RFL
Kigali

Menya ibigenderwaho mu kwemeza ko kaminuza ari yo ya mbere ku isi! Ese Kaminuza y’u Rwanda iri ku mwanya wa kangahe?

Yanditswe na: Editor
Taliki:8/10/2019 15:13
1


Umunyarwanda ati”Uburere buruta ubuvucye”. Uburezi ni intwaro ikoreshwa mu kurwana urugamba urwo ari rwo rwose. Akenshi usanga umuntu ushaka gutegura umwana we kuzavamo umuntu nyamuntu amupfunyikira impamba y’uburere mu ngeri zitandukanye bwaba ubwo ku ishuri ndetse n’ubwo mu buzima busanzwe.



Uburezi ni ingenzi mu buzima bwa buri muntu wese ku isi. Gusa bugenda butandukana bitewe n'aho umuntu yabuherewe, igihe yabufatiyemo (Generation), ndetse n’abamureze. Uburezi butangirira mu rugo bukarenga bukagera no muri sosiyete. Mu Isi ya none ikiremwa muntu kitaye ku kuvugurura uburezi bahereye ku bwo umuntu ahabwa n’ababyeyi (Informal) cyangwa n’miryango kugeza ku butangirwa mu bigo bya mashuri (Formal).

Ku bw'iyo mpamvu hagendewe ku muvuduko isi iriho mu iterambere bituma umuntu wese cyangwa umubyeyi wese yashakira umwana we ahantu hakwiriye ho kubonera uburezi bufite ireme cyangwa bugezweho. Hari byinshi bishingirwaho kugira ngo uburezi butere imbere kandi bube butanyeganyega. Aha twavuga nko kuba abatanga ubumenyi cyangwa abarimu bafite ubunararibonye kandi bazobereye mu mwuga, kuba aho ubwo burezi butangirwa (ibigo cyangwa amashuri) hari ibikoresho byose nkenerwa kugira ngo uwakira uburezi bimworohere kubona no gusobanukirwa buri kimwe.

Uburyo ubwo burezi butangwamo (conditions) na porogaramu y’ikigo gitanga ubwo burezi runanaka yateguwe ku buryo uyigiramo abasha kuba inzobere mu burezi ahabwa. kubwibyo umuntu wese nkuko inzego z’uburezi zubatse kuva ku cyiciro cy’amashuri abanza, ayisumbuye na za kaminuza aba ashaka kwiga ahantu heza habasha kumugeza kuri bya bintu twavuze haruguru.


University of Oxford ni yo ya mbere ku isi

Uyu munsi mu rwego rwo kubamara amatsiko twanyarukiye mu byatangajwe ku byerekeye uburezi bwa zakaminuza, tubashakira uko zikurikiranye mu myanya kurwego rw’isi, Africa ndetse no muri Africa y’Iburasirazuba (East Africa). Nkuko tubikesha urubuga rw’ikigo rugaragaza ko kugira ngo berekane uko kaminuza zikurikiranye ku rwego rw’isi, bagendera kuri ibi bikurikira; imyigishirize, ubushakashatsi, gusakaza ubumenyi ku bijyanye n’uruhando mpuzamahanga (teachings, researches, knowledge transfer and international outlook).

Uyu mwaka ibyagendeweho mu gutanga amanota bikaba ari ibi bikurikira: Imyigishirize, ubushakashatsi, ibyasakajwe, umusaruro ukomoka ku nganda k’uruhando mpuza mahanga. Mu rutonde rwa za kaminuza zisaga igihumbi magana ane (1400) ziva mu bihugu 92 byo ku isi, kaminuza y’urwanda (University of Rwanda) ntizamo.

Iya hafi yo mu bihugu by’abaturanyi ni Makerere (Makerere university) yo mu gihugu cya y’Uganda iri ku mwanya wa 800 ivuye ku mwanya wa 601, igakurikirwa na iya Nayirobi (University of Nairobi) yo mu gihugu cya Kenya iri ku mwanya wi 1000 ivuye ku mwanya wa 801, hanyuma hakaza iya Daresalam yo mu gihugu cya Tanzaniya iri ku mwanya w’igihumbi n'umwe (1001).

Mu myanya itanu ya mbere dore uko kaminuza zikurikirana:

1. University of Oxford yo mu gihugu cy’u Bwongereza

2. University of Calfonia yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika

3. University of Cambridge yo mu gihugu cy’u Bwongereza

4. University of Stamford yo mu gihugu cy’u Bwongereza

5. University of Massachuset yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Nk'uko tubikesha ikigo “UnRank” ku rwego rw’Afurika muri kaminuza 200 za mbere, icumi za mbere harimo zirindwi zo muri Afrika y'epfo zirangajwe imbere na kaminuza ya Kwazulu Natali (Kwazulu Natal University), kaminuza ya Nayirobi (University of Nairobi) iza ku mwanya wa munani naho iya kayiro (University of cairo) ikaza ku mwanya wa cyenda. Kaminuza y’u Rwanda (University of Rwanda) ikaba ibarizwa ku mwanya w’ijana. Gusa tugendeye kuri kino kigo mpuzamahanga cya “The times higher education world university rankings” (ugenekereje ni ikigo cy'ikirenga gishyira kaminuza ku rutonde zikurikiraniraho ku isi).

Ku ruhando rw’ibihugu bigize umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (Eastern African community) mu icumi za mbere ku mwanya wa mbere haza kaminuza ya Sitaratimore (Strathmore university) yo muri Kenya, ku mwanya wa kabiri hakaza kaminuza y’u Rwanda (University of Rwanda) ku wa gatatu hakaza kaminuza ya Nayirobi (University of Nairobi), ku mwanya wa kane haza kaminuza ya Kenyatta yo muri Kenya naho ku mwanya wa gatanu hakaza kaminuza ya Gikirisitu yo muri Uganda (Ugandan Christian Univerity). Ngayo nguko rero uko urwego rw’uburezi rugiye rusumbana mu makaminuza atandukanye ku isi.


Kaminuza y'u Rwanda iri ku mwanya w'100 ku rutonde rwa kaminuza 200 za mbere muri Afrika

Src: 4icu.org, thecommonwealth-educationhub.net, timeshighereducation.com, un.org

Umwanditsi: Niyibizi Honoré Déogratias-Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Iyamarere 4 years ago
    Komereza aho UR tukurinyuma





Inyarwanda BACKGROUND