RFL
Kigali

Udushya twaranze umunsi wa kabiri wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda

Yanditswe na: Editor
Taliki:10/10/2019 15:24
0


Ku wa Gatatu tariki 09 Ukwakira 2019 ni bwo hasozwaga imikino y’umunsi wa kabiri muri Rwanda Premier League. Ni umunsi waranzwe n’udushya twinshi ku bibuga bitandukanye birimo amakarita atukura ku bakinnyi no ku batoza, akavuyo kwinjira ku kibuga ndetse na penaliti zavuzaga ubuhuha.




Moustapha Francis wari wakaniye umukino akorerwa ikosa 

Ku munsi wa kabiri tariki 08 Ukwakira 2019, ku kibuga cy’i Nyamata Bugesera FC yari yakiriye ikipe ya APR FC, umukino warangiye APR FC itsinze igitego kimwe ku busa cyatsinzwe na Manishimwe Djabel. Mbere y'uyu mukino kwinjira ku kibuga byari bigoye cyane kuko hari umuvundo uteye ubwoba, imbangukiragutabara yari ije ku mukino, yabuze aho inyura kubera uruvuganzoka rwari ku muryango w'aho binjirira.

Ni umukino wagaragayemo amahane menshi ndetse no gukinira nabi abakinnyi hagati yabo, byanatumye ku munota wa gatandatu gusa Peter Otema abimburira abandi bakinnyi mu kubona ikarita itukura mu mwaka w’imikino 2019-2020 asohoka mu kibuga, umukino urangiye abakunzi ba Bugesera FC bataha bakubita agatoki ku kandi bavuga ko bibwe ku manywa y’ihangu.


Kuri iyi nshuro Sarpong yinjije penaliti batsinda AS Kigali 2-0

Ku munsi wa kabiri kandi nyuma y'uko Sarpong Michael yari amaze guhusha penaliti ebyiri aheruka gutera kuri iyi nshura yarayinjije mu mukino Rayon Sports yatsinzemo AS Kigali ibitego 2-0, gusa ariko Bakame yari agiye nayo kuyikuramo habura gato.

Mu mukino wabaye ku munsi wo ku wagatatu wabereye i Nyagatare kuri Gorigota Stadium, aho Sunrise FC yanganyaga na Mukura victory Sports 0-0, ni umukino waranzwe n’udushya gusa, umukino ujya gutangira Umutoza Olivier Ovambe yabanje gukorogana n’umusifuzi bapfa ko umupira utarimo umwuka Ovambe asaba ko wahindurwa.

Umukino umaze gutangira Ovambe ntiyishimiye imisifurire aho wasangaga arimo agongana cyane n’umusifuzi wa kane ndetse n’uwo hagati ari nako bamwihanangiriza bamuha gasopo. Umukinnyi wa Mukura victory Sports yakorewe ikosa  mu kibuga hagati umutoza Olivier Ovambe ahita yirukira mu kibuga kureba icyo umukinnyi we abaye, umusifuzi wari uyoboye umukino ahita yereka ikarita itukura Ovambe amwohereza mu bafana.


Kwa Sunrise Fc i Nyagatare ntibyari byoroshye na gato

Igice cya mbere kirangiye abakinnyi bagiye mu rwambariro Ovambe amanuka mu bafana agiye kujya mu rwambariro abashinzwe umutekano baramutangira ubona ko atabyumva neza.

Muri uyu mukino kandi Mutijima Janvier ukinira Mukura yeretswe ikarita itukura, nyuma gato y’ibiganiro hagati y’umusifuzi uri mu kibuga hagati ndetse n’uri ku ruhande ikarita ikurwaho ahubwo ihabwa undi mukinnnyi wa Mukura vicytory sports.

Umunsi wa kabiri usize kandi Heroes ariyo kipe imaze gutsindwa ibitego byinshi, imaze kwinjizwa bitanu nta gitego irinjiza na kimwe, naho Etincille FC niyo imaze gutsinda byinshi, kuko imaze gutsinda ibitego bitanu yinjizwa kimwe. Mutebi Rashid niwe umaze gutsinda ibitego byinshi kuko amaze gutsinda ibitego 4 mu mikino ibiri.

Rayon Sports niyo kipe imaze gutera penaliti nyinshi muri shampiyona kuko imaze gutera penaliti ebyiri, byibura buri mukino batera penaliti imwe.

Gicumbi na Heroes niyo makipe ataratsinda igitego na kimwe muri uyu mwaka w’imikino ugeze ku munsi wa kabiri, mu gihe kuri uyu munsi wa kabiri ibitego byarumbye kuko hatsinzwe kimwe cya kabiri cy’ibitego byabonetse ku munsi wa mbere wa shampiyona. Kuri uyu munsi hatsinzwe ibitego 9 gusa mu gihe ku munsi wa mbere hari hatsinzwe ibitego 18.

Umwanditsi - SAFARI Garcon - inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND