RFL
Kigali

Amarangamutima ya Calvin Mbanda wasinye muri The Mane, yafashe amashusho y’indirimbo ya mbere-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:8/10/2019 12:43
0


Kuri uyu wa Mbere itariki 07 Ukwakira 2019, ‘Label’ ya The Mane yatangaje ko yagiranye amasezerano y’imikoranire na Mbanda John wahisemo gukoresha mu muziki izina rya Calvin Mbanda. Yiyongereye kuri Safi Madiba, Queen Cha, Jay Polly na Marina Deborah.



Mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA, Calvin Mbanda yatangaje ko yashimishijwe no kwinjira muri ‘Label’ ya The Mane, ariko kandi ngo bimuhaye umukoro wo gukora cyane kugira ngo yigaragarize abanyarwanda n’abamugiriye icyizere.

Yagize ati “Kuba ngize amahirwe yo kujya gukorera muri The Mane ni ibintu birenze kuri njyewe. Ni n’ibintu mfata kuri njyewe ko biri kuri ‘level’ yo hejuru ku buryo nanjye rero biba bimpaye umukoro wo gukora cyane kugira ngo ngaragaze ko koko ndi mu nzu ikomeye mu Rwanda,”

Yakomeje avuga ko kuba hari abahanzi b’amazina azwi asanze muri The Mane, ari amahirwe adasanzwe kuri we kuko hari ibyo azabigiraho byanakunda bagakorana indirimbo.


Calvin Mbanda yafashe amashusho y'indirimbo 'All I Need' ya mbere yakoreye muri 'Label' ya The Mane

Amasezerano bagiranye avuga ko atari ay’igihe gito ariko kandi ngo ntavugwa mu itangazamakuru, yongeraho ko ‘amasezerano ashobora kwongerwa’.

Calvin Mbanda niwe watsinze irushanwa ‘Spark Your Talent’ ryateguwe na TECNO ifatanyije na The Mane, yahembwe Miliyoni 1 Frw.

Avuga ko kuba yaritinyutse akagaragaza impano ye hari aho bimaze kumugeza, akangurira n’abandi kwitinyuka kuko impano ifasha nyirayo.

Ati “Ni ikibazo umuntu ubwe aba yiteye kuvuga ngo urutanyisha impano yawe kandi burya impano yawe ishobora kuba yagutunga iyo ubashije kuyikoresha neza kandi ikaba yagufasha mu rwego runaka. Ni ukuvuga rero iyo utinyishije impano yawe bituma nawe mu buzima bwawe hari ikintu cyangirika.”

Kugeza ubu uyu musore yamaze gufata amashusho y’indirimbo nshya yise ‘All I Need’. Amashusho yayo yafatiwe mu Karere ka Musanze mu mpera z’icyumweru gishize, avuga ko binashoboka y’uko hari andi azafatirwa mu Mujyi wa Kigali.

Mu buryo bw’amajwi (Audio), iyi ndirimbo yakozwe na HollyBeat.

Calvin Mbanda yavukiye i Kigali ku Kimisagara mu 1999 akurira i Musanze avuka mu muryango w’abana barindwi, ni umuhererezi. Afite ababyeyi bombi yize amashuri i Musanze aho bita APICUR ari naho yarangirije ayisumbuye mu 2018.

Calvin Mbanda yabaye umuhanzi wa Gatanu ugiranye amasezerano na 'Label' ya The Mane


Calvin Mbanda mu ifatwa ry'amashusho y'indirimbo 'All I Need'







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND