RFL
Kigali

Mike umuyobozi wa Godfather ategerejwe mu Rwanda mu bikorwa bizabyarira inyungu abahanzi

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:10/10/2019 12:48
0


Umushoramari Mike Ogoke Umuyobozi Mukuru wa kompanyi ya Godfather yatunganyije amashusho (Video) y’indirimbo ya benshi mu bahanzi bakomeye ku mugabane wa Afurika no ku Isi, ategerejwe i Kigali mu Rwanda kuva kuwa 14 Ukwakira 2019.



Godfather Production niyo nzu ya mbere yazanye impinduka mu bijyanye n’ikorwa n’ituganywa ry’amashusho y'indirimbo ku mugabane wa Afrika, yahawe akabyiniriro ka ‘Hype Williams of Africa’.

Yakoze inatunganya amashusho y’abahanzi bo muri Afurika batandukanye bibaviramo kuba ibyamamare nka FLavour, Tuface, P Square, D Banj, Wizkid, Davido, Diamond Platnumz, Rayvanny, Eddy Kenzo, Bebe Cool, Yuri da Cunha, Nsoki, Burna Boy, Akothee,Papa Dennis, Jah Prayzah n’abandi.

Iyi nzu kandi yafashe amashusho y’indirimbo y’abahanzi bakomeye ku isi nka Busta Ryhmes, Rick Ross n’abandi bakomeye.

INYARWANDA yahawe amakuru yemeza ko Mike Ogoke witiriwe ‘studio’ ye Godfather agera i Kigali kuwa 14 Ukwakira 2019 agasoza urugendo rwe kuwa 17 Ukwakira 2019.

Mu rugendo rwe rw’iminsi itatu azagirana ibiganiro n’abafite aho bahuriye n’umuziki w’u Rwanda baganire ku iterambere ry'uruganda rw'imyidagaduro rw'u Rwanda n’uko rwabona intebe ku mugabane wa Afrika no ku isi

Godfather izatanga amahugurwa atandukanye inafashe abahanzi b’impano batandukanye ku bakorera amashusho y’ibihangano byabo. Ibyo bihangano bizahita bibona amahirwe yo kubona umwanya kuri Televiziyo zikomeye nka MTV Base, Soundcity, Trace Africa, Hip Tv n’izindi. Uru ruzinduko ruzaba ari indi ntabwe n’amahirwe bikomeye ku mpano zo mu Rwanda muri muzika.

Mike Ogoke Umuyobozi wa Godfather Production ategerejwe mu Rwanda

Godfather Production yakoreye amashusho y'indirimbo benshi mu bahanzi bakomeye muri Afurika

Mike Umuyobozi wa Godfather aganira na Rudeboy wahoze mu itsinda rya P Square ryasenyutse





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND