RFL
Kigali

David Luiz yahuye na Perezida Kagame amuha umupira wa Arsenal-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:11/10/2019 14:19
1


Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame kuri uyu wa Gatanu tariki 11 Ukwakira 2019, yakiriye muri Village Urugwiro David Luiz Umukinnyi w’ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza n’ikipe y’igihugu ya Brazil.



David Luiz wambara nimero 23 mu kibuga ari mu Rwanda muri gahunda ya #VisitRwanda. Yakiriwe ari kumwe n’umukunzi we ndetse n’umubyeyi we. Ibiganiro yagiranye na Perezida Kagame ntibyatangajwe. 

Mu mafoto ane yasohowe na Village Urugwiro harimo ifoto imwe igaragaza David Luiz afite umupira wanditseho nimero 23 n’amazina ye ari kumwe na Perezida Kagame afite umupira wanditseho nimero 23 n’amazina ya PK [Perezida Kagame].

David Luiz yakiriwe na Perezida Kagame nyuma y’uko mu gitondo cy’uyu wa Gatanu tariki 11 Ukwakira 2019 asuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruherereye ku Gisozi. Yanditse mu gitabo agira ati “Dukeneye kubana mu rukundo, amahoro n’ibyishimo.”


Perezida Kagame yakiriye David Luiz wa Arsenal


David Luiz yahaye Perezida Kagame impano y'umupira wa Arsenal








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Tugirimana philbert4 years ago
    Twishimiye umubano was arsenal nurwanda ,biratanga ikizere kubuyobozi bwiza dufite bukomeje kudukingurira amarembo mumibanire myiza n'amahanga .





Inyarwanda BACKGROUND