RFL
Kigali

Eddy Kenzo yahagaritse gukorera ibitaramo muri Uganda kugeza asabwe imbabazi

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:13/10/2019 14:50
0


Eddy Kenzo yariye karungu! Yatangaje ko yaciye ukubiri no kongera gukorera ibitaramo muri Uganda kugeza ubwo Sheikh Muzaata wasezeranyije uwahoze ari umugore we Rema amusabye imbabazi ku bwo kumwita ‘umutinganyi’.



Kuri uyu wa Gatandatu tariki 12 Ukwakira 2019 Rema Namakula wahoze ari umugore wa Eddy Kenzo yakoze ubukwe na Hamza Ssebunya. Isezerano ryabo barihamirije imbere ya Sheikz Muzaata, inshuti n’abavandimwe.

Sheikz Muzaata yavuze ko umuhanzi Eddy Kenzo ari ‘umutinganyi’ kandi ko yitwara nkabo. Yongeraho ko ‘umutinganyi’ adashaka umugore avuga n’andi magambo y’urukozasoni atatambuka muri iyi nkuru.

Eddy Kenzo yashaririwe yandika ku mbuga nkoranyambaga avuga ko atazongera kuririmbira muri Uganda kugeza asabwe imbabazi na Sheikz Muzaata. Anavuga ko yamaze no guhagarika ibitaramo byose yari yatumiwemo.

Ati “Sheikz Muzaata ibyo wavuze ndabibonye ndagushimiye ariko mama wanjye uvuga yarapfuye cyera mu myaka irenga 20 ishize…Niyo mpamvu nawe umbonera mu ishusho nk’iyo ng’iyo iyaba yari ahari wari gusanga nanjye meze nkawe nk’uko umfata.”

Yavuze ko Sheikz Muzaata yamutukiye mu maso y’umwana we, ngo ni urwibutso rubi umwana we abitse. Ati “Untukiye mu maso y’umwana wanjye akureba sinibaza ko wari umunsi mwiza ku mwana wanjye kandi umwana wanjye ntabwo aza kwibagirwa, ndagushimiye.”

Eddy Kenzo yavuze ko yahagaritse gukorera ibitaramo muri Uganda kugeza asabwe imbabazi

Uyu muhanzi yakomeje asaba Sheikh Muzaata gutanga ibimenyetso bigaragaza ko ari ‘umutinganyi’ nk’uko abivuga.

Ati “Sheikz Muzaata agomba kwerekana ibimenyetso byose bigaragaza ko ndi umutinganyi nabibura azasaba imbabazi kubwo kwangiza izina ryanjye. Ubu isi yanjye yose yuzuye ikimwaro. Ndi umubyeyi w’abana babiri.”

Eddy Kenzo yavuze ko akiri umugabo wa Rema Namakula kuko bakoranye ubukwe bwa kisiramu buzwi nka ‘Kuwooma’. Ngo isezerano Rema yagiranye na Sebunya, ntacyo rivuze.

Eddy Kenzo yashwanye igihe kinini na Rema ariko bakongera kwiyunga. Rema Namakula yahamije isezerano rye n’umugabo witwa Sebunya Hamza usanzwe ari umuganga mu bitaro bya Mulago.

Ibinyamakuru bitandukanye byo muri Uganda, bivuga ko ipfundo ryo gushwana kw’aba bombi kwari ukutizerana no kuba uyu mugore yarakunze gushinja Eddy Kenzo kumuca inyuma.

Rema wahoze ari umugore wa Eddy Kenzo yakoze ubukwe





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND