RFL
Kigali

Apophia Posh yasohoye indirimbo nshya 'No not one' ibwira abantu ko Yesu ari we nshuti nziza-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:13/10/2019 9:41
0


Umuhanzikazi Natukunda Apophia uzwi mu muziki nka Apophia Posh yasohoye indirimbo nshya 'No not one' yasohokanye n'amashusho yayo yatunganyijwe na Producer Fefe Faith. Ni indirimbo irimo ubutumwa bubwira abantu ko Yesu Kristo ari we nshuti nziza.



'No Not One' ni indirimbo iri mu ndimi ebyiri; Ikinyarwanda n'Icyongereza. Amashusho yayo akoze mu buryo budasanzwe aho uyu muhanzikazi agaragara ari mu bice by'icyaro arimo gukora imirimo yo mu rugo nk'umwali. Agaragara kandi arimo kubyinira Imana avuga ko nta yindi nshuti yamurutira Yesu Kristo ubana na we mu byiza no mu bibi.


Aganira na Inyarwanda.com Apophia Posh yadutangarije ko inganzo y'iyi ndirimbo 'No not one' yayikuye ku ndirimbo yo mu gitabo yanditswe mu 1890. Ni indirimbo avuga ko imufasha cyane mu buzima bwa buri munsi ndetse kuri we ngo ayifata nk'aho ari nshya kabone nubwo imaze imyaka myinshi. Yasabye abazumva n'abazareba iyi ndirimbo ye kumenya ko Yesu ari inshuti nziza iruta abantu bose bo ku isi.

Apophia Posh yababwiye ko Yesu Kristo ashobora kubaba hafi kuruta uko umuvandimwe wabo yabikora. Yasoje avuga ko yishimira ko Yesu azi imihangayiko abantu bacamo kandi ntabatererane. Muri iyi ndirimbo ifite iminota 3 n'amasegonda 6, hari aho Apophia Aposh aririmba ati "Reka dushime Umukiza wacu ni ukuri ni ashimwe. Azaze asange dutegereje ni ukuri azaze." 

REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'NO NOT ONE' YA APOPHIA POSH






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND