RFL
Kigali

Mani Martin aherekejwe n’abantu 11 basuye banaremera umukecuru wakubiswe na Gitifu i Rwamagana-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:8/10/2019 9:09
0


Umuhanzi Mani Martin aherekejwe n’abantu 11 bishyize hamwe basuye banaremera umukecuru wakubiswe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Munyiginya, Havugimana Emmanuel (yamaze guhagarikwa ku mirimo ye), amuhoye ko atatangiye ku gihe ‘Mituelle de Sante’.



Mu mpera za Nzeli 2019 bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Munyiginya mu karere ka Rwamagana ho mu Ntara y’Uburasirazuba, bumvikanye mu itangazamakuru bavuga ko Havugimana abakubita abaziza ko batarishyura amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza.

Icyo gihe ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana bwanditse kuri konti ya Twitter, bumenyesha ko bwahagaritse ku mirimo Havugimana ushinjwa ‘guhutaza abaturage’. Ubuyobozi bw’akarere bwakomeje bugira buti "Tuzakomeza guteza imbere imiyoborere myiza iteza imbere umuturage".

Muri abo baturage bavuze ko bakubiswe na Havugimana hari harimo umukecuru ubona ko akuze. Umuhanzi Mani Martin avuga ko kubona uwo mubyeyi arira asobanura uko yakubiswe mu birenge yambuwe n'inkweto ze, byamukoze ku mutima biramubabaza cyane.

Uyu muhanzi avuga ko atari asanzwe azi ko ibyo ‘gukubita abantu bazira iyo mpamvu binabaho mu Rwanda’. Ati “Kureba ishusho y'uwo mukecuru arira, byarambabaje cyane kuko niyumvishemo ko ari nka nyogokuru wanjye ubwanjye bintera kugira igitekerezo cyo kuzamusura nkanamufasha kwishyura ubwo bwishingizi bwo kwivuza.”

Yanditse ku mbuga nkoranyambaga akoresha atabariza uyu mukecuru ahuza n’abandi bajya kumusura i Rwamagana. Bashyize hamwe amaboko babona agaseke ko kwitwaza ndetse n’ibahasha ibumbiyemo icyamufasha kwishyura ubwishingizi bwo kwivuza.

Mani Martin n’abari bamuherekeje basanze Akarere ka Rwamagana karamufashije kamwemerera ko kazajya kamwishyurira ubwishingizi. Ati “Twamusuye rero aratwakira aratuganiriza arizihirwa turataha.”

Uyu mukecuru aba wenyine, umwuzukuru yari asigaranye babanaga yitabye Imana afite imyaka icyenda y’amavuko. 

Muri muzika, Mani Martin aherutse gushyira hanze indirimbo yise 'Idini y'ukuri', imaze kurebwa n'abantu 3, 711 ku rubuga rwa Youtube, ikaba yarahawe ubusobanuro mu rurimi rw'ikiyapani.

Mani Martin n'abandi basuye umukecuru wakubiswe na Gitifu amuhoye ko atishyuye 'Mituelle de Sante'

Bamuhaye ibiribwa n'ibindi nkenerwa mu buzima bwa buri munsi'

Mani Martin avuga ko basanze ubuyobozi bw'akarere ka Rwamagana bwaremeye kujya butangira uyu mukecuru 'Mituelle de Sante'


KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'IDINI Y'UKURI' YA MANI MARTIN







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND