RFL
Kigali

David Luiz wa Arsenal ategerejwe i Kigali

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:9/10/2019 17:18
0


Myugariro w’ikipe ya Arsenal FC yo mu Bwongereza David Luiz Moreira Marinho ategerejwe i Kigali mu Rwanda kuri uyu wa Kane tariki 10 Ukwakira 2019 mu bikorwa by'umupira w'amaguru n'ubukerarugendo.



Umuyobozi ushinzwe itumanaho wa Arsenal yatangarije BBC kuri uyu wa Gatatu tariki 08 Ukwakira 2019 ko David Luiz azaba ari mu Rwanda kuva kuri uyu wa Kane kugeza ku cyumweru.

Ikipe ya Arsenal ifitanye amasezerano n’u Rwanda yo kwamamaza muri gahunda yiswe #VisitRwanda igamije guteza imbere ubukerarugendo. Mu minsi ishize gahunda ya #VisitRwanda yahawe igihembo gikomeye cy’ahantu habereye gusurwa.

David Luiz yinjiye mu ikipe ya Arsenal muri uyu mwaka wa 2019 avuye mu ikipe ya Chelsea. Arsenal iri ku mwanya wa Gatatu ku rutonde rwa Shampiyona y’u Bwongereza.

David Luiz ni umukinnyi w’umunya-Brazil wabigize umwuga akaba n’umukinnyi w’ikipe y’igihugu ya Brazil. Yabonye izuba kuwa 22 Mata 1987, afite ibiro 89. Avuka kuri Ladislau Marinho na Regina Celia Marinho.

Didier Drogba wakiniye ikipe ya Chelsea nawe araba ari mu Rwanda, kuri uyu wa Kane aho yitabiriye ihuriro ry’urubyiruko ‘Youth Connekct’.

Umukinnyi David Luiz wa Arsenal aragera i Kigali kuri uyu wa kane tariki 10 Ukwakira 2019






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND