Nta minsi myinshi ishize abantu bamenye umwana uririmba injyana ya Hip Hop witwa Gaso G wahoze aba ari mayibobo akaza kugira Imana akabona abaterankunga bashyigikira impano ye.
Gaso G ubusanzwe witwa Ishimwe Pacifique impano ye
yamuritswe n’umunyamakuru Irene Murindahabi bakoranye ikiganiro amusanze mu
muhanda muri Nyabugogo akamubwira imibereho ye ndetse akanamuririmbira.
Benshi batunguwe n’amagambo arimo ubwenge uyu mwana w’imyaka
11 yavugaga n’uburyo yahimbye indirimbo ziri mu njyana ya Hip Hop kandi zifite
ziryoshye.
Ntabwo byatinze kuko uyu mwana yatangiye kubona
abaterankunga bemeye kumufasha kumufasha mu buzima busanzwe no mu muziki we,
ubu akaba amaze gushyira hanze iyitwa “Humura” ihumuriza abari mu buzima bubi
nk’ubwo yahozemo.
Ubuzima bwo mu muhahanda
Uyu mwana avuga ko ikintu cyatumye ajya kuba mayibobo
muri Nyabugogo byatewe n’ubushobozi buke bw’ababyeyi be dore ko se yatanye
nyina akamusiga akora akazi k’ubuzunguzayi.
Gaso G yatangiye amashuri abanza ageze mu mu mwaka wa
kabiri arabireka ayoboka iy’umuhanda ngo ajye gushaka icyamutunga ibyo bo
bakunze kwita ‘gusyaga’
Ati “Mama yari umuzunguzayi muri gare maze baza kubaca
nibwo nahise njya mu muhanda nkazajya njya gusyaga ibyuma nkakorera icyo
gihumbi nkagishyira mama tukarya tukaryama.”
Gaso G avuga mu gihe cy’imyaka ine yamaze mu muhanda
bwari ubuzima bukomeye kuko hari ubwo kubona ibyo kurya byagorana ndetse rimwe
na rimwe akanakubitwa.
Ati “ Ubuzima bwaho ni ugusyaga ibyuma rimwe na rimwe
bakagukubita, abandi bakabiguha nyine buba ari ubuzima bubabaje umuntu wese
atakwifuza kubamo.”
Uyu mwana kandi yari ageze ku rwego rwo gukoresha
ibiyobyabwenge aho yakururaga umwuka w’irangi ubundi agasinda.
Ati “Njye nanyweye irangi rino batera ku modoka namara
gusinda nkatangira kubona n’ibidahari. Nagendaga mbona ibiti birimo
biramvugisha.”
Ubuzima bushya
Nyuma y’aho aboneye abaterankunga, Gaso G yemeza ko
ubuzima bumaze guhinduka ndetse bigaragarira buri wese umubonesha amaso ye
akagereranya n’uko yari ameze akiri mu muhanda.
Ubu arogoshe neza, mu maso aba yambaye amadarubindi
arinda izuba, afite inigi z’agaciro mu ijoshi ndetse n’imyambaro igaragaza ko
ari umuhanzi koko.
Si mu myambaro gusa kuko avuga ko ubu no mu rugo imibereho
ye yahindutse kuko basigaye babona amafunguro ya buri munsi mu gihe kuyabona
mbere byari ingorabahizi.
Ati “Uko biri kose ubuzima twabagamo mbere ntabwo ari
ko ubu ngubu tukibubamo. Mbere twaraburaraga tukanabwirirwa ariko ubu ntabwo
twaburara.”
Gaso G agiye kwiga muri Uganda
Uyu mwana ntabwo azi kwandika no gusoma neza,
agerageza ibitarimo ibihekane n’amazina ye. Avuga agifite inyota yo gukomeza
amashuri ye kuko ari yo atezeho kumugeza ku buzima bwiza.
Ati “Ndacyabishaka ntabwo nacika intege mu kwiga kuko
nshobora kuba mfite amahirwe nareka kwiga nayo akagenda.”
Gaso G avuga ko azajya kwiga muri Uganda nk’uko
yabyemerewe n’abaterankunga be ubundi akazajya akomeza umuziki mu biruhuko
yagarutse mu Rwanda.
Intego ye ngo ni ukuzaba umusirikare ukomeye ugakorera
igihugu. Agira inama abana bakiri mu mu muhanda ko bawuvamo kuko nta kiza
yawuboneyemo.
Umujyanama wa Gaso G mu bya muzika yavuze ko uyu mwana agomba gutangira ishuri muri Mutarama 2020 ariko bataramenya neza niba aziga mu Rwanda cyangwa muri Uganda nk’uko yabivuze.
Gaso G wari mayibobo yahindutse umuhanzi
Ubuzima bwa Gaso G bwarahindutse, arateganya kwiga muri Uganda
REBA HUMURA YA GASO G
TANGA IGITECYEREZO