RFL
Kigali

Ibintu 10 ugomba kwirinda mu buzima niba ushaka kugera ku nzozi zawe

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:10/10/2019 13:19
3


Mu buzima hari ibikorwa dukora, tuvuga cyangwa dutekereza akenshi bikunze kuba imbogamizi y’iterambere ry’ubuzima bwacu. Uzabona benshi bavuga ko kuba badatera imbere hari abantu babigiramo uruhare cyangwa ngo nuko Uwiteka yabigennye. Menya ibintu ugomba kugendera kure mu giye ushaka kugera ku nzozi zawe.



Gutera imbere mu buzima si impanuka ni ibintu biharanirwa kandi bisaba no kwigomwa byinshi kugira ngo bigerweho. Ese iyo urebye iterambere ryawe kuba ritagenda neza haba hari uwo ubishinza cyangwa ubona ari wowe ubigiramo uruhare? Nonese niba ari Imana ibigena haba hari abantu ikundwakaza abandi igahitamo ko babaho nabi cyangwa byose ni twe tubiramo uruhare?

Inzobere zitandukanye zagiye zikora kuri iki kintu kijyanye n’iterambere rya muntu zigenda zikora ibintu byinshi bishobora kuba inzitizi y’iterambere ryacu gusa benshi bahurira ku bintu byinshi mu buzima tugenda ducamo. Benshi muri bo bahurira ku kuvuga ko abo turi bo uyu munsi bigenwa n'ibyo twakoze ejo hashize kandi ko abo dushaka kuzaba bo mu gihe kizaza bizaterwa n'ibyo turi gukora uyu munsi.

Ni kenshi tujya twibeshya ko amahirwe azizana ndetse abandi tukumva ko icyo uzaba ntaho kijya, gusa ibi birashoboka ariko amahirwe araharanirwa kuko ntabwo waba utagize igitekerezo cyo kujya mu murima ngo wa murima uzihinge ndetse unitere. Byose biza kuko twagize ibyo dukora. Ku bemera Bibiliya, bavuga ko Imana idusaba gutera intambwe imwe izindi 99 tukaziharira Imana. Ibi birajya gusa n'ibyagiye bitangazwa n'inzobere nyinshi kuko batubwira ko amahirwe cyangwa imibereho yacu ari twe tuyigena dushingiye ku bikorwa dukora.

Ingaruka zo kubaho udafite intego ni uko buri giye uhora ureba hafi cyane, urugero: Ubuzima reka tubufate nk'irushanwa ryo gusimbuka. Ni ukuvuga ushobora kuba urimo kwitegura irushanwa ryo gusimbuka metero 8 noneho ugasanga ukora imyitozo kuri metero 4, iki gihe nujya mu irushanwa gutsinda bizagorana kuko uzaba utaritoje neza kuko wakoraga imyitozo idahwanye n’irushanwa urimo kwitegura.

Mu buzima rero benshi tubamo duhura n'ikibazo cyo kutamenya aho dushaka kugera ndetse rimwe na rimwe twanahamenya ntitumenye uko twahagera, gusa nanone bijya bibaho ko wakora byose ukanigomwa byinshi ariko ntugere ku byo ushaka ariko bibaho gacye kandi n'iyo bibayeho ntiducike intege bigera aho bikagenda uko twabipanze n'ubwo biba byatinze.

Ibintu 10 ugomba kwirinda mu gihe ushaka kugera mu nzira y’iterambere

1.       Hagarika kugira inzitwazo (excuses) mu buzima

Mu muzima ni kenshi duhora duta umwanya ku bitagenda neza kuruta gushyigikira ibigenda neza ngo bikomeze. Muri uku kugira iki kibazo niho duhora dushaka impamvu zituma tudatera imbere ndetse bikaza kurangira hari abantu tubishyizeho ko ari bo ba nyirabayazana kandi twakagombye guhora twishakamo ibisubizo by'ibibazo byacu kurusha kubitwerera abandi.

2.      Baho wemera impinduka mu buzima

Ubuzima butemera impinduka buba bumeze nk'inzu yubatse ku musenyi kuko iyo imvura iguye cyangwa ikindi cyintu icyo ari cyo cyose kije kirayitwara ntaho twagera mu buzima mu gihe tutemera impinduka haba mu byo dukora ndetse n'abo tubana, kuko niba umuntu adakunze kwemera guhinduka uzasanga ahora ashwana n'abo bakorana ndetse rimwe na rimwe usange ntiyumvikana n'abamukoresha. Intwaro y’ubuzima ni uguhora wemera guhinduka kandi ukabikora wabanje gutecyereza cyane. Ibi bizakugirira umumaro!

3.       Tandukana no kumva ko hari ibidashoboka, hora ukora kabone n'iyo waba ukora utuntu duto cyane ariko duhoraho

Intwaro inesha byose ni ukubaho udacika intege, kubaka ikintu kinini bisaba igihe kinini ndetse no guhozaho. Abantu benshi uzasanga iyo bari kuganira batebya bavuga ngo ubwami bwa rome ntabwo byubatswe umunsi umwe. Nyamara ibi ni byo ndetse cyane kuko mu buzima niwiha intege y'uko buri munsi uzajya ugira ikintu ukora ukwezi kuzajya gushira hari impinduka watangiye kubona. Ariko nushaka gukorera ibintu umunsi umwe uzasanga bikugoye ndetse cyane kurusha uko wajya ukora akantu gato buri munsi kuko twa tundi ukora gahoro nitwihuza tuzabyara ibintu byinshi kandi byiza kandi ikindi ni ukumva ko nta kidashoboka, ibi bikunze guhurirwaho na benshi.

4.       Irinde gukora ibintu byinshi cyane mu gihe kimwe

Umunyarwanda ati ”Isuri isambira byinshi ikagezayo bicye”. Mu buzima akenshi dukunze gukora ibintu byinshi icyarimwe, gusa ibi si bibi gusa iyo bikabije birangira muri bya bintu byinshi wakozeho nta na kimwe kigeze ku rwego rwo kubyara umusarura. Icyo bivuze ni uko ugomba kujya ukora ibintu wabanje gushishoza kandi ukirinda kuba ba nyamujya iyo bigiye ukabaho ufite intego.

5.       Hagarika guta umwanya ku bintu udashobora guhindura

Benshi dukunze guta umwanya twakabaye dukoresha tuvuga ngo iyo ibi biza kugenda uku cyangwa uku byari kuba bimeze neza kandi akenshi ugasanga nta kintu twabikoraho ahubwo turi guta umwanya w'ubusa twakagombye kuba dukoresha twiteza imbere. Urugero aha ni kenshi twinubira ahantu twavukiye cyangwa umuco twasanze. Ibi kubitecyerezaho cyane bisa no gukora ubusa ahubwo twakagombye gukora ndetse tunatecyereza icyabihindura ndetse n'uburyo twabibamo tukagira aho tugera kandi heza.

6.       Irinde kugendana n’abantu mudahuje intego (Ikigare)

Umuntu aza ku isi ari mwiza ariko isi ni yo igenda imuhindura. Ibi bigerwaho biturutse ku bo tubana ndetse n'abo dukorana. Umunyarwanda yavuze neza ati”Ihene mbi ntawuyizirikaho iyayo” cyangwa ati “Nyereka abo mugendana ndahita menya uwo uri we. Ibi ni nako bibaho mu buzima bwacu bwa buri munsi kuko iyo ugendana n'abantu badafite gahunda yo gutera imbere biba bigoye kuko baba baguca intege ndetse kenshi na kenshi ugasanga barakuyobya.

7.       Wikumva ko uzakundwa n’abantu bose

Ni kenshi mu buzima twumva ko tugomba guhuza n’abantu bose, gusa ibi ntabwo bishoboka kuko hari n’abantu babaho ari abanzi b'iterambere ryawe cyangwa bazakwangire ko uhora ubahoza ku nkeke ubereka ibyiza noneho kubera bo bamaze kwangirika nujya ujya kubahindura bakwange cyangwa bakurwanye. Ikiza mu buzima ni ukugerageza ukareba niba nta muntu wowe ubangamiye ndetse ugahora uterwa ishema no gukora ibyiza.  

8.       Irinde kuba imbata y’imbuga nkoranyambaga, filime ndetse na television

Benshi mu rubyiruko rwo muri iyi minsi cyane cyane abari hasi y’imyaka 23 ushobora kureba ugasanga igihe cyabo kinini bakimara ku mbuga nkoranyambaga. Iki kibazo ndetse kiri no mu biraje inshinga isi muri rusange ndetse hari ibihugu byatangiye kujya bifata imyanzuro ikomeye ku bangavu ku bw'iki kibazo cyo guta umwanya munini ku mbuga nkoranyamba. Aha twavuga nk'igihugu cy’ Butaliyane aho mu kwezi kwa karindwi hashyizweho itegeko rishimangira ko bazajya bajyana mu bigo ngororamuco urubyiruko rwabatswe n'imbuga nkoranyambaga. Izi mbuga benshi zikunze kuba intandaro yo kwiyambura ubuzima cyangwa intandaro y'agahinda gakabije.

9.       Irinde kubeshya ndetse n'amanyanga, ba umunyakuri

Kubeshya ndetse n'ubucakura ni umuco umaze kujya mu mitwe ya benshi ndetse hari n’abantu bigera ku rwego rw'aho babeshya nta mpamvu kandi ibi ni byo biba intandaro yo gutakarizwa icyizere na sosiyeti ikabafata nk'abantu badafite icyerecyezo cy’ubuzima. Iki ni nacyo kiba imbogamizi yo kugera ku nzozi.

10.   Hagarika amakimbirane ya hato na hato

Umunyarwanda ati ”Intambara irasenya ntiyubaka” Ibi ntabwo ari ku bubatse ingo bibaho gusa cyangwa abantu baturanye, gusa aba nibo kenshi bakunze kugaragara muri iki ibazo cyo kugirana utubazo twa hato na hato. Ikindi ni uko umuntu ufite intumbero yo kugera kure gukimbirana n'abantu bya hato na hato bishobora kumubera imbogamizi dore ko iyo afite iki kibazo bitajya byoroha gutekereza neza kuko usanga umwanya munini atawumara arimo gutekereza ikintu cy'ingirakamaro ahubwo aba atekereza kuri cya kibazo afitanye na runaka.

Nta kiza nko kubaho mu buzima bufite intego kandi iyi ntego nayo iba icyeneye inkingi z'ifatizo zizava mu kwirinda ibi bikorwa 10 usabwa guhagarika. Mu gutegura iyi nkuru twifashishije ibitabo ndetse n'ubushakashatsi butandukanye. Bimwe mu bitabo twakoresheje harimo; The magic of Thinking cyanditwe na David J. Schwartz, Rich dad and poor dad cyanditswe na Robert Kiyosaki afatanije na Sharon Lechter ndetse n’ibinyamakuru nka entrepreneur.com, inc.com na cnbc.com.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ally Imran4 years ago
    Izi nkuru ziba zikenewe rwose.abantu batagiye bahora mukumva izo abaicanye gusa cg show biz. Really appreciated 👍👍👍
  • MUSABYIMANA Olivier2 years ago
    Ndabemera cyane ibi bitekerezo biba bikenewe
  • Dusengimana pat5 months ago
    Muratwubaka kubwinama muduha murakoze





Inyarwanda BACKGROUND