RFL
Kigali

Manchester United yamaze kumvikana na Juventus ku igurishwa rya Mario Mandzukic

Yanditswe na: Editor
Taliki:13/10/2019 14:36
0


Ikipe ya Manchester United yamaze kwemeza ko yumvikanye na Juventus ku igurishwa rya Mario Manzukic mu kwezi kwa mbere umwaka utaha aho azatangwaho miliyoni 10 z’amayero akerekeza mu ikipe yitirirwa amashitani atukura.




Mandzukic azerekeza muri Manchester United mu kwa mbere

Umutoza Ole Gunnar Solskjaer yifuje Mario Mandzukic mu mpeshyi ishize  ubwo yari amaze kurekura Romelu Lukaku ariko imiryango y’isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi ifungwa nta kigezweho hagati y’amakipe yombi. Gusa ariko kuri iyi nshuro abahagarariye amakipe yombi bahuye baraganira kandi ngo ibiganiro byagenze neza.

Nyuma y’imvune zibasiye abakinnyi batandukanye b’ikipe ya Manchester United,  byanatumye imibare y’umutoza Ole Gunnar Solskjaer ihinduka atangira gushyira mu kibuga abakinnyi benshi bakiri bato barimo Mason Greenwood na Tahith Chong mu byumweru bishize, byatumye umutoza Ole asubiza amaso inyuma asubira gushaka Mario Mandzukic kugira ngo azaze afashe ubusatirizi bw’iyi kipe bufite ibibazo.


Ole ufite ibibazo mu ikipe ye avuga ko Mandzukic azamufasha byinshi

Umutoza w’ikipe ya Manchester United Ole Gunnar Solskjaer afite gahunda yo kubaka ikipe ye yubakiye ku bakinnyi bakiri bato, gusa ariko atangaza ko kubona umukinnyi nka Mandzukic ntako bisa kuko afite ubunararibonye yakwigirwaho n’abasore nka Daniel james, Markus Rashford n’abandi. Uyu Mario mandzukic akaba kuri ubu afite imyaka 33 n’amezi atanu.

Ikipe ya Manchester United ntirinjiza ibitego birenze kimwe muri uyu mwaka w’imikino muri shampiyona y’ubwongereza uretse umukino wa mbere batsinze Chelsea ibitego 4-0, ibi bigaragaza ko Manchester United ifite ikibazo gikomeye mu busatirizi bwayo.

Mario Mandzukic wari ufite amasezerano muri Juventus yo kugeza mu mwaka wa 2021, gusa ariko kuva umutoza Mauricio Sarri yahagera ntiyiyumvisemo uyu rutahizamu ukomoka mu gihugu cya Croatia kuko ntaragaragara na rimwe muri uyu mwaka w’imikino akinira Juventus kandui nta kibazo cy’imvune afite, akaba atari no mu bakinnyi uyu mutoza ari kwitabaza mu mikino ya UEFA Champions league.

Umwanditsi – SAFARI Garcon – inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND