RFL
Kigali

The Ben mu bahanzi 17 bazaririmba mu iserukiramuco ‘One Africa Music Fest’

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:8/10/2019 8:44
0


Umuhanzi nyarwanda Mugisha Benjamin [The Ben] ari ku rutonde rw’abahanzi 17 bagezweho ku mugabane wa Afurika bazaririmba mu iserukiramuco ‘One Africa Music Fest’ rizabera mu Mujyi wa Dubai mu Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.



Iserukiramuco ‘One Africa Music Fest’ rizaba ku wa 15 Ugushyingo 2019 mu nyubako ya Festival Arena. Ryaherukaga kubera mu Mujyi wa New York, ku wa 10 Kanama 2019 aho The Ben yaririmbye asangira urubyiniro n’abahanzi nka Wycleaf Jean, Cassanova, Kranium n’abandi.

Tariki ya 24 Kanama 2019 iri serukiramuco ryabereye mu Mujyi wa Londres mu Bwongereza. Iri serukiramuco ni kimwe mu bikorwa bitanu bitegurwa na One Africa Global, ni ku nshuro ya Gatanu rigiye kuba.

Kuri iyi nshuro hatumiwe Wizkid, Davido, Burna Boy, Teni, Tekno, Tiwa Savage, 2 Baba Zlatan, Jah Prayzah, Akothee, Betty G, Lij Michael, Linah, Diamond Platinumz, Harmonize, Eddy Kenzo, Nandy, Nhatty Man, Soujila, The Ben, Vanessa Mdee na King Promise

The Ben watumiwe muri iki gitaramo aherutse gushyira hanze indirimbo yise ‘Vazi’ iri mu zikunzwe muri iki gihe. Uyu muhanzi anaherutse gushinga ‘label’ yise ‘Rockhill Music. Mu bihe bitandukanye yagiye ashyira hanze indirimbo zikunzwe nka “Naremeye”, “Ndaje”, “I’m In Love” n’izindi nyinshi. 


The Ben ari ku rutonde rw'abahanzi 17 bazaririmba mu iserukiramuco 'One Africa Music Fest'


KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO "VAZI" YA THE BEN






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND