Iki kigo cyatangiye kubakwa mu Kinigi mu Karere ka Musanze ni impano Portia de Rossi yahaye DeGeneres bashyingiranwe bahuje ibitsina, ubwo yuzuzaga imyaka 60 y’amavuko.

Iki kigo kizunganira ibikorwa bisanzwe bikorwa n’Ikigega cyitiriwe Diana Fossey, bigamije gushyigikira intego za Leta y’u Rwanda mu kubungabunga ibidukikije n’umutungo kamere.

Ellen DeGeneres Campus ni yo izaba irimo ibiro by’ikigega Dian Fossey Gorilla Fund kimaze imyaka isaga 50 gikorera mu Rwanda binyuze mu gashami kacyo gashinzwe ubushakashatsi ka Karisoke Research Centre mu Karere ka Musanze.

Kizaba kirimo laboratwari, ibyumba by’inama, ibyo kwigishirizamo n’inzu ndangamateka ivuga kuri Dian Fossey wishwe mu Ukuboza 1985. Biteganyijwe ko ikigo gishya kizafungura imiryango ku mugaragaro mu ntangiriro za 2021, gitwaye miliyoni 10 z’amadolari.

Ellen DeGeneres akoresha uburyo butandukanye mu gukusanya amafaranga yo kubaka iki kigo aho anagenda agurisha ibintu bitandukanye mu cyamunara amafaranga avuyemo akayashyira ku yandi amaze kugera muri miliyoni eshanu z’amadorali y’Amerika.

Super M biyemeje gushyigikira ikigo kizabungabunga ubuzima bw'ingagi zo mu Rwanda

REBA JOPPING YA SuperM







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND