RFL
Kigali

Abashaka kwinjira mu mutwe w’Intore z’Itorero ry’igihugu Urukerereza bahawe ikaze

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:13/10/2019 19:45
0


Minisiteri y’Umuco na Siporo (MINISPOC) kuri uyu wa Gatandatu tariki 12 Ukwakira 2019, yasohotse itangazo rihamagararira abashaka kwinjira mu mutwe w’Intore z’Itorero ry’igihugu Urukerereza.



Iri tangazo rirareba amatorero yose aserukana imbyino za Kinyarwanda kandi bafite impano zitandukanye mu buhanzi gakondo. Aya marushanwa yateguwe kugira ngo hashyirweho umutwe w’Intore uhoraho w’Itorero ndangamuco ry’Igihugu Urukerereza.

Aya marushanwa azabera mu Ntara enye n’Umujyi wa Kigali. Abahamagariwe kwitabira aya marushanwa ni abahanzi boherejwe n’amatorero bitorezamo bafite impano.

Basabwa kuba bafite impano mu kubyina, umuhamirizo w’intore n’abiyereka, kuririmba, abakaraza, abazi gucuranga; inanga, ikembe, umuduri n’umwirongi.

Buri torero ku munsi w’irushanwa rizohereza urutonde rwemejwe n’ubuyobozi bw’itorero ruriho intore 10 bazitabira amarushanwa mu byiciro bazihitiramo.

Mu Ntara y’Amajyaruguru amarushanwa azabera mu karere ka Musanze kuwa 16-17 Ukwakira 2019. Mu Ntara y’Uburengerazuba amarushanwa azabera i Karongi kuwa 18-19 Ukwakira 2019.

Intara y’Amajyepfo ni mu karere ka Nyanza kuwa 20-21 Ukwakira 2019. Iburasirazuba ni mu karere ka Rwamagana kuwa 23-24 Ukwakira 2019. Umujyi wa Kigali ni kuri Petit Sitade kuwa 26-28 Ukwakira 2019. Amarushanwa azasorezwa kuri petit Sitade kuwa 02-04 Ugushyingo 2019.

Bamwe mu bagize Itorero Urukerereza/Ifoto@Twiiter/Minispoc

Hateguwe amarushanwa y'abashaka kwinjira mu mutwe w'intore z'itorero ry'igihugu Urukerereza






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND