RFL
Kigali

Wari uzi ko bimwe mu byo abantu bisiga (Make up) bifite ingaruka zikomeye ku ruhu? Menya zimwe muri zo n'uko wazirwanya

Yanditswe na: Editor
Taliki:8/10/2019 19:59
0


Umunyarwanda yaravuze ati "Nta mwiza wabuze inenge, na nyirahuku igira amabinga”. Kwisiga ibirungo bifite umumaro ariko binafite ingaruka nyinshi zitari nziza kandi zitandukanye ku buzima bwacu.



Mu gihe tutamenye neza ibikwiriye kugira ngo uruhu rwacu ruse neza, kwisiga ibirungo bizatugiraho ingaruka nyinshi kandi zitari nziza. Tugakoresha ibyo tubonye byose, akenshi biturutse kukuba harabo twabonye babyisiga.Kwisiga cyangwa icyo benshi bakunze kwita kwitera furesheri (frecheur) ibyo mu rurimi rw’amahanga bakunda kwita”Make up” muri iyi minsi bisigaye byaramamaye ku kazina k’akabyiniro kitwa “Mukorogo”.

Muri iyi minsi biteye imbere kandi kigezweho mu ngeri zose,guhera ku rubyiruko kugeza kubakuze. Gusa abenshi babikora kugirango bagaragare neza mu mbaga nyamwishi,ndetse no kugirango abantu babiteho cyane babarangarire cg batware amarangamutima yabo. Kwisiga cyangwa kwikoroga (make up) nk'uko tubikesha inkoranya amagambo (collins dictionary) ibisobanura mu buryo burenga butanu, ariko hano turabanyuriramo nka butatu;

  1. Bavuga ko mu korogo ari: amavuta (cosmetics), ifu (powder), ibyisigwa ku minwa (lipstick) n’ibindi byose washyira mu isurura kugirango ise neza cyane.
  2. Ni amavuta cyangwa amarangi, imisatsi itari iyanyayo (false hair) ikoreshwa n’abakinnyi ba firime.
  3. Ni uburyo umuntu ashyira ku murongo ibice,imimerere cyangwa ibintu bye.

Kwisiga ni kimwe mu bikorwa abantu benshi bakunda gukorera uruhu rwabo kugirango base neza.Umuntu ashobora kwibaza ati se kwisiga bigira ingaruka k’uruhu rwacu? Igisubizo ntabwo burigihe kiza kiri yego yeruye, kuko biterwa n’umuntu, ubwoko bw’uruhu rwe cyangwa ibikoresho (Products) akoresha mu kubikora.

Uruvangitirane rw’ibyo abantu bakoresha bisiga harimo ibyo bakoresha bagamije kwirimbisha, ariko hari n’ibindi bakoresha bagamije nko kuvura, gusukura, kurinda uruhu ndetse n’umusatsi. Nubwo tubona benshi babikoresha ari uruvangitirane, ariko ngo biba byiza bigabanyijwe kuri bamwe bakunze kugira ibibazo ku ruhu rwabo, ariko nanone bikana byatera ibibazo kuri bamwe.

Ese ni ibihe byagufasha guhitamo ibyo wisiga (amavuta) bitagira ingaruka mbi ku ruhu rwawe?

Inshuro nyishi ibikoreshwa mu kwisiga ntibikunze gutera ibibazo, ariko kuri bamwe bigaragara bitera ibibazo, ni yo mpamvu biba byiza ubanje kumenya ubwoko bw’uruhu rwawe mbere yo kugira amahitamo y’ibyo uzajya wisiga. Dore ubwoko bw’uruhu abantu bashobora kugira.

  1. Hari uruhu rumeze nk’urufite amavuta ndetse rugira utwenge tunini twumukara kandi rukaba runashobora gututumba (oily - excess oil production, large pores, blackheads and acne prone).
  2. Hari uruhu rwumva cyane ibirwegereye rukaba rukunze kuribwa kandi rukaba ruta n’ihanganira ubwoko bwinshi bw’amavuta rukaba rukunze gusa n’uruhita rutukura (sensitive - tight, stinging, intolerant to many products and prone to redness)
  3. Hari urundi ruba rwumye, ruhanda ndetse rukaba rukunze kugira umwera n’uburibwe cyangwa uburyaryate (Dry - dull, rough or flaky and prone to itchiness)
  4. Urundi rwo ruba rumeze neza, rukunze kuba ruyagirana mu gahanga, ku mazuru no ku kananwa forehead, nose and chin), rukaba kandi rudakunze kugira ibindi bibazo (Normal combination - may be oily in the T-zone (but problem-free elsewhere)

Nubwo abantu benshi bazi ubwoko bw’uruhu rwabo, bibagirwa kumenya ibibazo biterwa n’ikindi gice kiri munsi y’uruhu (underlying skin disorder).

Ese ni ibihe bibazo bishobora guterwa no kwisiga (Make up) ku mubiri wawe?

1.Indwara yitwa akine kosimetika(acne cosmetica)

Ubundi icyo bita akine (acne) ni kimwe mu tuvubura (glands) tuba munsi y’uruhu. Utu tuvubura rero tukaba twatera uruhu rw’umuntu gututumba (inflammation) iyo hagize impamvu itubyutsa (trigger).

Nk'uko tubikesha urubuga theconversation.com ndetse n’urubuga verywellhealth.com, basobanura ko iyi ari indwara ishobora guterwa n’ibyo umuntu yisiga gusa hari n’igihe iza bitewe n'imyaka urugero ku bangavu bari mu kigero cy'ubugimbi kubera imisembura ibivuburwa n'utunyangingo bashobora kugira iki kibazo cy’uduheri ku mubiri cyane cyane mu maso.

Ishobora kugaragara ahantu hose ku mubiri ariko ikaba ikunze kwibanda mu maso. Iyi ndwara ikaba ifite aho ihuriye n’ibikoreshwa mu gutegura ibyisigwa (Ingredients) ziza zigafunga utwenge two ku mubiri bigatera uduheri tubyimbye no kuvuvuka ku ruhu (small rash and bumpy pimples). Uburyo ushobra kwirinda iyi ndwara n'uko wajya uha akaruhuko uruhu rwawe rukabasha guhumeka, niba kandi wumva kugenda utisize bibangama cyane wajya ukaraba ukimara kugera mu rugo.

2.Umutwe (Headaches)

Umutwe n’ubwo uterwa n’ibintu byinshi ariko na bimwe mu byisigwa bishobora kuba imbarutso. Urugero twavuga hano nk’ibinyabutabire bita “Diazolidinyl urea and DMDM Hydantoin” biboneka mu byisigwa bimwe na bimwe ndetse kinakora ikindi kinyabutabire kitwa Formadhyde kiba kitezweho kurinda bakiteri (bacteria) bikaba byaraje kumenyekana ko rero ibi binyabutabire bitera kuribwa ku ruhu, no kwangirika ku amaso kugira ngo niba wajyaga urwara uwo mutwe bigabanuke cyangwa kugira ngo umenye ko kwisiga (make up) ari byo bibitera uzabe ubiretseho nk’icyumweru kugira ngo urebe.

3. Ibibazo by’umusatsi (Hair problems)

Ibikoreshwa byinshi mu gutunganya umusatsi twavuga ibikotoro (gels), shampo (shampoo), serumu (serums), ibiwuhindura (conditioners), sipurayi (sprays) n’ibikoreshwa mu guhindura amabara y’umusatsi (Hair colour/ tentures) biba birimo ibinyabutabire bituma ugira umusatsi wawe uko ushaka ariko nyuma bikazawutera kuba wacika, kuvuvuka mu mutwe no gutukura ku ruhu rwaho. Kandi kubikoresha igihe kirekire bitera gutakara k’umwimerere k’umusatsi.

4.Areriji y’uruhu (Skin allergies):

Ibinyabutabire bita paraben bigizwe na Ethyl-paraben, butyl-paraben, na isopropyl-paraben, bikoreshwa mu kurinda gukura kwa bakiteri (Bacteria) mu byisigwa (Bacterial preservatives) bishobora gutera ubwoko bwinshi bwa areriji ku ruhu, harimo uburyaryate (irritations), ibibara (Blotches and blemishes).

5.Kurwara amaso (eye infections)

Kwisiga ku maso bikunze gukorwa n’abagore cyane. Gusa mu kubikora wakagombye kwibuka ko uruhu ruri ku maso rwumva cyane igice kirukikije cyangwa n’icyaba kihashyizwe. Ibyo basiga ku maso byinshi (mascala) n'uducamirongo ku maso (eyeliner) bituma ingohe zidakura neza bikaba bihereza umwanya bakiteri (bacteria) zororokeramo bikaba byateza kurwara amaso.

6.Ubugumba (Infertility)

Ibintu bikoreshwa mu kwita ku ruhu n’imibavu, bikunze guhita bijya mu mubiri mo imbere (directly absorbed) rero ntagushidikanya ko ibinyabutabire bikoreshwa muri ibi bintu biba biri mu mubiri w’umuntu. Ku bushakashatsi bwakorewe ku mbeba bwagaragaje ko ikinyaburabire paraben (butyl paraben) ihangana cyane n’irekurwa ry’umusemburo (hormone) wa tesitositerone (testosterone) no gukora kw'imyanya y’imyororokere y’abagabo (male reproductive system). Nubwo kwisiga cyane bikunze gukorwa n’abagore ni byiza ko umuntu yamenya ingaruka bigira ku buzima bw’imyororkere cyane ko iki kinyabutabire cya Paraben twababwiye kiboneka cyane mu bintu byinshi bikoreshwa bita ku ruhu.

7.Gusaza imbura gihe (Premature aging):

Cyane cyane ku bantu b'igitsina gore bakoresheje ibi bintu byita ku ruhu igihe kirekire, batangira kubona ibimenyetso byo gusaza k’uruhu biterwa no kwangirika aho umuntu atangira kubona amabara, iminkanyari n'ibindi. Nubwo benshi bazi ko kwisiga bihishira ububi baba bifiteho, ariko mu kubikoresha havamo gusaza k'uruhu kandi ababikora batarabonera igisubizo.

Hari ingaruka nyishi bitera tutarondora hano cyane ko buri munsi ubushakashatsi bugenda buvumbura byinshi bitari bizwi, harimo ubusumbane bw’imisemburo (Hormonal imbalance) cancer n’ibindi byinshi. Ibyiza ni uko umuntu yazajya abikoresha abanje kugisha inama muganga w’uruhu (dermatologist) dore ko kwirinda biruta kwivuza.

UMWANDITSI: Niyibizi Honoré Déogratias-Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND