Ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere ntibihwema gushakira umuti ikibazo indwara ya Malaria. Bamwe mu bashakashatsi berekanye ko ikimera cya Artemisia ari cyo kivura neza marariya kurusha indi miti.
Mu minsi yashize hari inkuru
twabagejejeho yavugaga ku rukingo rwa malariya rwavumbuwe muri Kenya. Iyi
ndwara ikomeje kuba ikibazo ku isi hose dore ko ihitana abagera ku bihumbi 500
buri mwaka. Malariya umubare munini w’abo ihitana ni abo mu bihugu bikiri mu
nzira y’amajyambere. Uko imyaka igenda n’indi ikaza, agakoko gatera malariya
karushaho kongera ubukana burwanya imiti ari nako imibu idasiba kororoka. Nubwo
abashakashatsi bamaze imyaka myinshi bashaka imiti ifite ubukana buhagije, hari
umuti kimeza witwa Artemisia Annua umaze imyaka ibihumbi werekanye ubwo
budahangarwa.
Ikimera cya Artemisia Annua
gikomoka mu Bushinwa aho kizwi nka 'qinghao'.
Muri iki gihugu kuva kera abaturage bagikoreshaga mu buvuzi gakondo bivura
amavunane ndetse n’umusonga. Ntawabura kuvuga ko iki kimera cyagiye cyifashishwa
mu kuvura indwara zihuje ibimenyetso n’izavuzwe haruguru. Mu mwaka wa 1970,
umushakashatsi w’Umushinwakazi, Tu Youyou yavumbuye uburyo muri iki kimera cya
Artemisia hakurwamo amatembabuzi ya artemisinin ari nayo yica agakoko gatera
marariya.
Hirya no hino ku isi
ubushakashatsi ku bushobozi bw’iki kimera bwariyongereye ariko n’imbogamizi na
zo ziba nyinshi. Mu myaka ya 1970 mu ntambara yo muri Vietnam, abasirikare
benshi ba Hồ Chí Minh bapfuye bazira marariya. Uyu niko gusaba ubufasha kwa Mao
Zedong, na we amwoherereza imifuka myinshi y’iki gihingwa. Abasirikare ba Hồ
Chí Minh barakize ndetse bagera no ku ntsinzi.
Artemisia Annua nubwo ivura
ntiyemewe ku butaka bw’u Bufaransa ndetse n’Ububirigi. Kuva mu mwaka wa 1964
ibihugu bikize ku mugabane w’I Burayi byarwanyije indwara ya marariya kugeza
ubwo irandutse. Kuba iki gihigwa kimewe mu bihugu bimwe na bimwe suko
hatakirangwa marariya ahubwa ni ompamvu z’ubucuruzi. Florence Sacareau,
Umufaransakazi wize ndetse akaba akora ibijyanye no gukora no gucuruza imiti,
mu kiganiro yagiranye n’igitangazamakuru France24, yemeza ko Artemisia Annua
ari umuti uvura marariya kandi ufite ubukana. Muri icyo kiganiro, we ubwe yiyemereye ko uyu
muti ufite imbaraga zo gutsemba marariya nubwo utemewe mu gihugu cye
cy’u Bufaransa. Ese kuki uyu muti utemewe i Burayi?
Si mu bihugu by’ i Burayi uyu
muti utemewe gusa, ahubwo n’Umuryango Mpuzamahanga wita ku Buzima ntiwemera
ikoreshwa ryawo. Nkuko byavuzwe haruguru, inganda zikora imiti ntizifuza ko uyu
muti ujya ku isoko. Impamvu nyamukuru ni uko uyu igurwa ry’uyu muti ku isoko
rituma imiti irwanya marariya nka Coartem itabona abaguzi. Nubwo abashoye imari
mu nganda z’imiti batishimira ikoreshwa ry’Artemisia annua, ntibibuza ko hari
abakataje mu gukora ibinini muri iki kimera ndetse n’abakoramo umuti mu buryo
bwa gakondo.
Lucie Cornet-Vernet afatanyije na bagenzi be bashinze ishyirahamwe rigamije guha abarwayi ba marariya uyu muti, ikibacyise “La Maison de l’Artemisia”. Cornet-Vernet na Laurence Couquiaud mu gitabo cyabo “Artemisia: Une Plante pour Ėradiquer le Paludism” bongera kwerekana imbaraga z’uwo muti n’ubwo ibihugu byinshi kimwe n’inganda zikora imiti birenzaho bikarwanya uyu muti.
Inyandiko zifashijwe:
1.
Igitabo
: Artemisia: Une Plante pour Ėradiquer le Paludism cya Lucie Cornet-Vernet na
Laurence Couquiaud
2.
France24
UMWANDITSI: Mukama Christian-Inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO