RFL
Kigali

Inzu 10 zambika abantu zifite amazina ahenze ku isi

Yanditswe na: Editor
Taliki:14/10/2019 8:01
0


Mu iduka rigurisha imyenda, inkweto, imibavu, amasakoshi, amasheni, n’ibindi bigira aho bihuhrira no kurimba ku muntu, urahasanga amoko menshi yabyo. Tugiye kubagezaho inzu 10 zambika abantu zifite amazina ahenze ku isi.



Kuba amoko ari menshi, bivuze ko binarangwa n’ ibimenyetso by’inganda cyangwa se kompanyi (company) zibikora zitandukanye. Impamvu ni uko ubu kugura nk’ umwenda bitagihagije gusa, ahubwo ari n’ ingenzi kumenya ngo ese uyu mwenda ni uw’iyihe kompanyi mu zikora imyenda? Abacuruza nabo, ntabwo ushobora gusanga bagurisha kimwe muri ibi, uretse ko biba bifite ikimenyetso (brand) kiranga kompanyi (company) yabikoze.

Isi irahindagurika amanywa n’ijoro. Ubu, abantu mu ngeri zose, urasanga batakibona umwenda nk’ ikintu cyo gushyira ku mubiri ngo wambare wikwize hanyuma ugende. Ahubwo ubu, turashaka kugaragara nk’abakire, abantu basirimutse tubinyujije mu myambarire, ibikoresho dufite, ndetse n’ibindi biturimbisha.

Ibyo rero, byahaye inganda na zakompanyi (company) zikora iyo myenda ndetse n’ibyo bikoresho, akazi ko guhangana ndetse no kurwanira isoko rigari. Abo, babikuramo amafaranga atagira uko angana, kubera ko gusa wowe uguze nk’umupira wanditseho ikimenyetso runaka, ugatanga amafaranga yagura indi mipira nk’itatu cyangwa se irenze.

Turagaruka kuri kompanyi cyangwa inganda 10 zitunganya, zikanakora ibyambarwa (imyenda, inkweto, ingofero, ...) ndetse n’ibikoresho (nk’amasakoshi, amasaha, amasheni, …) zihenze ku isi.

10.Burberry


Uru, ni uruganda rwo mu Bwongereza ruherereye London, England, rukaba rwaratangijwe n’umugabo witwa Thomas Burberry. Uru ruganda rukora ibicuruzwa nk’imyenda, ibikoresho, imibavu (perfumes), amataratara yo kuzuba (sunglass) ndetse n’amavuta yo kwisiga ku ruhu (cosmetics). ‘brand’ ya Burberry ikaba ihagaze miriyalidi 5.87$.

9. Ralph Lauren Corporation


Iyi, ni kompanyi yatangijwe na Ralph Lauren. Ifite icyicaro gikuru giherereye muri New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ikaba izwi cyane mu kwambika abagore, abagabo ndetse n’abana. Igurisha imyenda, inkweto, ibikoresho byo mu rugo ndetse n’ imibavu. Ralph Lauren Corporation, ika izwi cyane mu kwambika neza abagabo. Agaciro ka ‘brand’ ya Ralph Lauren Corporation kagera kuri miriyalidi 6.6$.

8. Chanel


I Paris, mu Bufaransa, ni ho Gabrielle Coco Chanel yatangirije iyi nzu yambika abantu, akanahitamo kuhashyira icyicaro gikuru cyayo. Umwihariko wayo, ukaba ari ugukura imyenda, inkweto, imikufi (jewelry), ibyo kwisiga mu maso (make up) ndetse n’ andi mavuta y’ uruhu ku bagore mu myaka yose. Ibyo, ikora ikanagura, bituma izina ryayo rihagarara agera muri miriyalidi 7.2$.

7. Prada


Mu Butariyani, I Milan, Prada ni ho ifite icyicaro gikuru. Iyi nzu izwiho kwambika abantu, yatangijwe na Mario Prada, ikaba ikora ibijyanye n’ imyenda, ibikapu byo mumpu, imibavu, ndetse n’ibindi bitandukanye. Iyo Havuzwe Prada, abasanzwe bayizi bumva imibavu yayo yihariye izwi nka L’Homme & La Famme Prada Perfumes. Ku bwo kurimbisha abantu, Prada ikaba ifite agaciro kagera kuri miriyalidi 8.6$.

6. Hermes


Abafaransa no kwambika abantu rwarahwanye. Iyi, Hermes nayo ikaba ikomoka ndetse inaherereye mu gihugu cy’u Bufaransa, mu mujyi wa Paris. Ikaba yarahanzwe n’uwitwa Thierry Hermes. Ikora ndetse ikanagurushi imyenda yoyo izwi cyane, ndetse ikaba inatanga ibikoresho bitandukanye ku bagabo ndetse n’abagore. Ku bw’umurava wayo, ndetse n’imikorere myiza, ihagaze agaciro ka miriyalidi 10.6$, ikaba iri ku mwanya wa 6 mu nzu zambika abantu zihenze ku isi.

5. Gucci


Iyi, abenshi murayizi ndetse n’ibyo ikora benshi muri twe ni byo twambara, nukakoresha cyane, nk’ ibikapu ubu usanga abasore n’ inkumi bahetse ibyinshi ni Gucci. Iyi, ikaba ituruka mu Butariyani, I Florence, akaba ari naho ifite ikicaro gikuru.

Guccio Gucci, niwe niyiri gutangiza Gucci nk’ uko n’ izina rye ribigaragaza. Ikaba izwiho gutunganya ibicuruzwa (ibikoresho) bikozwe mu mpu, ikora ndetse n’ imyambaro y’ abana, abagabo ndetse n’ abagore. Ikora imibavu ihumura neza, ibikoresho bitandukanye, inkweto ndetse n’ibindi. Gucci, abenshi bayiziho ibikapu n’amasakoshe matoya, bikozwe mu mpu no mu mabara abereye ijisho. Uko kuneza abakiriya, bakora ibintu byiza, bihesha Gucci kuba ku mwanya wa 5, ndetse n’agaciro k’amafaranga agera muri miriyalidi 12$.

4. Gap


Gap, turayisanga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho ifite n’icyicaro cyayo muri San Francisco, California. Iyi, ika izwiho kuba igurisha imyenda n’ibindi bikoresho cyane ku isi by’umwihariko muri Amerika ndetse bigatuma iba iya gatatu ku isi mu nzu ngari zambika abantu. Ikaba izwiho ko yanaguze kompanyi nka: Banana Republicna Old Naval Force. Ubu, ifite ububiko (stores) mu bihugu 52 ku isi. Ibyo bigatuma izina Gap, rigira agaciro ka miriyalidi 15.65$, irusha Gucci agera kuri miriyali 3$ n’imisago.

3. Hennes & Mauritz (H&M)


Hennes & Mauritz, ni kompanyi iherereye muri Sweden, ikabaihafite n’ ikicaro ahitwa Stockholm. Ikomeye mu kwambika abantu ndetse no mu gukora ibikoresho bindi bitandukanye. Iyi, ikaba ifite ububiko burenga 4000 mu bihugu birenga 60 ku isi. Ibyo, bikayigira iya 2 mu nzu zambika zikanacuruza imyenda ku isi. Agaciro Hennes & Mauritz ihagaze kari kuri miriyalidi 18.82$.

2. Louis Vuitton (LV)


Nk’uko twabivuze, u Bufaransa buranganje mu kwambika abantu. Louis Vuitton ikaba nayo ikorera mu Bufaransa, I Paris. Iyi, ikaba imwe mu nzu zambika abantu zikomeye ku isi. Ikaba ifite ububiko bugera kuri 400 mu bihugu 50 ku isi hose. Louis Vuitton, uyibwirwa n’ izi nyuguti zitangira aya magambo (LV), akensi ziba ziri mu ibara rya zahabu. Ku bw’ ubunararibonye ndetse no gukora ibintu byiza kandi bihenze ku isi, iyi kompanyi ikaba ihagaze agera muri miriyali 27.3$.

1. Dior


Dior, iherereye mu Burayi, mu gihugu cy’u Bufaranda mu mujyi wa Paris. Christian Dior, ni we nyiri gitekerezo cyo gushinga kompanyi ya Dior. Iyi kompanyi, ikaba izwiho gutunganya no gukora imyenda, ibikoresho byo kurimbana, inkweto, imikufi, ibyo kwisiga mu buranga bizwi nka ‘makeups’, ndetse n’ imibavu. 


Ntabwo ibicuruzwa byabo ari iby’abagore gusa, kuko abana n’abagabo bose barisanga. Bafite ibyo bise Baby Dior bigenewe abana, Miss Dior bigenewe abagore ndetse na Dior Homme bigenewe abagabo. Bigendanye n’ubukaka ndetse n’imikorere itanegwa, Dior ikaba ifite agaciro gahagaze kuri miriyalidi 31.4$. ibyo, bikayigira kompanyi ifite izina rihenze mu kwambika abantu ku isi.

Src: thedailyrecords.com ndetse n’imbuga za buri nzu twavuzeho

Umwanditsi: Faridi Muhawenimana-InyaRwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND