RFL
Kigali

Uburakari bwa Mani Martin kuri MINISPOC, RALC n’abanyeshuri bo ku Nyundo baririmbye indirimbo ze

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:11/10/2019 11:15
1


Umuhanzi Mani Martin yandikanye agahinda avuga ko bitumvikana ukuntu abanyeshuri bo mu ishuri rya muzika rya Nyundo baririmbye indirimbo ze mu iserukiramuco rya Jamafest Minisiteri y’Umuco na Siporo (Minispoc) n’Inteko Nyarwanda y’Ururimi n'Umuco (RALC) barebera kandi ari bo bashinzwe kurengera umutungo mu by'ubwenge.



Mu mpera z’ukwezi kwa Nzeli 2019 muri Tanzania habereye iserukiramuco ryiswe Jamafest umuhango wo kuritangiza wabereye kuriSitade Uhuru.Ryitabiriwe n’u Rwanda, Kenya, Tanzania, u Burundi, Uganda na Sudan y'Epfo, rifite insanganyamatsiko igira iti “Umusemburo w’ubusabane mu karere, Iterambere ry’Ubukungu n’Ubukerarugendo.”

Mani Martin mu ijoro ry’uyu wa 10 Ukwakira 2019, yanditse kuri konti ya instagram avuga ko atiyumvisha ukuntu abanyeshuri bo mu ishuri rya muzika rya Nyundo batumiwe mu iserukiramuco rya Jamafest bakaririmba indirimbo ze akiriho ntaho yagiye.

Yibaza impamvu aba banyeshuri batigishwa guhanga ibyabo ngo banatozwe kubiserukana aho baserukira igihugu hose. Ati “Ibi koko si uguhohoterwa n'uwakakurengeye?”

Uyu muhanzi yavuze ko ibi yabyanditse kuko azi neza ko iteka izi nzego zikoresha abahanzi zabanje gucisha ijisho ku rutonde rw’ibihangano bazakoresha bakabyemeza cyangwa se bakabihakana. Ati:

Ubu iyo babonyemo indirimbo zitahimbwe n'ugiye kuziririmba bakazemeza nta n'uruhushya rwa nyirazo babonye ntibiba ari ukwangiza uburenganzira bw'umutungo mu by'ubwenge?

Mani Martin yatangarije INYARWANDA ko atanze ko umunyeshuri wiga muzika wiyumvamo indirimbo ye runaka ayiririmba aramutse yumva hari icyo ayigiraho ariko kandi ngo iyo bigeze mu kubyazwa inyungu we zitamugeraho biba ‘byabaye ibindi’.

Mani Martin avuga ko Minispoc na RALC zarebereye mu gihe ibihangano bye byakoreshwaga mu buryo butamubyarira inyungu

Yifuza ko uwiga muzika akwiye guhabwa n’ubumenyi bwo guhanga ibye azaserukana. Ati “Ndifuza kandi ko uwiga muzika yanahabwa ubumenyi mu guhanga ibye, agahabwa n'umwitozo wo guserukana ibihangano bye bwite kuko byadufasha kunguka abandi bahanzi bafite umwimerere mu byabo aho kugwiza abasubiramo ibihangano bisanzwe byarakozwe n'abandi.Icyo ni cyo njye mba numva niteze nk'akamaro k'ishuli rya muzika mu Rwanda.”

Uyu muhanzi yavuze ko ubwo iri serukiramuco rya Jamafest ryaberega muri Tanzania we yari i Kigali. Anavuga ko atari ubwa mbere aba banyeshuri bo ku Nyundo baririmbye indirimbo ze kuko ngo no mu Nama y’Umushyikirano baririmbye indirimbo ye yise “Rwagasabo”

Mu busanzwe umuhanzi atumirwa mu birori/iserukiramuco cyangwa akoherezwa ku bw'umwimerere w'ibihangano bye nta na hamwe ajyana agaseke kuzuye ibitari ibye ngo abiserukane.

N’iyo habayeho kuba waririmba indirimbo itari iyawe bibaye ngombwa ku bwo kuzirikana agaciro k'uwayihanze wenda atakiriho, iyo akiriho bikorwa yabisabiwe uruhushya.

Habaho n'abaririmbyi basubiramo iz'abandi ari byo bakora gusa nko mu tubari cyangwa kuri za Hotel, (ibyo nabyo bigira amabwiriza abigenga); gusa ntibikorwa mu iserukiramuco no mu bindi birori by'umuziki byuhabiriza uburenganzira ku mutungo mu by'ubwenge.

Minisiteri y’Umuco na Siporo(Minispoc), Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco (RALC) n’urundi rwego rwose rwa Leta akenshi iyo bagiye gukorana n'umuhanzi batumiye cyangwa bohereje guserukira igihugu bakunze gusaba umuhanzi urutonde rw'indirimbo azakoresha, bakemeza zimwe bakanga izindi.

UMUYOBOZI W'ISHURI RYA MUZIKA RYA NYUNDO AHAMYA KO NTA KOSA RYIGEZE RIKORWA


Umuyobozi w’ishuri rya Muzika rya Nyundo, Murigande Jacques [Mighty Popo] yatangarije INYARWANDA ko nta kosa abanyeshuri bakoze kandi ko nta kibazo abona mu kuba bararirimbye indirimbo ya Mani Martin mu buryo bwa ‘live’ kuko nta tegeko bishe. Yagize ati:

Nta kibazo kirimo kuririmba indirimbo z’abandi, biremewe. Ubu ng’ubu ugiye muri Kigali muri club zitandukanye indirimbo bacuranga ni izabo?...Ari kudushinja ibintu ashobora kuba atarasobanukiwe neza. Ni ishema cyane no ku gihugu abana bagiye guserukira u Rwanda muri Tanzania, baririmbye indirimbo z’Ikinyarwanda gusa imwe muri zo ni iya Mani Martin yitwa “Afro” ni ishema. Ni ishema rwose kubona bamuteje imbere.

Akomeza avuga ko kuba abanyeshuri bararirimbiye muri Tanzania indirimbo “Afro” bishobora gufasha Mani Martin kumenyekana kuko bamuharuriye inzira. Avuga ko byakabaye ikibazo ari uko aba banyeshuri bayiririmbye bakora ‘record’ ku buryo bayibyaza umusaruro mu bundi buryo. Ngo nta tegeko rihana kuba umuhanzi yaririmba indirimbo y’undi muhanzi mu buryo bwa ‘live’. Ati:

Nta kosa na rimwe abana bakoze! Indirimbo iyo imaze gusohoka buri wese aba ashobora kuyiririmba igihe cyose utagiye kongera gukora ‘record’ yayo muri studio..Iyo ugiye kuyiririmba mu buryo bwa ‘live’ nta kosa ririmo kandi hari n’amategeko mpuzamahanga abivugaho…ahubwo abantu basobanukirwe ibijyanye na ‘copyright’ za live performance.

Avuga ko nta mpamvu yo kwaka uruhushya umuhanzi mu gihe ugiye kuririmba indirimbo ye mu buryo bwa ‘Live’. Ngo si rimwe si kabiri Mani Marti yaririmbye indirimbo z’abandi bahanzi kandi ngo nawe ntawamwishyuje. Yavuze ko mu masomo batanga harimo no kwigisha abanyeshuri uko bandika indirimbo, gusubiramo indirimbo z’abahanzi, guhanga udushya, kuririmba indirimbo z’abo bwite n’ibindi.

Mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Inteko Nyarwanda y'Umuco n'Ururimi, RALC, Dr Vuningoma James, yavuze ko Mani Martin akwiye kubegera bakamuhuza n’ishuri rya muzika rya Nyundo kugira ngo bamenye ikibazo hanyuma bashakire hamwe umuti w’ikibazo.

Yagize ati “Byaba ari ukwibeshya gukoresha iyo ‘analyse’. Ahubwo natwegere asobanure ikibazo cye n’impungege tumuhuze na Nyundo School of Music ubwo tumenye ikibazo neza n’umuti ushakwe.”


Dr Vuningoma James Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa RALC

ICYO ITEGEKO RIVUGA KU CYAHA CYO GUKORESHA IGIHANGANO CY'UNDI MUNTU

Itegeko rishya rirengera umutungo bwite mu by’ubwenge ryashotse mu igazeti ya Leta yo ku wa 24 Nzeli 2018, Ingingo yaryo ya 261 iragira iti “Umuntu wese, uretse nyir’igihangano, ukoresha igihangano kandi atabyemerewe na nyiri uburenganzira, ukora kimwe mu bikorwa bikurikira iyo abigambiriye cyangwa agize uburangare kandi agamije ubucuruzi:

1. Wigana uburenganzira bw’umuhanzi cyangwa uburenganzira bushamikiyeho burengerwa;

2. Ukora, ugurisha, utanga kugira ngo bagure, utanga kugira ngo bakodeshe, utunze cyangwa winjije ku butaka bw’u Rwanda ibicuruzwa by’ibyiganano agamije ubucuruzi;

3 Ukoresha izina ry’ubucuruzi ry’undi muntu haba ari mu buryo bw’izina ry’ubucuruzi, ikirango cyangwa ikirango gihuriweho;

4 Ukoresha ikirango gisa n’ikindi kugira ngo ajijishe rubanda; aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW).”

Ingingo ya 262: Gukoresha uburiganya izina ry’umuhanzi cyangwa ikimenyetso cyihariye ku gihangano umuntu wese ukoresha uburiganya izina ry’umuhanzi cyangwa ikimenyetso cyihariye ku gihangano cyo mu rwego rw’ubuvanganzo, ubugeni cyangwa rw’ubumenyi, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni zirindwi (7.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni icumi (10.000.000 FRW).”

Mani Martin avuga ko abanyeshuri biga muzika bakwiye kwigishwa guhanga ibihangano byabo


Muri iri serukiramuco u Rwanda rwaserukiwe n'Itorero Urukerereza mu cyiciro cy'imbyino gakondo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ngirabanzi 4 years ago
    Hari ikintu abantu bakwiye gusobanukirwa cyane cyane abahanzi mu kumenya uburenganzira bwabo ni byiza ariko ntibinabe ko umuntu ashonje cg c afitanye ikibazo n'abantu Runaka ngo byitwe ishyano.Ku isi hose uri kuri stage wemerewe kuririmba indirimbo iyo ari yo hose y'uwari wese, ariko mbere yo kuyiririmba ukavuga nyirayo ntuyiyitirire. Ikosa riba iyo uyiyitiriye na nyuma yicyo gitaramo ukaba wasohora amacede ukayicuruza kandi Atari igihangano cyawe....... Stevie wonder world legend singer ni inshuro zingahe aririmba indirimbo za Bob Marley, ni inshuro zingahe muri international music festivals, competitions,abahanzi bakoresha indirimbo zitari izabo. Mani martin Yakabaye aza atubwirako nagiye kuririmba indirimbo ye bagakora introduction ivuga ko ari iyabo.Murakoze, Inyarwanda mushishikarize abahanzi kwiga,Kwivana mu bukene no kuva mu matiku twubake urwatubyaye turuteze imbere.





Inyarwanda BACKGROUND