RFL
Kigali

Irengero ry'abanyagitugu bakanyujijeho muri Afurika

Yanditswe na: Editor
Taliki:9/10/2019 15:36
0


Hirya no hino ku isi hari ibihugu byayobowe mu buryo bw’igitugu, cyane cyane mu kinyejana cya 20 ndetse na 21. Umugabane w’Afrika na wo wagize abanyagitugu bakanyujijeho; amateka yabo arandikwa.



Ubusanzwe ingoma y’igitugu irangwa n’uko ubutegetsi n’ububasha mu gihugu biba mu biganza by’umuntu umwe. Ubu buryo bw’imiyoborere burangwa kenshi no guhutaza abatavuga rumwe na bwo, kwigwizaho imitungo ku bayobozi, gupfukirana ubwisanzure bw’itangazamakuru, gutsikamira abaturage n’ibindi.

Hagati mu kinyejana cya 20 isi yagize abanyagitugu benshi, ibi ntibivuze ko mbere y’icyo gihe cyangwa nyuma yaho batahozeho. Mu myaka y’1940 isi yagize abanyagitugu nka Adolf Hitler mu Budage bw’Abanazi, Benito Mussolini mu Butariyani, Joseph Stalin muri Leta zunze ubumwe bw’Abasoviyete nyamara natwe iwacu muri Afurika twarabagize.

Aba bose bavuzwe haruguru hari ibyaranze impera z’ubutegetsi bwabo. Ntakitagira iherezo n’abanyagitugu ingoma zabo zirarangira. Ese aba banyagitugu berekeza he nyuma y’ubutegetsi bwabo?

Ese ab’iwacu ku mugabane w’Afurika nyuma yo gutembagazwa kw’ubutegetsi bwabo berekeza he?. Umugabe wa Afurika wagize abanyagitugu benshi gusa kuri iyi nshuro turibanda kuri batanu muri bo:

1.Charles Taylor:

Yabaye Perezida wa 22 wa Liberia kuva ku ya 2 Kanama 1997 kugeza ku ya 11 Kanama 2003. Nyuma yo gusoza amashuri ye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yagarutse gukorera igihugu cye.

Yaje guhunga ashinjwa na Perezida wari ho icyo gihe, Samuel Doe, kunyereza ibihumbi 900 by’amadorari y’Amerika. Mu mwaka w'1989 yatangije umutwe witwaraga gisirikare waje no gutangiza intambara kuva mu wa 1990 -1996.

Iyo ntambara yashoje yahitanye abasaga ibihumbi 150 ndetse kimwe cya kabiri cy’igihugu kirahunga. Taylor yigwijeho umutungo wa leta ndetse asahura n’umutungo kamere, cyane cyane diyama.

Nyuma yo kotswa igitutu n’inyeeshyamba zamurwanyaga yaje kurekura ubutegetsi ahungira muri Nigeria. Ku ya 30 Gicurasi 2012 yatiwe n’urukiko mpuzamahanga imyaka 50 y’igifungo azira ibyaha byakorewe inyoko muntu no kwinjaza abana mu gisirikare.

2.Milton Obote

Yabaye Perezida wa Uganda inshuro ebyiri, mu wa 1966-1971 ndetse no mu wa 1980-1985. Ubutegetsi bwe na we bwaranzwe n’igitugu dore ko aba Perezida bwa mbere yahigitse ku butegetsi uwari Perezida, Mutesa II (Uyu we yari n’Umwami mu bwami bwa Buganda).

Obote kimwe mu bintu by’ingenzi bigaragaza igitugu cye n’uko yigeze gusesa Inteko Nshingamategeko akisesekazaho ububasha bwose. Ava ku butegetsi bwa mbere ni Idi Amin wamuhiritse.

Naho ubwa kabiri ni Yoweri Kaguta Museveni na NRM ye bamukuye ku butegetsi. Milton Obote yahungiye muri Kenya nyuma aza guhabwa ubuhungiro na Kenneth Kahungya wari Perezida muri Zambia; Obote yaguye mu buhungiro muri 2005 muri Zambia.

3.Idi Amin Dada Oumee

Mu mwaka wa 1971 umubare utari muto w’Abagande wishimiye ihirikwa rya Milton Obote ni na bwo Idi Amin yafataga ubutegetsi. Uyu Jenerari yayoboye Ubugande igihe cy’imyaka 8. Ingoma yarenzwe n’igitugu tutibagiwe iyicwa ry’abataravugaga rumwe na we bose.

Intambara yahuje Tanzaniya yari iyobowe na Julius Kambarage Nyerere n’Ubuganda bwa Idi Amin niyo yashyizeho indunduro ku ngoma y’uyu munyagitugu. Iyo ntambara yatangiye mu mpera za 1978 irangira mu wa 1979. Nyuma yo gutsindwa n’Abanya-Tanzaniya, Idi Amin yahungiye muri Libya, ahava yerekeza muri Saudi Arabia ari na ho yapfiriye.

4.Mobutu Sese Seko

Mobutu Sese Seko Kuku Ngbendu Wa Za Banga yabaye Perezida wa kabiri wa Repuburika Iharanira Demokarasi ya Kongo. Uyu musirikare n’umunyaporitiki yasimbuye ku butegetsi bw’iki gihugu, Joseph Kasavubu, akoze ‘coup d’ etat’.

Ubwo yajyaga ku butegetsi mu wa 1965 kugeza mu wa 1997, ubuyobozi bwe bwaranzwe n’igitugu. Ishyaka rye rya MPR (Mouvement Populaire Révolutionnaire) ni ryo ryonyine ryabarizwaga muri iki gihugu kugeza mu wa 1990.

Ikindi cyaranze ingoma ye ni uko yahinduye izina ry’igihugu cye kireka kwitwa Repuburika Iharanira Demokarasi ya Kongo acyita Zaire. Kimwe nk’abandi banyagitugu yahiritswe ku butegetsi ku mbaraga za gisirikari.

Laurent Désire n’ingabo ze za AFDL ku bufatanye n’ibihugu byo mu karere k’ibiyaga bigari ni bo bashyize akadomo ku butegetsi bwa Mobutu. Uyu yaje guhungira muri Morocco akaba ari naho yapfiriye. 

5.Omar Al-Bashir

Omar Hassan Ahmed al-Bashir yabaye Perezida wa Sudan wa karindwi mbere y'uko iki gihugu gicikamo ibice bibiri. Bashir yayoboye igihe kingana n’imyaka 30 (kuva mu wa 1989-2019).

Uko yagiye ku butegetsi ku mbaraga za gisirikare ahigitse ubutegetsi bwari ho icyo gihe ni nako na we yahiritswe. Ingoma ye yaranzwe n’intambara z’urudaca hagati y’amoko cyangwa uturere.

Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwaje gushyiraho impapuro zimuhagarika ariko ntirwabigeraho. Muri uyu mwaka ni bwo agatsiko k’abasirikare ku bufatanye n’ibihugu by’amahanga kamuhiritse ku butegetsi. Magingo aya, al-Bashir araburanishirizwa mu gihugu cye.  

Mu gusoza twavuga ko abenshi mu banyagitugu bahunga ibihugu byabo iyo ubutegetsi bwabo burangiye. Twakongeraho ko abandi batagize amahirwe yo guhunga bicwa cyangwa bakerekezwa iy’inkiko.

Inyandiko zifashishijwe: Oxford reference, History Channel, Britanica, The Washington Post na natlib.govt.nz

Umwanditsi: Christian Mukama






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND