RFL
Kigali

Gisubizo Ministries yakoranye indirimbo 'Hozana' na Pastor Papane umuhanzi ukomeye muri Afrika y'Epfo-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:9/10/2019 10:33
0


Gisubizo Ministries yamamaze mu ndirimbo 'Nguhetse ku mugongo', yasohoye indirimbo 'Hozana' yakoranye n'umuhanzi ukomeye cyane muri Afrika y'Epfo, Pastor Papane Bulwane wamenyekanye cyane muri Spirt of praise yabayemo mu myaka yashize ihuriwemo Pastor Benjamin Dube, Solly Malangu n'abandi.



Iyi ndirimbo 'Hozana' iri mu ndimi eshatu ari zo; icyongereza, ikizulu n'ikinyarwanda. Yakozwe ubwo Pastor Papane yari mu rugendo rw'ivugabutumwa hano mu Rwanda aho yanakoreye igitaramo cye bwite cyabaye tariki 21/07/2019 kikabera kuri CLA nyuma yacyo agataramira n'i Rubavu ku wa 28/7/2019. Yifuza gukorana indirimbo na Gisubizo Ministries ubwo yababonaga baririmba i Kigali akabakunda cyane.


Pastor Papane mu gitaramo yakoreye i Kigali

Itsinda rya Gisubizo Ministries rishinzwe gutunganya imiririmbire ryafatanyije na Pastor Papane mu gutegura indirimbo no kuyinoza neza nyuma hakorwa amajwi n'amashusho yayo mbere y'uko asubira iwabo muri Afrika y'Epfo. Runyambo Eddy Visi Perezida wa Gisibizo Ministries yabwiye Inyarwanda.com ko iyi ndirimbo yibutsa abantu ko guhimbaza Imana bituma amasengesho yabo asubizwa. Yagize ati:

Iyi ndirimbo Hozana ni amashimwe, ni ukuramya Imana tugaragaza ko igihe cyose twisunze cyangwa duhimbaje Imana nubwo twaba turi mu ngorane zitandukanye amashimwe azamuka ku Mana kandi ikadusubiza. Tugomba gushima Imana muri byose kandi Imana yacu ni inziza iratwumva ikadusubiza.


Gisubizo Ministries iri mu matsinda akunzwe cyane mu Rwanda


Papane hamwe n'abaririmbyi bamufashije mu gitaramo yakoreye i Kigali

REBA HANO 'HOZANA' YA GISUBIZO MINISTRIES FT PASTOR PAPANE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND