RFL
Kigali

11% by’abanyarwanda bagaragaweho indwara y’agahinda gakabije (depression), Menya byinshi kuri iyi ndwara

Yanditswe na: Editor
Taliki:12/10/2019 21:54
0


Ku isi, ubushakashatsi bwagaragaje ko hagati y’10-20% by’abana n’ingimbi bafite uburwayi bwo mu mutwe. Ni mu gihe 11% by’abanyarwanda bagaragaweho indwara y’agahinda gakabije (depression).



Nk’uko Inyarwanda.com twabitangarijwe n’umukozi wo muri RBC mu ishami rishinzwe ubuzima bwo mu mutwe Mme Anne Marie Bamukunde, Ubuzima bwiza bwo mu mutwe ni ukuba  umuntu amerewe neza  ku buryo ashobora  gukoresha ubushobozi bwe mu guhangana n’ibimugora mu buzima, akabana neza n'abandi, agakora akiteza imbere akanateza imbere umuryango we n’igihugu muri rusange.

Mu Rwanda, ubushakashatsi bwerekanye ko 10.2% by’urubyiruko ruri hagati y’imyaka 14 na 18 bafite uburwayi bwo mu mutwe; 11.9%  by’Abanyarwanda na 32% by’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 bafite indwara y’agahinda gakabije (Depression) mu gihe 3.6% by’abanyarwanda na 28% by’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 bagaragaweho indwara y’ihungabana. Ubushakashatsi bwagaragaje kandi ko abagana serivisi z’ubuvuzi bakiri bacye cyane.

Uburwayi bwo mu mutwe mu bana n’urubyiruko buterwa ahanini n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, ihohoterwa rikorerwa mu muryango, irishingiye ku gitsina ndetse n’iribabaza umubiri n’umutima urubyiruko rukorerwa, bishobora kandi guterwa n’ingaruka za Jenoside, kubura abawe, ariko zishobora no kuba uruhererekane mu muryango.

Tariki ya 10 Ukwakira ni umunsi ngaruka mwaka wahariwe kuzirikana ubuzima bwo mu mutwe (World Mental health day). Mu Rwanda uyu munsi ku rwego rw’igihugu ukaba warizihirijwe mu karere ka Nyamagabe kuri stade ya Nyagisenyi.

Intego nyamukuru y’uyu munsi ni ukugira ngo abantu barusheho kumenya no gukumira indwara zo mutwe, uko bafasha uwagaragaweho n’ikibazo cyo mu mutwe, ndetse hanakorwa ubukangurambaga mu kwirinda guha akato abagaragaweho n’ubwo burwayi ahubwo bagafashwa kubona ubuvuzi.

Uyu mwaka insangamatsiko y'uwo munsi iragira iti “Twite ku buzima bwo mu mutwe bw’abana n’urubyiruko”. Bimwe mu bimenyetso biranga umuntu ufite indwara y'agahinda gakabije ni ukwiheba, kumva nta kintu na kimwe kikigushimisha, kwigunga, kunanirwa ishuli ndetse no kugira ibitekerezo nko kumva nta gaciro ugifite, bishobora no kugera aho umuntu yakwiyahura.

Bimwe mu bibazo umunyamakuru wa Inyarwanda.com yabajije umukozi wa RBC

InyaRwanda.com: Ese ni ibihe bintu bishobora gutera umuntu kwiyahura?

Kwiyahura biba ku muntu ufite indwara yo mu mutwe y’agahinda gakabije aho umuntu aba afite kwiheba cyane, gutakaza icyizere cyo kubaho, kwigunga, kumva nta kintu na kimwe kikigushimisha, ibyo rero iyo umuntu atitaweho ngo avurwe hakiri kare bimuviramo ko yakwiyahura.

InyaRwanda.com: Ese twafasha iki umuntu wagaragaweho ibyo bimenyetso?

Umukozi wa RBC: Kwita ku bagaragaweho n'ikibazo cy'agahinda gakabije birasaba ko abantu cyane ababana n'umuntu ufite agahinda gakabije bamuba hafi, bakamutega amatwi batamucira urubanza cyangwa bafata ibyo avuga nk'ibintu byoroshye maze bakamugeza ku kigo nderabuzima cyangwa ibitaro kuko hose hari abaganga bashobora kumuha ubufasha bukwiye. Agahinda gakabije karavurwa kagakira tukaba rero dukangurira buri wese kuba hafi y'abagaragayeho icyo kibazo bakabageza kwa muganga.

Ni iki cyakorwa ngo twirinde ibi bibazo by'agahinda gakabije no kwiyahura?

Kugira ngo turusheho kurinda abana n'urubyiruko ibi bibazo, ababyeyi, abarezi, ndetse n'abandi bose bafite mu nshingano kwita ku buzima bw'abana n’urubyiruko dufatanye kubarinda ihohoterwa iryo ari ryo ryose, tubarinde gukurira mu makimbirane mu muryango ndetse no kubaha umwanya wo kuganira no kubaba hafi ugakurikirana ibyo babamo, kubarinda ibiyobyabwenge, kubereka urukundo no kubafasha kufata ibyemezo bikwiye mu buzima bwabo. 

Mureke tube hafi abagaragaweho ibimenyetso by'agahinda gakabije kuko ni uburwayi bushobora kuvurwa bugakira. Tubarinde akato kandi tubakangurire kugana inzego z'ubuvuzi zibegereye nk'uko n'ibindi bibazo by’ubuzima nka malariya, diabetes n'izindi ndwara babyivuza.

Umwanditsi: Niyibizi Honoré Déogratias






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND