Umuhanzi ukizamuka Nelly Kelba yisunze MC Tino basubiranamo indirimbo yise “Uzaperereze” ihumuriza umukobwa ukundana n’umusore w’icyamamare.
Nelly Kelba yinjiye mu muziki mu mwaka ushize wa 2018 nyuma y’igihe kinini yari amaze aririmba indirimbo z’abandi mu kabari ibizwi nka Karaoke. Kuri ubu amaze gushyira hanze indirimbo enye zirimo iyitwa “Ijana ku Ijana”, “Ndatuje”, “Uzaperereze” yakoze kera akaza kuyisubiranamo na MC Tino umenyerewe mu njyana ya Dance Hall.
Ati “Impamvu nakoranye n’umuhanzi Mc Tino ni uko injyana ndirimba numvaga byaba byiza kurushaho
tuyikoranye kandi akaba hari byinshi mwigiraho nk’uburyo yitwara ku rubyiniro,
Ikindi nabonaga hari byinshi yamfasha mu kumenyekanisha umuziki wanjye.”
Avuga ko iyi ndirimbo ayitezeho kuzamura urwego rwe muri
muzika kandi ko afite intego yo gukomeza gukorana umuhate akerekana ko
ashoboye.
Nelly Kelba yisunze MC Tino ngo amufashe kumenyekana
TANGA IGITECYEREZO