RFL
Kigali

Umuryango w’Abibumbye ushobora gushirirwa n’amafaranga mu mpera z’uku kwezi-Guterres

Yanditswe na: Editor
Taliki:9/10/2019 13:51
0


Umuryango w’Abibumbye (UN) urabura miliyoni 230 z’amadolari ku ngengo y’imari, nk'uko Umunyamabanga Mukuru wawo Antonio Guterres yabivuze ku wa mbere. Ibi bishobora gutuma UN ishirirwa n’amafaranga mu mpera z’Ukwakira.



Mu ibaruwa igenewe abakozi ibihumbi 37 bo mu bunyamabanga bw’uyu muryango AFP yabonye, Guterres yavuze ko hakenewe gutafa ingamba zinyongera kugira ngo hishyurwe imishahara n’ibindi bisaba amafaranga.

“Abanyamuryango bamaze kwishyura 70 ku ijana gusa by’amafaranga akenewe ku ngengo y’imari isanzwe muri 2019. Ibi bivuze ko haburaga miliyoni $230 mu mpera za Nzeri. Dushobora gukoresha bikabije amafaranga yo mu bubiko mu mpera z’uko kwezi,” Ni ko yanditse.

Kugira ngo bagabanye ibitwara amafaranga, Guterres yavuze ku gusubika inama no kugabanya bimwe mu bikorwa, mu gihe na none bagabanya ingendo, bagasiga iz’ingenzi gusa, kandi bagafata ingamba ngo bagumane ubushobozi bwo gukomeza gukora.

Guterres yari yasabye abanyamuryango kongera imisanzu batanga kugira ngo bagabanye ikibazo cy’amafaranga, ariko baranze, nk’uko byavuzwe n’umukozi wa UN utashatse kumenyekana.

“Inshingano ikomeye mu kuguma tumeze neza mu buryo bw’amafaranga bigirwamo uruhare n’abanyamuryango,” ni ko Guterres yavuze.

Hatabariwemo amafaranga agenda ku bikorwa byo kubungabunga amahoro ku isi, ingengo y’imari y’Umuryango w’Abibumbye ya 2018-2019 iri hafi miliyari 5.4 z’amadolari ya Amerika, aho Leta Zunze Ubumwe za Amerilka zitanga 22 ku ijana.

Source : AFP

Yanditswe na Moise Mugisha Bahati






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND