RFL
Kigali

Mike Ogoke yavuze ko azi Alyn Sano anahishura icyakomeje Godfather mu gutunganya ‘video’

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:14/10/2019 10:16
0


Mike Ogoke Umuyobozi wa Godfather Production yageze i Kigali mu gitondo cy’uyu wa Mbere tariki 14 Ukwakira 2019, ahishura ko mu bahanzi nyarwanda azi harimo umuhanzikazi Alyn Sano n’undi musore atibuka neza amazina.



Mike Ogoke yageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali saa moya n’iminota 20’ yakirwa na Producer David Umuyobozi wa Future Records, Umuhanzi Papa Emile, Aristide Gahunzire Umujyanama wa ‘Label’ ya The Mane n’abandi.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, Mike yatangaje ko yaje mu Rwanda kugira ngo agirane ibiganiro n’abahanzi batandukanye, ‘label’ zireberera inyungu z’abahanzi n’abandi. Avuga ko biri mu rwego rwo kwiga no kumenya neza ikibuga cy’umuziki w’u Rwanda n’uko cyafashwa kwaguka ku rwego mpuzamahanga.

Uyu mugabo avuga ko yifuza gukorana n’abahanzi nyarwanda benshi n’ubwo atarabasha kubamenya bose. Avuga ko mu bihe bitandukanye yakurikiranye ibikorwa by’umuhanzikazi Alyn Sano n’undi musore atibuka neza.

Yagize ati “Hari uyu mukobwa witwa Sano (Alyn) ndetse na wa musore wakoze indirimbo zitandukanye (ntabwo ndikumwibuka neza) ariko nyine arahari ndamuzi.”

Mike avuga ko Future Records ya David Producer, The Mane yashinzwe na Bad Rama n’izindi nzu zishinzwe kureberera inyungu z’abahanzi, bagiye bagirana ibiganiro byerekeza ku kuganira ku iterambere ry’umuziki w’u Rwanda ariko bigasubikwa ku mpamvu zitandukanye, avuga ko igihe ari iki.

Yagize ati “Mu bihe bitandukanye twagiye tugirana ibiganiro ariko tuza guhuga ho gato ariko muri uyu mwaka twasubukuye ibiganiro. Twembi twavuze ko igihe ari iki kandi ko hari icyo twakora. Aba rero mubona hano ni bo batumye ibi byose bishoboka.”

Mu bihe bitandukanye Godfather yakoreye abahanzi b’amazina azwi amashusho y’indirimbo zanabafashije kwamamara mu buryo bukomeye.

Asubiza ikibazo cy’umunyamakuru wa INYARWANDA, Mike yavuze ko icyatumye Godfather igira izina rikomeye ikanakorera abahanzi bakomeye ku isi ari uko barambirije ku mwihariko wa Afurika bumva ko nabo bagera ku isi yose.

Avuga ko bagiye bashyira imbaraga mu kwagura ibikorwa byabo, bakora amashusho afite umwihariko, barimenyekanisha karahava ari nayo mpamvu bagishinze imizi kuri igihe.

Ati “Twari dufite buri kimwe cyose dukeneye. Igihe cy’u Rwanda kirageze kugira ngo bakoreshe ubwo bumenyi uruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda rugere hose ku isi.”

Yavuze ko mu bihe byose bagerageje gushyira imbere ubunyafurika ntibifata nk’amerika mu gutunganya amashusho y’indirimbo.

Ati “Twazirikanye ko turi Afurika ntitwigeze tugerageza kwisanisha n’abanyamerika kandi dukora ibintu by’umwihariko ku buryo uyu munsi turi gukora ibintu byiza cyane.”

Godfather Production ni yo nzu ya mbere yazanye impinduka mu bijyanye n’ikorwa n’ituganywa ry’amashusho y'indirimbo ku mugabane wa Afrika, yahawe akabyiniriro ka ‘Hype Williams of Africa’.

Yakoze inatunganya amashusho y’abahanzi bo muri Afurika batandukanye bibaviramo kuba ibyamamare nka Flavour, Tuface, P Square, D Banj, Wizkid, Davido, Diamond Platnumz, Rayvanny, Eddy Kenzo, Bebe Cool, Yuri da Cunha, Nsoki, Burna Boy, Akothee, Papa Dennis, Jah Prayzah n’abandi.

Mike washinze Godfather yakirwa na Producer David washinze Future Records

Mike yavuze ko azi kandi yakurikiranye ibikorwa by'umuhanzikazi Alyn Sano

Uhereye iburyo; umuhanzikazi M.France ubarizwa muri Future Records, Aristide Gahunzire umujyanama wa 'Label' ya The Mane, Producer David, Mike washinze Godfather, Papa Emile na Bosco






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND