Danny Mutabazi, Abakorerayesu choir, Ijwi ry'Impanda choir, Siloam choir n'abandi, batumiwe mu gitaramo korali Maranatha ikorera umurimo w'Imana muri ADEPR Proisse Rukili, umudugudu wa Rukili 1, izamurikiramo album album yabo ya 3.
Korali
Maranatha yatangiye mu mwaka wa 1996 itangira ari itsinda (groupe) ry'abantu
batarenze 10 baririmba mu materaniro y'umudugudu mushya nawo wari umaze igihe
gito uvutse. Ubu iyi korali yaragutse kuko ubu ifite abaririmbyi babarirwa muri
80 bitabira gahunda zose za korali.
Korali
Maranatha yanyuzemo abantu batandukanye ndetse harimo n’abafite amazina akomeye
muri ADEPR aho twavugamo Aurelie DAF wa ADEPR. Abandi bazwi baririmbye muri iyi
korali ni Umuvugabutumwa Fred Kalisa n’umuhanzikazi Gisele Precious.
Korali Maranatha
Bamwe
mu baririmbye muri iyi korali bari kubarizwa hirya no hino ku isi nk’i Burayi
no mu bindi bihugu bikikije u Rwanda, hari kandi abo Imana yahaye inkoni
y'ubushumba bayoboye amatorero akomeye mu Rwanda ndetse no mu mahanga.
Iyi
korali yakoze album ya mbere y'amajwi muri 2009, ikora iya 2 muri 2014 ubu
iritegura gushyira ahagaragara album ya 3 igikorwa giteganijwe mu gitaramo
kizaba le 13/10/2019 kuva saa munani z’amanywa kigafatirwamo n'amashusho
y'indirimbo ziri kuri iyo album ya 3. Ni album bise ‘Ibuye rizima’.
Nteziryayo Simeon, Perezida w’iyi korali yabwiye Inyarwanda.com ko bateganya ko mu mpera za 2019 bizaba bashyize ahagaragara album yabo ya mbere y'amashusho.
Muri iki
gitaramo bagiye gukora kuri iki cyumweru bazaba bari kumwe na Danny Mutabazi,
korali Abakorerayesu ya ADEPR Rukurazo, korali Ijwi ry’impanda, Siloam choir na
Jehovanoss choir. Ev Dr Sam Byiringiro ni we uzigisha ijambo ry’Imana. Kwinjira
bizaba ari ubuntu ku bantu bose.
Danny Mutabazi azaririmba muri iki gitaramo
TANGA IGITECYEREZO