RFL
Kigali

Patoranking yahishuye ko yakoranye indirimbo na Meddy-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:9/10/2019 18:59
0


Umunya-Nigeria Patoranking yahishuye ko afite indirimbo yakoranye n’umuhanzi w’umunyarwanda Ngabo Medard waryubatse mu muziki ku izina rya Meddy. Yavuze ko asanzwe ari umuhanzi ukunda gufatanya n’abandi, yanabishimangiye kuri album yise ‘Wilmer’ aherutse gushyira hanze.



Patoranking ni umwe mu bagera ku 10,000 bitabiriye Inama nyafurika y’Urubyiruko izwi nka Youth Connekt Africa iri kubera i Kigali ku nshuro ya 3. Ni inama yitabiriwe n’Urubyiruko rwaturutse mu bihugu 91 by’Afurika no ku yindi migabane

Perezida Paul Kagame ni we wafunguye ku mugaragaro iyi nama, kuri uyu wa 09 Ukwakira 2019. Patoranking avuga ko mu rugendo rwe rw’umuziki yaranzwe no gushyira hamwe n’abandi bahanzi mpuzamahanga mu rwego rwo kwagura ibikorwa bye no kugira umubare munini w’abafana.

Yavuze ko abantu bakwiye kurangwa n’urukundo uko bucyeye n’uko bwije; ahishura ko hari indirimbo yamaze gukorana na Meddy ndetse ko mu ijoro ry’uyu wa 09 Ukwakira 2019 ayiririmbira abitabiriye iri huriro.

Yagize ati “Njye nkunda gufatanya n’abandi bahanzi nk’uko mubizi nagiye nkorana n’abahanzi batandukanye bo ku migabane itandukanye. Ubu namaze gukorana indirimbo na Meddy wo mu Rwanda. Ntabwo mwari mubizi.”

Patoranking yahishuye ko yakoranye indirimbo na Meddy

Yakomeje avuga ko mu rugendo rwe rw’umuziki yaririmbiye mu bihugu bitandukanye ariko ngo ntiyigeze ataramira abantu bari hamwe baturuka mu bihugu bitandukanye buri gihugu gihagarariwe. Ati “Kuri njye ni byiza ni byiza.”

Patoranking yavuze ko yakuriye mu muryango aho iwabo bakodesha inzu amadorali 2. Ngo se ntiyashoboraga kubona amafaranga yo gukomeza kwishyura inzu, ahitamo gukora ubucuruzi ku muhanda kugira ngo yite ku muryango we.

Ati “Nakuriye ku muhanda nshakisha buri kimwe kugira ngo nite ku muryango wanjye.” Yavuze ko yakoraga ibi byose atari uko abikunze kuko nawe ngo yari kwishimira kuba ‘engineer’. Yahisemo gukora umuziki ndetse yiyemeza kuririmba ku rukundo, n’ibindi byinshi bisubiza intege mu bugingo.

Yabajije abitabiriye iyi nama niba biteguye indirimbo nk’izo zifasha benshi. Avuga ko igisubizo batanze gikwiye kuba kivuye ku mutima wabo. Yavuze ko afite intego yo gukora indirimbo zikora ku mutima, ati ‘muriteguye’.

Uyu muhanzi yishimiye gutaramira imbere y'umubare munini w'abaturaka mu bihugu bitandukanye

Perezida Paul Kagame mu nama ihuza urubyiruko rwa Afurika

Abagera ku 10,000 bakoraniye muri Kigali Arena

Ange Kagame mu bitabiriye inama ihuza urubyiruko rwa Afurika

Patoranking yavuze ko yitaye ku muryango we akiri muto


AMAFOTO: Twitter/ MiniYouth/New Times






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND