RFL
Kigali

Mico The Best yasohoye amashusho y’indirimbo ‘Save the Date’ avuga ko mu 2020 azakora ubukwe-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:12/10/2019 11:14
3


Umuhanzi Mico The Best washyize imbere injyana ya Afrobeat, yamaze gushyira ahagaragara amashusho y’indirimbo nshya yise ‘Save the Date’ yasohotse kuri uyu wa Gatandatu tariki 12 Ukwakira 2019.



Iyi ndirimbo ifite iminota itatu n’amasegonda 10’ ije isanganira izi ndirimbo uyu muhanzi amaze iminsi ashyize hanze zikunzwe nka “Twembi” imaze kurebwa n’abantu 154,771 ku rubuga rwa Youtube, “Circle”, “Jamais” n’izindi.

Mico The Best yatangarije INYARWANDA, ko indirimbo ‘Save The Date’ yayikoze nk’ikimenyetso uwakunze yakoresha yereka abarebera ku ruhande urukundo rwe bamushidikanyaho.

Yavuze ko hari igihe umukobwa/umusore aba azwiho gutandukana n’uwo bakundanye bitewe n’amateka ye bamwe bagatekereza ko n’ubundi ibye bitazaramba.

Akomeza avuga ko hari igihe umusore/umukobwa afata icyemezo akava mu byo kujarajara akabyerekana ashyira hanze ‘Save The Date’ ku mukobwa agakorerwa ibirori byo gusezera ubukumi ‘Bridal Shower’ ku buryo abamushidikanyaga babona ko yateye indi ntambwe.

Muri iyi ndirimbo kandi anaririmba avuga ko ntawe ukwiye gufata icyemezo mu rukundo ashingiye ku kuba yabibonye ku bandi b’abantu.

Yagize ati “Ntukabone abantu basohoye ‘Save the Date’ ngo yumve y’uko byarangiye. Ntukabone utandukanye n’umuntu ngo wumve ko wowe byarangiye. Igihe cyawe cyirahari n’umuntu wawe arahari…amahirwe y’umuntu aba ahari n’umukunzi wawe aba ahari.”

Avuga ko mu bo atura iyi ndirimbo harimo abamaze gushyira hanze ‘Save the Date’ abakorewe ibirori byo gusezera ubukumi ‘Bridal Shower’ ndetse nawe ubwe ‘kugira ngo ndebe ko nagira vuba nanjye nkayibaha’.

Uyu muhanzi avuga ko mu byifuzo afite harimo ko umwaka wa 2020 wazamusiga yaramaze gusohora gukora ubukwe. Ati “Barabizi ariko nzakora ubukwe mu 2020 urumva se uyu mwaka wansiga nkaba ndi mu biki.”

Mu Ukwakira 2018 Mico The Best ubarizwa muri 'Label' ya Kikac Music yahamije ko ari mu rukundo n’umunyamerikakazi witwa Acacia; bivuze ko umwaka wirenze bombi bari mu munyenga w’urukundo.

Mu buryo bw'amajwi(Audio) iyi ndirimbo yakozwe na Davydenko. Ni mu gihe amashusho yayo yafashwe na Bagenzi Bernard.

Mico The Best yasohoye amashusho y'indirimbo 'Save the Date'

Acacia uri mu rukundo na Mico The Best

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'Save the Date' ya MICO THE BEST






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • amazin yange ni ndayisyimumiye aboudu4 years ago
    mwiriwe nukur mico arimo neza
  • Chance.P4 years ago
    Big up to Mico the best iyi ndirimbo ni nziza kabisa courage
  • mizero xavier4 years ago
    mico this song is perfect is wonderful





Inyarwanda BACKGROUND