RFL
Kigali

Youth Connekt Africa 2019: Drogba uri kubarizwa i Kigali yavuze ku cyatumye aba umukinnyi w'ikirangirire ku Isi

Yanditswe na: Muvunyi Arsene
Taliki:10/10/2019 17:21
0


Umunya-Côte d'Ivoire wakanyujijeho mu makipe atandukanye yo ku mugabane w’Uburayi yavuze ku nzira yanyuzemo kugira ngo abe umwe mu bakinnyi bakomeye ku Isi bakomoka ku mugabane w’Afurika.



Ibi yabivugiye mu nama ya Youth Connekt Africa 2019 ihurije i Kigali urubyiruko ruturutse mu bihugu bitandukanye bya Afurika, aho hari kwigirwa hamwe icyafasha uyu mugabane gutera imbere ariko bigizwemo uruhare n’urubyiruko.

Didier Drogaba wageze i Kigali mu mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, yatanze ikiganiro ku munsi wa kabiri w’inama, ikiganiro cyabereye muri Kigali Convention Center.

Drogba w’imyaka 41 yabaye umwe mu bakinnyi bakomoka ku mugabane w’Afurika bagize ibigwi babikesha gukina umupira w’amaguru, ariko cyane cyane yagiriye ibihe bidasanzwe mu ikipe ya Chelsea yakinnyemo kuva mu 2004 kugera mu 2012 ayisubiramo mu 2014 aho yamaze umwaka umwe.

Mu kiganiro yatanze cyagaragaza uko ibyo umuntu akunda yanabibyaza umusaruro, yavuze ko yatangiye gukunda gukina umupira w’amaguru abikundishijwe n’abakinnyi b’ibyamamare bo mu Bufaransa yabonaga bakina akumva ashatse kumera nka bo ndetse bimutera imbaraga zo kubikorera.

Yatangiye gukinira amakipe atandukanye yo mu Bufaransa ari naho yakuriye ariko atinda kubona abamuha amafaranga menshi ngo kuko yakiniraga ikipe y’igihugu cyo ku mugabane w’Afurika, bimwongerera ishyaka ryo kuzahinyuza abamusuzuguraga.

Ati “Hari igihe nabajije impamvu ntasinyishwa amaserano meza n’andi makipe, bambwira ko ari uko nkinira ikipe y’igihugu yo muri Afurika. Naravuze nti ‘ngiye gukora cyane mbone amasezerano meza kuko ntashaka guhagararira Cameroon gusa ahubwo nshaka guhagararira umugabane wose wa Afurika.”

Ubwo yajyaga muri Chelsea avuye mu ikipe ya Olympic de Marseille yo mu Bufaransa, ngo hari benshi batekerezaga ko atashobora gukinira iyi kipe yatwaye ibikombe bitandukanye muri shampiyona y’u Bwongereza ariko yibuka neza amagambo umutoza kandi yamufashije kuba uwo ari we.

Ati “Ubwo najyaga muri Chelsea abantu baribazaga bati ‘ubu se azakina?’ azabishobora se? José Mourinho yaravuze ati ‘ndamushaka arambwira ati ‘Didier niba ushaka kuba umukinnyi ukomeye ugomba kunkinira.”

Drogba yavuze ko gukina umupira neza bidasaba imbaraga z’umubiri gusa, ahubwo binasaba gukoresha ubwonko kandi ko atari akazi gakorwa nk’ikiraka, ahubwo ari nk’undi murimo wose ushobora gutunga uwukora.

Ababyaje umusaruro ibyo bakunda batanze ikiganiro hamwe na Didier Drogba

Abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga bahawe umwanya batanga ibitekerezo

Didier Drogba yavuze ko gukorana imbaraga byatumye aba uwo ari we

Yavuze ko umupira w'amaguru ushobora gukiza umuntu awukinnye akoresheje ubwenge

Carole Karemera washinze Ishyo Art Centre yatanze ikiganiro hamwe na Didier Drogba

Ingabo z'u Rwanda zitabiriye inama ya Youth Connekt Africa 2019

Urubyiruko rweretswe uko rwabyaza umusaruro impano rwifitemo

AMAFOTO: Mugunga Evode/ Inyarwanda Art Studio

Reba andi mafoto menshi hano






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND