RFL
Kigali

Abahanzi ba Gospel n’abagiraneza bakoze igikorwa cyo koza imodoka mu gukusanya inkunga yo kuvuza Esther utabasha kuvuga no kugenda-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:8/10/2019 13:41
0


Esther Ishimwe ni umwana w'i Kabuga w’imyaka 10 ufite uburwayi bukomeye yatewe n’impanuka yakoze muri 2018. Kuri ubu ntabasha kuvuga no kugenda. Ababyeyi be nta bushobozi bafite bwo kumuvuza. Ni muri urwi rwego bamwe mu bahanzi ba Gospel bahagurukiye gukusanya inkunga yo kuvuza uyu mwana.



Kugira ngo uyu mwana avurwe, hakenewe agera kuri $20,000 USD uyashyize mu manyarwanda akaba asaga Miliyoni 18 (18,000,000Frw). Aya mafaranga aramutse abonetse, uyu mwana yajya kuvurizwa mu Buhinde aho bamaze kubona abaganga bashobora kumuvura agakira.


Esther Ishimwe akeneye inkunga yawe

Zinda Victor se wa Ishimwe Esther yatangarije Inyarwanda.com ko uyu mwana bamuvurije mu bitaro bitandukanye bya hano mu Rwanda birimo na King Faisal yamazemo amezi atandatu na Polyfam ari naho bari kumuvuriza muri iyi minsi bakaba bajyayo gatatu mu cyumweru bakamugorora ingingo (Physiotherapy). Yavuze ko abaganga b'ibi bitaro byose bakoze uko bashoboye, gusa ngo ntabwo uyu mwana arakira.

Tariki 08/09/2019 kuri Galaxy Hotel habereye igitaramo cyiswe ‘Stand For Esther cyateguwe n’abahanzi ba Gospel ku gitekerezo cya Eddie Mico na The Pink. Nyuma y’iki gitaramo, habaye ikindi gikorwa cy’urukundo cyo koza imodoka mu gukusanya amafaranga yo kuvuza Esther na cyane ko hari icyizere ko avuwe n’abaganga b’inzobere bo mu Buhinde yakira.


Igikorwa cyo koza imodoka cyabaye ku cyumweru tariki 5/10/2019 kibera mu mujyi wa Kigali ku kinamba kitwa ‘Pearltrading’. Mu bantu bazwi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana bitabiriye iki gikorwa harimo; Eddie Mico, Apophia Natukunda, MD, Dj Spin, Olivier The Legend n’abandi.

Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Eddie Mico yadutangarije ko bigoye kumenya umubare w’abafanga yavuye mu koza imodoka na cyane ko hari benshi bagiye biyandikisha. Yavuze ko hitanzwe miliyoni ebyiri z’abiyanditse bagatanga amazina yabo na telefone zabo.


Muri miliyoni 18 zikenewe kugira ngo Esther avurwe, Eddie Mico yabwiye Inyarwanda ko hamaze kuboneka 5,640,304 Frw, wateranyaho miliyoni ebyiri z’abanditswe mu ikayi yose hamwe akaba 7,640,304Frw. Arasaba abagiraneza gukomeza kwitanga mu rwego rwo gufasha Esther ufite uburwayi bukomeye yatewe n’impanuka.


Esther Ishimwe hamwe n'umuryango we mbere y'uko akora impanuka

ANDI MAFOTO MU GIKORWA CYO KOZA IMODOKA

Bogeje imodoka ku bwo gukusanya inkunga yo kuvuza Esther

Ukeneye kugira inkunga utanga kuri Esther ushobora kuyohereza ukoresheje bumwe muri ubu buryo:

Konti ya BK: 000420775309586 yanditse ku mazina Edith&Nicolas

Mobile Money: 0788558090 (Rene Ijambo)

Airtel Money: 0722558090 (Rene Ijambo)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND