RFL
Kigali

Ibikubiye mu kiganiro Kizito Mihigo yagiranye na Gianadda yaherukaga mu myaka 9 ishize-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:9/10/2019 13:38
0


Ku cyumweru tariki 06 Ukwakira 2019 umuhanzi nyarwanda mpuzamahanga Kizito Mihigo yagiranye ikiganiro cyihariye n’umufaransa Jean Claude Gianadda wari i Kigali ku butumire bwa Chorale Christus Regnat iri mu zikomeye muri Kiliziya Gatolika.



Mu rugendo rw’iminsi ine Jean Claude Gianadda yakoreye i Kigali, yahuriye mu gitaramo kimwe na Chorale Christus Regnat batanga ibyishimo! Yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali anasura abana bafite ubumuga baba mu kigo cy'i Gahanga abashyikiriza inkunga y'amayero 1500, asoza urugendo rwe ku wa Mbere tariki 07 Ukwakira 2019.

Mu 2010 Kizito Mihigo yitabiriye igitaramo Jean Claude Gianadda yakoreye mu Bubiligi. Yongeye kumuca iryera kuwa 05 Ukwakira 2019 mu gitaramo Gianadda yaririmbyemo cyateguwe na Chorale Christus Regnat ari naho baganirye birambuye kuri mikoro ya InyaRwanda Tv.

IBIKUBIYE MU KIGANIRO KIZITO YAGIRANYE NA GIANADDA:

KM: Jean Claude Gianadda tubashimiye ko mutwemereye kuganira namwe mumaze gukora igitaramo cyanyu cya mbere mu Rwanda. Ni ubwa mbere kandi muje mu gihugu cy'imisozi igihumbi u Rwanda mwarubonye mute?

JC: Nzasigarana mu mutwe wanjye urwibutso rw'akataraboneka. Ni urwibutso nari nkeneye. Mu bihugu byacu nko mu Bufaransa, bakunda kutubwira u Rwanda nk'igihugu cyasenywe n'akababaro cyanyuzemo.

Ariko nasanze atariko bimeze. Nasanze abanyarwanda ari abantu babashije kwikura mu bibazo, abantu batuje, bishimye. Nari nzi ko Jenoside yasize ibikomere bikaze, ariko nasanze muri iyo nzira yo gukira ibikomere no kubabarira, muduha urugero rwiza rw'ubwiyunge.

Mwabashije kumenya imbabazi nyakuri. Mu ivanjiri ikintu gikomeye kurusha ibindi, ni ukubabarira. Mwebwe mbona mwarabigezeho. Kubabarira ntibivuga kwibagirwa ahubwo bivuga kurenga akababaro, ugakomeza gukunda.

Mwebwe rero mwashoboye gukomeza kugira umutima ukunda, nyuma y'ibyababayeho…umutima wanyu muwukuramo ibyifuzo byo kwihorera, ibyo rero biduha urugero rwiza, kuko nkanjye kubabarira birangora.

KM: Aho kubabarira si inema y'Imana?

JC: Yego ni inema y'Imana, ariko tugomba kuyisaba.

KM: Bisaba ubushake

JC: Yego rwose. Noneho rero iyo nema y'Imana ikabyara n'ibikorwa bigaragara. Mwebwe rero mwabashije kubona n'ibikorwa bigaragara by'imbabazi. Muriho muraduha ubuhamya bw'ubwiyunge. Mbashimiye cyane uru rwibutso nzasigarana mvuye mu Rwanda.

KM: Mu gitaramo cyanyu mwavuze ko mwumva mufitiye urukundo abanyarwanda. Ese ayo mateka banyuzemo niyo atuma mu bakunda?

JC: Numva mfitiye urukundo abanyarwanda kubera ko ari abantu bababaye. Ni abantu bahuye n'ikintu nabo ubwabo cyabarenze.

Ikintu umuntu atabonera igisobanuro. Igihe bantumiraga kuza gutaramira abanyarwanda nahise nemera ntazuyaje, kuko nashakaga kwerekana uburyo nubaha urugendo murimo.

KM: Mugeze mu gihugu cyacu mu mwaka twibukamo Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 25. Ni ubuhe butumwa mwagenera abanyarwanda?

JC: Nta butumwa mfite, nta n'amasomo nabaha. Mu kuza, naje nikandagira, kuko sinifuzaga kuba nagira uwo natoneka. Ni yo mpamvu mu gitaramo cyanjye ejo nimugoroba, nirinze kuvuga kuri Jenoside ahubwo mvuga ku bibazo dusanga mu bindi bibazo muri rusange, nk'ibibazo by'abakristu bo mu Burayi bw'iburasirazuba, bamwe turanaziranye.

Sinifuzaga rero kuba nagira uwo natoneka, ariko uburyo mvugamo Jenoside, ni uko mwampaye isomo ryo kubabarira.

KM: Muri iyi minsi muri Afurika hari amadini n'amatorero menshi avuka umunsi ku wundi. Bamwe babyita amadini y'inzaduka, abandi bakavuga ko ari amasengero mashya agenda avuka. Iyo nkubiri y'amadini n'amatorero akomeje kuvuka ari menshi, muyibona mute?

JC: Ni ikintu gitangaje. Wenda wasanga hari abo Kiliziya yababaje kubera ibiyivugwaho, nka biriya byo guhohotera abana, n'ibindi, noneho bamwe bakifuza guhungira mu matorero mashya. Sinabacira urubanza, ariko birambabaza nk'uko mbabazwa no kubona ubukristu mu gihugu cy'u Bufaransa bugenda bucika.

Ni nk'umuhengeri wateye Kiliziya, insengero zimwe barazifunga izindi barazigurisha. Ni nk'aho ubukristu budatera imbere. Barambwira ngo bizashira ukwemera kugaruke mu bantu, ariko ubu mbona kutaragaruka.

KM: Byari byababaho gutaramana n'abakristu bo mu rindi torero ritari gatorika?

JC: Yego rwose! Abaporotestanti bagiye bantumira gutaramana nabo nkajyayo rwose. Ikibazo cya mbere mbabaza ni iki: "Ese muzanyemerera kuririmba byibura indirimbo imwe ivuga kuri Bikira Mariya?" 

KM: Bakabyemera?

JC: Yego bakabyemera, bati ibyo twarabirenze.

KM: Tukivuga kuri Bikira Mariya, mu gitaramo cyanyu mwavuze ko mwumva mukomeye ku mabonekerwa y'i Kibeho. Ese ku bwanyu amabonekerwa ya Bikira Mariya asobanura iki mu kwemera kw'abakristu?

JC: Reka ngusobanurire. Ahantu habereye amabonekerwa nk'i Kibeho, ni icyo bita "Théophanie", ni ukuvuga ukwigaragaza kw'Imana, ibinyujije kuri Bikira Mariya. Aho hantu hatagatifu tuba tuhakeneye.

Yego ushobora kuvuga amasengesho kandi ukiyambaza Bikira Mariya wibereye iwawe mu rugo, ariko ahantu hatagatifu naho harakenewe, ahantu habereye ibitangaza kandi Bikira Mariya akahatambukiriza ubutumwa.

Tuboneraho rero, tugashyira imbere y'ibirenge bye, ibitubabaza n'ibitugora byose, kuko tuba twizeye ko Bikira Mariya aza kubigeza kuri Yezu. Murabizi kandi ko Yezu ntacyo ajya yima umubyeyi we, ayo akaba ariyo mahirwe yacu.

KM: Murateganya gusimbukira i Kibeho muri iyi minsi?

JC: Yego. Mu by'ukuri sinari nzi Kibeho, nayimenye mbere gato y'uko nza, nyuze kuri internet, ari naho nakuye amashusho menshi mwabonye nakoresheje ejo mu gitaramo.

Kuri internet kandi nafashe akanya ko gusoma ibyabaye i Kibeho, uburyo amabonekerwa yatangiye muri 1981, uko Bikira Mariya yabonekeye bariya bakobwa batatu.

Kubera rero ko n'ubusanzwe nkunda ahantu Bikira Mariya yabonekeye, naravuze nti: "Byaba bibabaje kuza kuririmba i Kigali, ngataha ntageze i Kibeho naho ngo mpataramire"

KM: Hari umushinga mufite wo gukora umuzingo w'indirimbo (Album) mufatanije n'iriya Chorale Christus Regnat?

JC: Yego! Hari ikintu kiriho kivuka, nzabareka bategure, kuko jyewe ndatumirwa niwo murongo ngenderaho. Si jyewe utegura ibitaramo aho njya kuririmba hirya no hino, ahubwo barantumira.

Mperuka kujya muri Madagascar, muri Liban, muri Haiti, muri Togo no muri Benin, mu by'ukuri sinzi ukuntu bigenda, birandenga, njya kubona nkabona ubutumire buragenda buza buva ku isi hose.

KM: Ahari biterwa n'imbaraga z'ibihangano byanyu

JC: Simbizi, ahubwo wasanga ari imbaraga za Roho Mutagatifu. Ibyo nkora si ibihangano, ahubwo mbona nkora amasengesho abantu baririmba.

KM: Hari akandi kazi mugira katari ubu butumwa bw'umuhanzi w'umukristu?

JC: Yego! Ubuzima bwanjye bwose nabaye umwarimu w'ubumenyi rusange (sciences)  iwacu i Marseille, mu ishuri ryaho nanayoboye mu gihe cy'imyaka makumyabiri.

Mu Bufaransa umuntu ajya mu zabukuru afite imyaka 60. Ubungubu jyewe mfite imyaka 75. Urumva rero ko maze imyaka 15 ngiye mu zabukuru.

Iyo umuntu ari mu zabukuru rero, bamuha amafaranga buri kwezi. Ayo mafaranga nongeraho ayo mvana mu bucuruzi bwa CD z'indirimbo zanjye, maze nkabasha kubaho no gukora izi ngendo, ngafasha n'abantu banyuranye nk'ibigo by'imfubyi. Hari n'abampa impano, nazo ndazifashisha.

KM: Mwigeze mutekereza kuba Padiri?

JC: Siwo muhamagaro wanjye. Njyewe umuhamagaro wanjye ni ubwarimu. Nakunze umwuga wanjye, kuko ni umwuga umuntu atanga ibimurimo. Umuntu agatanga ubumenyi, n'indangagaciro. Kuririmba nabyo ni uko nabyo umuntu abikoresha atanga ikimurimo.

KM: Ese mubona uruhare rw'umuhanzi w'umukristu muri Kiliziya ari ngombwa cyane?

JC: Cyane. Ndatekereza ko ariko bimeze. Ariko umbajije ko ndi umuhanzi nakubwira ko ntari we. Siniyita umuhanzi, ahubwo niyita umwarimu wa Gatigisimu.

KM: Umwarimu wifashisha ubuhanzi noneho

JC: Yego, ahongaho muvuze ukuri, kuko kugira ngo ubutumwa bwumvikane cyane, tugomba gukoresha uburyohe. Iyo bitaryoshye ntibyakirwa.

Ejo mu gitaramo byari biryoshye. Ibyo Korali yari yateguye byose byatumye indirimbo ziryoha bityo n'ubutumwa burushaho kugera ku bantu, nabo bakabwakira nk'ukuri bagahinduka.

KM: Murateganya kugaruka mu Rwanda?

JC: Simbizi sinzi ibiriho bitegurwa, nzagumana contacts za Alice Ladouce umuyobozi wa Korali yari yantumiye.

KM: Mwakoze kuganira natwe, ni ah'ubutaha.

JC: Mwakoze ari mwebwe.

Kizito Mihigo yagiranye ikiganiro na Jean Claude Gianadda

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO KIZITO MIHIGO YAGIRANYE NA JEAN CLAUDE GIANADDA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND