RFL
Kigali

Ibirori bya Rwanda Modesty Fashion bidaheza icyiciro na kimwe bigiye kuba ku nshuro ya kane

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:9/10/2019 10:02
0


Ibirori byo kumurika imideli bya Rwanda Modesty Fashion bifite intego yo kwigisha abanyarwanda uburyo bwo kwambara neza buboneye, guteza imbere uruganda rw’imideli mu Rwanda ndetse no guteza imbere imbere gahunda ya ‘Made in Rwanda’ bigiye kuba nshuro ya kane.



Ibi birori byahawe insanganyamatsiko ivuga iti ‘Ubwiza bw’uwikwije’ bisanzwe biba mu mpera z’umwaka. Ku nshuro ya mbere byabereye kuri Petit Stade Amahoro, ku nshuro ya kabiri byabereye kuri Serena Hotel, ku nshuro ya Gatatu bibera kuri kuri Onomo Hotel.

Kuri iyi nshuro ya kane bizaba kuwa 13 Ukwakira 2019 ku cyumweru guhera saa munani z’amanywa (14h:00) kuri Scheba Hotel mu Kiyovu ari nabwo hazatoranywa abanyamideli b’ubwiza bikwije. Ibi birori  bifite umwihariko w’uko bidaheza icyiciro na kimwe ku myaka kuko bakoresha abari hagati y’imyaka 15 y’amavuko na 60 y’amavuko.

Mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA, Umuyobozi mukuru wa Berwa Platinum Ltd itegura ibi birori bya Rwanda Modesty, Ngabitsinze Abdul Wahab, yavuze ko inshuro enye amaze gutegura ibi birori bimaze kumuha ishusho y’uko abanyarwanda bakunda umuco wabo.

Ati “…Ni ukuvuga ngo iyi ‘event’ imaze kumpa ishusho y’uko abanyarwanda burya bakunze umuco wabo ahubwo n’uko bari bazi uburyo bwiza bwo kwikwiza kuko ahanini n’imyambaro tuvuga ko itikwije bayambara kubera iba yamamajwe cyane.”

Akomeza avuga koi bi birori bihawe imbaraga byatuma abanyarwanda bakunda umuco birushijeho. Yongeraho ko mu gihe bamaze bakora ibi birori bamaze gukoresha abanyamideli bashya bagera ku 100 mu ruhando rw’imideli.

Ngabitsinze avuga ko abanyarwanda bakwiye kugira ishusho ibaranga nk’umwihariko wabo aho ‘kwigana imyambarire y’ahandi’.

Kwiyandikisha ku bashaka kwitabira ni 2,000 Frw. Umukobwa asabwa kwitwaza inkweto ndende (High Heels); umusore agasabwa kwitwaza inkweto izo ari zo zose. Uwiyandikisha kandi asabwa kwitwaza amafoto abiri meza, bambaye imyenda y'umukara n'umweru gusa.

Ibirori bya Rwanda Modesty Fashion bigiye kuba ku nshuro ya kane





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND