RFL
Kigali

Esther&Ezekiel begukanye 'East Africa's Got Talent' bavuga icyo bazakoresha $50,000 bahembwe, ababyeyi babo bashima Imana

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:7/10/2019 9:22
0


Esther&Ezekiel bo muri Uganda begukanye irushanwa rya ‘East Africa’s Got Talent’ bahigitse abarimo Itorero Intayoberana ryo mu Rwanda, Janelle Tamara wo muri Kenya, Yada Dance, DNA na Shaloom Accapella bo muri Uganda.



Jules Mutesasira nyina wa Esther&Ezekiel, yashimye Imana ubutitsa ndetse na buri wese wagize uruhare rukomeye kugira ngo abana be begukana iri rushanwa ryari rihatanyemo abanyempano mu ngeri zinyuranye. Yagize ati:

Mana yanjye ndagushimye, ndagushimye ndongeye ndagushimye. Nshimye buri wese watoye Ezekiel&Esther sinzi uburyo navugamo murakoze kuri mwese.Bana banjye mwateye ishema Uganda ndetse n’Afurika y’Uburasirazuba muri rusange. Nshimire buri wese ku bw’uruhare rwe. Mwatumye ngira ishema nk’umubyeyi.

Jules Mutesasira ni umunyamuziki wakunzwe muri Uganda mundirimbo nka ‘Asobola’, ‘My God Is Able’, n’izindi. Yisanzuye mu njyana ya R&B na Soul.Pastor Steven Mutesasira se wa Ezekiel&Esther we yagize ati “Icyubahiro kibe icy’Imana isumba byose, nzahora nkukorera igihe cyose.”

Mu kiganiro n’itangazamakuru Ezekiel yabajijwe icyo azakoresha Miliyoni 46 Frw begukanye, asubiza ati “Nzabanza gutanga icya cumi ku Mana, nzubaka inzu igenewe abafite ubumuga bwo kutabona ndetse n’abana b’impfubyi andi asigaye nyakoreshe nshaka ibyangombwa byo kujya muri Canada kuko ndashaka kujya gusura Mama.”

Ezekiel w’imyaka 11 y’amavuko yiga mu mashuri abanza kuri Hormisdallen School mu gace ka Kamwokya mu Mujyi wa Kampala. Yavuze ko igihe kinini we na mushiki bakimaze bumva indirimbo zitandukanye bagerageza kuzigana.

Avuga ko aririmbira Imana kandi ko yumva yatwawe n’inganzo yo kuririmbira umugenga wa byose. Arenzaho ko ashaka kuba umunyamuziki w’umwuga ugirira akamaro sosiyete.

Mu 2017 Ezekiel yegukanye irushanwa ‘Uganda Has Got Talent’ ryabereye kuri Club Obligato. Icyo gihe yahembwe itike yo kujya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aririmba mu birori ‘Uganda North American Association (UNAA) Convention.”

Irushanwa rya ‘East Africa’s Got Talent’ ryasojwe kuri uyu wa 06 Ukwakira 2019 mu gihe ryari rimaze hafi amezi abiri. Esther&Ezekiel bakaba begukanye agera kuri Miliyoni 46 Frw bahigitse abagera kuri batatu bageranye mu cyiciro cya nyuma.

Esther na Ezekiel bashyikirijwe sheki y'amadorali 50,000

Batandatu bageze mu cyiciro cya nyuma ni Shaloom, DNA na SpellCast babuze muri batatu bahataniye igikombe. Itorero Intayoberana, Shanelle Tamara na Esther na Ezekiel nibo babonetse muri batatu bahataniraga kuvamo uwa mbere.

Umwana w’umukobwa witwa Shanelle Tamala yakuwe muri batatu kuko yabonye amanota make y’abamutoye binyuze kuri ‘SMS’; asabwe kugira icyo avuga yashimye buri wese wamufashije muri iri rushanwa anashima Imana.

Esther&Ezekiel ni abanya-Uganda bombi baravukana. Esther yavuze ko iri rushanwa ryamufashije kwitinyuka. Avuga ko kwamamara atari ukwiremereza ahubwo ko bigusaba gusabana n'abandi.

Bombi baririmbye indirimbo "When u believe’ ya Whitney Houston afatanyije na Mariah Carey. Iyi ndirimbo bayiririmbye abagize Akanama Nkemurampaka batwawe bagaragaza kwishimira iri tsinda ry'abavandimwe.

Bari bambaye imyenda ihuje ibara, baririmbye bakomerwa amashyi kugeza basoje. Akanama Nkemurampaka kabahagurukiye n'abo mu gusoza banoza ijwi.

Kaitano yavuze ko ariyo mpamvu yabahaye 'Golden Buzzer' ashimangira ko kwitabira kwabo bivuze kinini.

Makeda we yavuze ko Esther buri gihe ahitamo indirimbo nziza ituma benshi bashesha urumeza. Vanessa yavuze ko ibyo bakoze byamurenze ati "benshi bari kubareba nizere ko baryohewe".

Ezekiel avuga ko agiye gutangira gushaka ibyangombwa akajya gusura nyina uba muri Canada


Esther&Ezeliel ni bo begukanye irushanwa East Africa's GotTalent






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND