RFL
Kigali

Abanyempano 14 bageze mu cyiciro cya nyuma cy’irushanwa ‘Talent zone’

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:8/10/2019 15:41
0


Abashaka kuzavamo abanyamakuru 8 n’amatsinda 6 yo kubyina mu mbyino (Traditional African Dance na Modern Dance), bageze mu cyiciro cya nyuma cy’irushanwa ‘Talent zone’ ritegurwa na Royal Fm.



Ni ku nshuro ya Gatatu iri rushanwa riba; rimaze kuzamura impano za benshi. Kuwa 05 Ukwakira 2018 ryabereye mu Mujyi wa Kigali kuri Club Rafiki ahitabiriye 21 bashaka kuvamo abanyamakuru n’amatsinda 11 y’ababyina.

Iri rushanwa ryatewe inkunga na Royal FM, Minisiteri y'Urubyiruko ndetse n'abandi bafatanyabikorwa batandukanye. Akanama Nkemurampaka kari kagizwe na Simon Iyarwema usobanukiwe ubwoko bw’imibyinire y’amako yose, Aissa Cyiza na Kasirye Martin [MC Tino] abanyamakuru ba Royal Fm.

Abanyamakuru babashije gukomeza bigoranye kubera ko kuvanamo umunani muri 26 bitoroheye Akanama Nkemurampaka, byabaye ngomba ko bongera gutanga amahirwe ku bahatanaga 12 babashije kwitwara neza kurusha abandi kugira ngo hatoranywe 8.

Abashaka kuvamo abanyamakuru bakomeje ni Mitima Chris, Ndungutse Angelo, Mulisa Eugene, Mutesi nancy, Sezerano Emmanuel, Itangishaka Valantine, Ntivuguruzwa Emmanuel na Umukunzi Anny Sabine.

Amatsinda yo kubyina yakomeje ni Vision Star Crew, The GS Crew, The Monsters Crew, Wasafi Kigali,  KDP Crew na KTY Crew. Aya marushanwa azasozwa kuwa 19 Ukwakira 2019 muri Kigali Culture Village ahazwi nka Camp Kigali.

Umunyamakuru umwe  azahabwa akazi gahoraho kuri Royal FM abandi babiri bazahabwa amahirwe yo kwimenyereza umwuga w'itangazamakuru hamwe n'igihembo cy'amafranga kuri iyi Radio.

Uwa kabiri azahembwa 300,000 Frw mu gihe uwa Gatatu azahabwa 200,000 Frw. Itsinda rya mbere rizatahana Miliyoni 1 Frw, itsinda rya kabiri rihabwe 500,000 Frw naho itsinda rya Gatatu rihabwe 300,000 Frw.

Amatsinda y'ababyinnyi 6 bageze kuri 'final' y'irushanwa 'Talent Zone'


Abashaka kuvamo abanyamakuru 8 bakomeje kuri 'final'







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND