RFL
Kigali

Sobanukirwa uburyo 11 butandukanye Smartphone yangiza ubuzima bw’abatari bacye

Yanditswe na: Editor
Taliki:12/10/2019 22:25
0


Telefone zigezweho (Smartphones) zazanye byinshi byiza mu mibereho ya muntu ariko kandi ntitwakwirengagiza ko hari na byinshi zangiza. Aha tugiye kureba uburyo 11 smartphone zangizamo ubuzima bwa muntu tugendeye ku byo ubushakashatsi bwagaragaje:



1.      Smartphone itera ibura ry’ibitotsi

Nk'uko tubikesha urubuga businessinsider.com ubushakashatsi bwagaragaje ko iyo ukoresheje smartphone byibuze nta masaha abiri aciyemo ngo ubone kuryama ibi byagutera kubura ibitotsi kubera urumuri rw’ubururu ruba ruva muri telephone rwangiza amaso, ugasanga utangiye kujya usinzira bya hato na hato kandi wari ufite igihe gihagije cyo gusinzira.

2. Smartphone yakwangiza umubano hagati y’abakundana

Ibi bikunze kubaho cyane ukaba wasohokanye n’uwo mukundana aho kugira ngo muganire ugasanga umwe yibereye muri telephone ntiyite kuri mugenzi we. Ibi bikaba byagutera kwibaza agaciro uwo muri kumwe aguha kubera ko atakwitaho ahubwo yihorera muri telephone ni bwo rero usanga abantu bashwanye intandaro ya byose ari smartphone kuko uwo muba mwasohokanye cyangwa se mubana yumva ko wamurutishije telephone.

3. Smartphone yangiza umubano hagati y’inshuti

Ubusanzwe inshuti ziba zikwiye kuganira, zikungurana ibitekerezo, zikagirana inama, ariko wareba muri iki gihe uko bisigaye bimeze abantu bari kumwe nk’inshuti aho kugira ngo baganire ugasanga buri wese ari muri telephone ye, ubwo utayifite ni we ubigwamo kuko birangira yibuze aho ntaguhana agaciro nk’inshuti biba bigihari bityo ugasanga ubucuti buragenda bukendera.

4. Smartphone zigira ingaruka mbi ku burere ababyeyi baha abana babo

Ubushakashatsi bwagaragaje ko iyo ababyeyi bari kumwe n’abana babo bakaba bari gukoresha smartphone usanga ibitekerezo byabo (ababyeyi) byagiye. Ibi bishobora kugira ingaruka ku mitekerereze y’umwana ndetse bikamutera kutazagira amarangamutima nk'uko tubikesha Psycology Today.

Ubundi umwana yumva akunzwe iyo yitaweho n’ababyeyi be, bitaye ibyo umwana azabona ko abayeyi be bamwirengagiza ntibamwiteho. Dr.Flores umuhanga mu bijyanye n’imibereho ndetse n’imitekerereze ya muntu ni we wagize uti:”Nta gitera agahinda nko kuba ubona ababyeyi aho ngaho ariko ugasanga bahari badahari. Icyo gihe ubutumwa umwana afata ni uko nta gaciro aba afite mu buzima bwanyu (ugereranyije n’abo muba muganira ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye)”.

5. Smartphone zangije kuganira abantu barebana imbona nkubone

Abantu basigaye bakunda kuganira bakoresheje ubutumwa bugufi bohererezanya kuri za telephone kuruta guhura bakaganira imbona nkubone. Mu buryo bugiye butandukanye bwagiye bugaragara iri tumanaho rigezweho ryahinduye ubunyangamugayo, uburyo bwo gukemura amakimbirane ndetse n’ubwisanzure bwa benshi mu kuganira barikoresheje, ibi byose byakabaye byiza bigiye bikorwa imbona nkubone.

6. Abantu batekereza ko ukwiye guhora uri ku murongo ukanahorana telephone yawe buri gihe

Muri iki kinyejana cya Smartphone,abantu bumva ko ukwiye guhora ku murongo amasaha 24/7.Ariko ibi sibyo ntibinakwiye kuko bishobora no gutera amakimbirane mu gihe bamwe batekereza ko umuntu aboneka amasaha 24/7 abandi bo atariko babibona.

Dr.Flores we avuga ko :”imbuga nkoranyambaga zashyizweho mu rwego rwo korohereza no gushishikariza abantu kuganira bakoresheje itumanaho rigezweho,ni ahacu rero ho guhitamo icyo tuzagenderaho mu gukoresha iri tumanaho”.

7. Abantu bamwe na bamwe usanga ubuzima bwabo bahitamo kubushingira kuri 'likes' babonye ku mbuga nkoranyambaga

Abantu usanga bakunda kugereranya ubuzima bwabo n’ubw'abandi babona ku mbuga nkoranyambaga. Nyamara si byiza kuko umuntu aba yiyangiriza ubuzima kuko uhora ushaka icyatuma umera nk'abo wirirwa ubona kandi wagagwike kuba wowe ubwawe ahubwo ugaharanira kwiteza imbere.

8. Gusomera kuri smartphone si byiza ku muntu uri kwiga

Kuba tugendana mudasobwa nto mu mifuka yacu, byatworohera cyane dukeneye kugira icyo dusoma kuruta uko twaba dutwaye ikinyamakuru cyangwa se igitabo. Gusa gusomera kuri telephone si byiza ku muntu ukeneye kwiga kuko ushobora kuba urimo usoma wabona ubutumwa bugufi bakoherereje ugahita wihutira kubusoma birumvikana ko wa mwete wari ufite usoma uri bugabanuke. Ubushakashatsi bwagaragaje ko abanyeshuri biga neza kandi bakunguka ubumenyi bwinshi iyo basoma ibitabo kuruta gusomera kuri murandasi (internet).

9. Abantu baragenda bibagirwa kurema ubucuti kubera smartphone

Hano usanga buri wese ahugiye kuri telephone ye ntawe ugifite umwanya wo kuganira n'uwo bahuye ngo bamenyane mu rwego rwo kwimakaza wa muco kurema ubucuti, yewe n'uwagira umwete wo kuvugisha uwo bahuye ugasanga ntamwitayeho.

10. Ubushakashatsi bugaragaza ko smartphone atari nziza ku mikorere y’ubwonko

Smartphone zaremye ubunebwe mu bwonko bwa muntu ,aho ntawe ugishaka gutekereza akoresheje ubwonko bwe ,yewe nushaka kugira ibyo ateranya yifashisha telephone kandi wenda yari kubikora atarinze kwifashisha telephone.

11. Smartphone si nziza ku buzima bwo mu mutwe

Gukoresha smartphone cyane bishobora gutera depression, aho umuntu aba yumva ubuzima bwabishye butagifite agaciro. Nkuko Dr.Flores we agira abantu inama yo kutimenyereza guhorana smartphone kandi ko kubigira batyo byabafasha kubungabunga ubuzima bwabo bwo mu mutwe. Ni ahawe rero ho guhitamo uko wakoresha smartphone yawe mu rwego rwo kurinda ubuzima bwawe ndetse no kubaka imibanire yawe n’abandi.

Src:businessinsider.com, Psychologist Dr.Suzana E.Flores

Umwanditsi: Ange Uwera






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND