RFL
Kigali

Dain Yoon, akoresheje ibirungo by’ubwiza ahindura isura ye mu buryo butangaje!

Yanditswe na: Editor
Taliki:14/10/2019 14:31
0


Dain Yoon ni umuhanzi utera ibirungo byongera ubwiza utandukanye n’abandi. Bitandukanye no gusiga ingohe cyangwa se iminwa, we yitera ibirundo mu buryo butandukanye bihindura isura ye mu buryo bwihariye.



Ntibikiri ibanga ko isi y'uyu munsi iyobowe n’ingaruka za digital ndetse na technology ihindura uko tubona ibintu bya nyabyo. Dain Yoon yishyiraho ibirungo by’ubwiza mu buryo butangaje bigoranye kwemera ko atari photoshop. Muri 2016 ni bwo yatangiye kumenyekana ubwo yasohoraga amafoto ye aho uba ubona isura nk'aho ari amasura abiri cyangwa atatu kandi byose abikora n’ibiganza bye.

Akoresheje ibikoresho bisanzwe nk’uburoso butera ibirungo, yishyiraho nk’amaso menshi cyangwa iminwa myinshi ku mubiri we cyane cyane mu maso bituma umuntu abona amashusho menshi.


Uburyo yishushanyaho ibintu ngo ni uburyo abonamo isi. Yagize ati "Abantu babona isi ukuntu gutandukanye, buri muntu abona isi mu buryo  abishaka n'iyo byaba atari byo; ubu buryo butandukanye abantu babonamo isi ni byo bituma itandukanye ndetse rimwe na rimwe idasobanutse."

Ibikorwa bya Yoon bikurikirwa n’abantu benshi nubwo ukibibona bigora kwemeza ko atari photoshop. Mukwemeza ko ibyo akora nta photoshop zirimo ariko,Yoon ashyira amashusho atandukanye ku rukuta rwe rwa instagram ndetse na YouTube byerekana uko abigenza. 

Dain Yoon amaze kugira abamukurikira ku rukuta rwa instagram barenga 550,000. Mu kiganiro yagiranye na Ellen DeGeneres mu kwishyiraho ibirungo hari ibimutwara nk'amasaha 3 cyangwa amasaha 12.

Dain Yoon akomoka muri Koreya y’amajyepfo. Yakunze gushushanya akiri umwana aza no kubyiga mu mashuri yisumbuye ku ishuri rya Seoul Arts High School ndetse anabikomereza muri Korean National University of Arts.


Dain Yooh ahindura isura ye mu buryo butangaje akoresheje ibirungo

Umwanditsi: Gentillesse Cyuzuzo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND