RFL
Kigali

Ibitego bya Gilbert na Sarpong byatumye Rayon Sports irara ku mwanya wa mbere w'agateganyo muri shampiyona y’u Rwanda

Yanditswe na: Editor
Taliki:8/10/2019 23:42
2


Kuri uyu wa Kabiri ubwo hakinwaga umunsi wa kabiri muri Rwanda, Rayon Sports kuri stade ya Kigali yari yakiriye AS Kigali umukino urangira Rayon Sports yegukanye amanota atatu ihita inicara ku mwanya wa mbere nyuma yo gutsinda AS Kigali ibitego 2-0, byatsinzwe na Mugisha Gilbert na Michael Sarpong.




Wari umukino abatoza bombi bari bakaniye ku buryo bufatika

Yari inshuro ya kabiri aya makipe ahura mu minsi umunani gusa kuko tariki ya 01 Ukwakira 2019 yari yahuriye ku mukino wa nyuma mu gikombe kiruta ibindi byose hano mu Rwanda cyitwa Super Cup, uwo mukino warangiye usize mu marira menshi abafana ba Rayon Sports kuko AS Kigali yabatwaye igikombe ibatsinze kuri penaliti 3-1.


Abafana ba Rayon Sports bari baje ari benshi gushyigikira ikipe yabo

Mu mukino wa shampiyona wabaye kuri uyu wa Kabiri, abafana ba Rayon Sports bari buzuye stade aho bari baje bafite intego yo kwihimura kuri As Kigali banabona amanota atatu ya mbere muri uyu mwaka w’imikino.


Rusheshangoga Michel yikinnye iminota 26 gusa ahita avunika

Ni umukino watangiye ku isaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba usifurwa na Twagirumukiza Abdul. Rayon Sports yatangiye umukino isatira bikomeye bitangira guca amarenga ko Abareyo bashobora kuza gutahana akamwemwe. 

Umutoza Javier Martinez wa Rayon Sports yari yahisemo gukinisha Mirafa na Commodore mu kibuga hagati, yicaza Amran Nshimiyimana. Aba basore bazonze AS Kigali ku buryo bugaragara bituma Zidane na bagenzi be batinyeganyeza, maze AS Kigali bayirusha umupira mu gice cya mbere cy’umukino.


Rutanga Eric kapiteni wa Rayon Sports yagize umukino mwiza

Rayon Sports yahushije uburyo bwinshi bwari kuvamo ibitego mu gice cya mbere, nk'aho Sarpong yateye umutambiko w’izamu ahandi Bakame n’ubwugarizi bwari buyobowe na Bishira Latif bagatabara, AS Kigali nayo yanyuzagamo igasatira ariko Kimenyi n’ubwugarizi bwe bagatabara. Ku munota wa 27 gusa Rusheshangoga Michel yasohotse mu kibuga kubera ikibazo cy’imvune asimburwa na Rurangwa Mosi wagize umukino mwiza. Igice cya mbere cy’umukino cyarangiye amakipe yombi anganya 0-0.

Mu gice cya kabiri amakipe yombi yaje yahinduye byinshi maze atera umupira mwiza arasatirana karahava, ku munota wa 68 ku mupira mwiza Sarpong yahaye Mugisha Gilbert ahita afungura amazamu atsinda igitego cya mbere cya Rayon Sports.


Bakame ntiyamenye aho umupira wanyuze atsindwa igitego cya mbere


Mugisha Gilbert watsinze igitego cya mbere cya Rayon Sports


Bakame uyu munsi nti byamworoheye

AS Kigali ntiyacitse intege yakomeje gusatira ishaka igitego cyo kwishyura ariko ku munota wa 87 ku makosa yari akozwe na Shaffy ategeye Sarpong mu rubuga rw’amahina, Twagirayezu Abdul yahise atanga penaliti maze iterwa neza na Sarpong arayinjiza, atsindira Rayon Sports igitego cya kabiri ari nacyo cyarangije umukino As Kigali itakaza amanota atatu ityo, Rayon Sports ihita irara ku mwanya wa mbere n’amanota 4 inganya na APR FC nayo ifite amanota 4 ariko ikarushwa na Rayon umubare w’ibitego izigamye.


Ku ikosa ryari rikorewe Sarpong Abdul yahise atanga penaliti


Sarpong agirwa inama na bagenzi be uburyo bwiza bwo kuyitera


Bakame yatewe penaliti ku ruhande yari ariho habura gato ngo ivemo


Eric Nshimiyimana avuga ko ikipe ye yakinnye neza ariko igakora amakosa

Nyuma y’umukino umutoza wa AS Kigali Eric Nshimiyimana yavuze ko mu mupira w’amaguru bibaho kandi ko habaye amakosa Rayon Sport ikayakosora, ikindi kandi ngo Rayon Sports yari imeze nk’intare yakomeretse.

Yagize ati” Mu mupira w’amaguru ni uku bigenda, twakoze amakosa abiri y’abantu ku giti cyabo Rayon Sports ihita iyakosora idutsinda ibitego bibiri. Rayon Sport ni ikipe nziza twubaha yaje iri hejuru kubera ko yari yaranganyije na Gasogi ntiyashakaga gutakaza ku yindi nshuro”.


Javier Martinez Espinoza avuga ko ikipe yabanjemo yamushimishije cyane

Ku ruhande rw’umutoza Javier Martinez Espinoza wa Rayon Sports, avuga ko yahisemo kubanza mu kibuga Mirafa bitewe n’ikipe yari agiye gukina nayo n’uburyo yashakaga gukina.

Yagize ati” Ni umukino wagenze neza muri rusange abakinnyi bakinnye umukino mwiza, uyu munsi nahisemo gukoresha Mirafa na Commodore kubera ko nashakaga gukina umukino wo gutembereza umupira kandi Mirafa arabishoboye, yanabikoze neza”.


Umukino urangiye hakomwe ya mashyi y'abarayon

Rayon Sports XI:Kimenyi Yves, Iradukunda Eric, Rutanga Eric (C), Rugwiro Herve, Iragire Saidi, Nizeyimana Miraf, Commodore Olokwei, Oumar Sidibe, Gilbert Mugisha, Iranzi Jean Claude, Sarpong Michael.

AS Kigali XI: Ndayishimiye Eric, Rusheshangoga Michel, Ishimwe Christian, Songayingabo Shaffy, Bishira Latif, Kalisa Rachid, Ntamuhanga Tumaine, Nsabimana Eric, Haruna Niyonzima (C), Allonga Mba Martel, Ssentogo Farouk.

UKO IMIKINO Y’UMUNSI WA KABIRI WA SHAMPIYONA ITEGANYIJWE

Ku wa kabiri tariki 08 Ukwakira 2019

Rayon Sports FC 2-0 AS Kigali
Bugesera FC 0-1 APR FC

Ku wa Gatatu 09 Ukwakira 2019

Gasogi United vs Marines FC (Stade de Kigali, 15h00)
Gicumbi FC vs AS Muhanga (Stade Mumena, 15h00)
Musanze FC vs Police FC (Stade Ubworoherane, 15h00)
Sunrise FC vs Mukura VS (Stade Nyagatare, 15h00)
Espoir FC vs SC Kiyovu (Stade Huye, 15h00)
Heroes FC vs Etincelles FC (Stade bugesera, 15h00)

Umwanditsi – SAFARI Garcon – inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • nahimana4 years ago
    rayon sport yabyitwayemo neza twishimye
  • Niyompuhwe Olivier4 years ago
    Ooooh Rayon Komerezaho





Inyarwanda BACKGROUND