Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame kuri uyu wa Gatanu tariki 11 Ukwakira 2019, yakiriye muri Village Urugwiro David Luiz Umukinnyi w’ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza n’ikipe y’igihugu ya Brazil.
David Luiz wambara nimero 23 mu kibuga ari mu Rwanda muri gahunda ya #VisitRwanda. Yakiriwe ari kumwe n’umukunzi we ndetse n’umubyeyi we. Ibiganiro yagiranye na Perezida Kagame ntibyatangajwe.
Mu mafoto ane yasohowe na Village Urugwiro harimo ifoto imwe igaragaza David Luiz afite umupira wanditseho nimero 23 n’amazina ye ari kumwe na Perezida Kagame afite umupira wanditseho nimero 23 n’amazina ya PK [Perezida Kagame].
David Luiz yakiriwe na Perezida Kagame nyuma y’uko mu gitondo cy’uyu wa Gatanu tariki 11 Ukwakira 2019 asuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruherereye ku Gisozi. Yanditse mu gitabo agira ati “Dukeneye kubana mu rukundo, amahoro n’ibyishimo.”
Perezida Kagame yakiriye David Luiz wa Arsenal
David Luiz yahaye Perezida Kagame impano y'umupira wa Arsenal
TANGA IGITECYEREZO