Dain Yoon ni umuhanzi utera ibirungo byongera ubwiza utandukanye n’abandi. Bitandukanye no gusiga ingohe cyangwa se iminwa, we yitera ibirundo mu buryo butandukanye bihindura isura ye mu buryo bwihariye.
Ntibikiri ibanga ko isi y'uyu munsi iyobowe n’ingaruka
za digital ndetse na technology ihindura uko tubona ibintu bya nyabyo. Dain Yoon yishyiraho ibirungo by’ubwiza mu
buryo butangaje bigoranye kwemera ko atari photoshop. Muri 2016 ni bwo yatangiye
kumenyekana ubwo yasohoraga amafoto ye aho uba ubona isura nk'aho ari amasura
abiri cyangwa atatu kandi byose abikora n’ibiganza bye.
Akoresheje ibikoresho bisanzwe nk’uburoso butera
ibirungo, yishyiraho nk’amaso menshi cyangwa iminwa myinshi ku mubiri we cyane
cyane mu maso bituma umuntu abona amashusho menshi.
Uburyo yishushanyaho ibintu ngo ni uburyo abonamo isi.
Yagize ati "Abantu babona isi ukuntu gutandukanye, buri muntu abona isi mu buryo
abishaka n'iyo byaba atari byo; ubu buryo butandukanye abantu
babonamo isi ni byo bituma itandukanye ndetse rimwe na rimwe idasobanutse."
Ibikorwa bya Yoon bikurikirwa n’abantu benshi nubwo ukibibona bigora kwemeza ko atari photoshop. Mukwemeza ko ibyo akora nta photoshop zirimo ariko,Yoon ashyira amashusho atandukanye ku rukuta rwe rwa instagram ndetse na YouTube byerekana uko abigenza.
Dain Yoon amaze kugira abamukurikira
ku rukuta rwa instagram barenga 550,000. Mu kiganiro yagiranye na Ellen
DeGeneres mu kwishyiraho ibirungo hari ibimutwara nk'amasaha 3 cyangwa amasaha
12.
Dain Yoon
akomoka muri Koreya y’amajyepfo. Yakunze gushushanya akiri umwana aza no
kubyiga mu mashuri yisumbuye ku ishuri rya Seoul Arts High School ndetse anabikomereza muri
Korean National University of Arts.
Dain Yooh ahindura isura ye mu buryo butangaje akoresheje ibirungo
Umwanditsi: Gentillesse Cyuzuzo
TANGA IGITECYEREZO