Ikigo cy’igihugu gishinzwe iby’ingufu muri Zimbabwe cyazamuye igiciro cy’amashanyarazi kugeza kuri 320 ku ijana. Icyo cyemezo cyafashwe kugira ngo Zimbabwe yongere amashanyarazi ikora no kuvugurura imikorere y’ikigo gishinzwe ingufu.
Ibi bibaye mu gihe iki gihugu kimaze amezi gifite ikibazo cyo kubura umuriro buri munsi. Ikigo gikora amashanyarazi gikeneye amafaranga kugira ngo kibone uko cyishyura ibintu birimo n’amavuta akoreshwa mu mashini. Kuri ubu Zimbabwe iri mu bibazo by’ubukungu byayibasiriye kuva muri 2017 ubwo Peresida Robert Mugabe yakurwaga ku butegetsi.
Ukwiyongera kw’igiciro cy’amashanyarazi, bibaye ubwa kabiri mu mezi atatu ashize, bishobora kubabaza Abanyazimbabwe basanzwe bahanganye no kwiyongera gukabije kw’ibiciro bya peteroli n’ibiribwa by’ibanze.
Leta ya Zimbabwe yatangaje ko guhora bakuraho umuriro, byamaraga amasaha agera kuri 18 ku munsi, byagize ingaruka ku mikorere y’ibirombe, inganda ndetse n’ingo z’abantu. Yongeyeho ko ubuke bw’ingufu, hiyongereyeho amapfa ari muri iki gihugu, bizatuma ubukungu busanzwe bumeze nabi burushaho gusubira inyuma.
Source: BBC
Yanditswe na Moise Mugisha Bahati
TANGA IGITECYEREZO