RFL
Kigali

Imbamutima z'abahanzi baririmbye muri Rwanda Day 2019 yabereye mu Budage-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:6/10/2019 13:37
1


Rwanda Day 2019 yashyize imbere agaciro k’ubuhanzi! Bamwe mu bahanzi bamaze igihe baririmba muri ‘Rwanda Day’ yabereye mu Mujyi itandukanye n’abayiririmbye ku nshuro ya mbere ibera mu Budage bavuze ishusho basigaranye n’uko bakiriwe.



Itariki ya 05 Ukwakira izahora mu mitwe y’abahanzi nyarwanda baririmbye imbere y’abanyarwanda bo mu gihugu, ababa muri ‘diaspora’ bagera kuri 3,500 bari bakoraniye muri Salle yo mu Mujyi wa Bonn mu Budage yabereyemo Rwanda Day ya 10.

U Budage butuwe n’abanyarwanda 1 295, abitabiriye Rwanda Day barenga 700. Bamwe mu bahanzi nyarwanda baririmbye mu gitaramo cya Rwanda Day binyuze mu kiganiro ‘Samedi de Tente’ babwiye Radio Rwanda, mu ijoro ry’uyu wa Gatandatu tariki 05 Ukwakira 2019 ko ari ibyishimo bikomeye kuri bo kuba basanze ibihangano byabo byarambutse imipaka.

Umuhanzi Itahiwacu Bruce wamamaye ku izina rya Bruce Melodie, ni ku nshuro ya mbere aririmbye mu gitaramo cya ‘Rwanda Day’. Ni nyuma y’uko yari akubutse mu gitaramo cya ‘East Africa’s Got Talent’.

Yavuze ko yakiriwe neza ndetse ko yasanze abanyarwanda baba mu mahanga bakurikirana umunsi ku munsi gahunda z’u Rwanda ndetse n’ibihangano by’abahanzi nyarwanda.

Ai “Ni ibintu byiza cyane abantu barishimye gahunda zose zagenze neza, urabona ko abantu bakurikirana gahunda z’u Rwanda umunsi ku munsi ku buryo n’indirimbo zacu baba bazizi ngira ngo wabibonye.

Ibintu byagenze neza cyane. Nanjye nabyishimiye kuba ndi hano. Ni ubwa mbere nje muri Rwanda Day, yari inshuro yanjye ya mbere ‘experience’ ni nziza cyane.”

Bruce Melodie yavuze kandi ko bidakunze ko umwaka utaha yitabira Rwanda Day nk’umuhanzi ashobora kuyijyamo nk’umuntu usanzwe bitewe n’ibihe byiza yabonye abanyarwanda bahagarira.

Si inshuro ya mbere Intore Masamba yitabiriye Rwanda Day. Yagiye agaragara ku rutonde rwasaga nturudahinduka rw’abahanzi nyarwanda baririmba muri Rwanda Day.

Yavuze ko muri uyu mwaka wa 2019 abantu bari bakumburanye ndetse bafite inyota yo kugirana ibiganiro na Perezida Kagame banagaragaza akanyamuneza ko kwitabira umunsi udasanzwe w’u Rwanda mu mahanga.

Akomeza avuga ko Rwanda Day y’uyu mwaka yari ifite ‘ubushyuhe’, ngo buri mwaka Rwanda Day itanga ishusho itandukanye n’indi yayibanjirije. Ashingiye ku biganiro by’abanyarwanda bitabiriye avuga ko hari ibimenyetso byinshi byerekanye ko abantu bari ‘bakumbuye Rwanda Day’.

Muri iki gitaramo Itorero Itetero ryo mu Bubiligi ryabyinnye indirimbo “Inka niy’urukundo’ ya Masamba Intore ndetse ubwo Perezida Kagame yinjiraga mu nyubako yabereyemo iki gitaramo hacuranzwe indirimbo ya Masamba.

Uyu muhanzi yavuze ko yishimiye kubona Itorero Itetero ribyina indirimbo ye kuko ngo ni indirimbo. Ati “Byanshimishije ahantu nari ndi numvaga ko ‘presence’ yanjye irimo ngenda mbyibuha niyumva.”

Masamba yavuze ko bagiye mu Budage bari mu ndege ya Rwanda Day bataramye ari abanyarwanda hafi 90 ndetse bageze ahabereye igitaramo bakomeza iyo ntero. Yavuze ko ingufu yashyize mu bihangano bye yanaziboneye mu gitaramo cy’ubudasa.

Masamba ni impuguke mu muco Nyarwanda muri Minisiteri y’Umuco na Siporo(Minispoc), ku ngoma ye arifuza kubona umuhanzi nyarwanda agendera muri V8 anahabwa agaciro.

Ati “Ndashaka kubona abahanzi bahagaze neza. Bameze neza bagendera muri V8 nabo baryoshye batarira amarira yabo agomba guhagarara…bagahwa agaciro igihugu kibaha agaciro…abahanzi bacu bahagaze neza indirimbo baririmba ni nziza harageze noneho ko bibagirira akamaro muri rusange bikagaragarira buri wese,”

Umuhanzi Kitoko Bibarwa aririmbira abitabiriye Rwanda Day 2019 bagera ku 3 500

Umuhanzi Kitoko Bibarwa abarizwa mu Bwongereza ari naho yahagurukiye yerekeza mu Budage. Yavuze ko yishimiye kwongera guhura n’abahanzi nyarwanda bagenzi be mu gikorwa cya Rwanda Day.

Ati “Impano ni umugisha! Impano ni ikintu umuntu asazana nacyo. Nanejejwe no kubabona tukiri muri gahunda zimwe, tukiri mu bikorwa bimwe, ni umugisha.”

Yabajijwe uko abibona kuba umuhanzi nyarwanda yahawe agaciro muri iki gitaramo cya Rwanda Day, asubiza ati “Mu by’ukuri nibaza ko twese ikintu kiduhuriza hano ari ugukunda igihugu kandi hari amagambo baherutse kutubaza ubushize ngo tugire icyo tubivugaho nabonye amagambo buri wese yagiye agarukaho.

Ni ukuvuga ngo ni uguhesha agaciro k’ubunyarwanda akoresheje ibihangano bye. Ndibaza ko atari ikintu buri wese yashidikanyakaho ko buri wese abari hano n’umutima we wose.”

Umuhanzi waragijwe injyana Gakondo Jules Sentore amaze kuririmba muri ‘Rwanda Day’ zagiye zibera mu Mujyi itandukanye. Avuga ko Rwanda Day y’uyu mwaka yagenze neza, kuri we ngo yashimishijwe n’uko uyu mwaka Rwanda Day yaganiriye ku gaciro ku buhanzi.

Ati “Ku gaciro ku muhanzi ni byiza ariko cyane cyane ikintu cyanshimishije muri Rwanda Day zose zabayeho kuba bavuze ku cyerekeranye n’ikitwa ubuhanzi (art) n’ikitwa umuhanzi muri rusange kuba ari cyo kintu cyagarutsweho kandi bikanahuzwa n’umuco wacu ari wo muco gakondo.

“Ni ibintu ntekereza ko bisa nkaho ari ukongera kutwibutsa ko ibyo dukora ari ibintu bifite agaciro ari ibintu ndetse bishobora kuba bigeye kubona ‘support’ mu bundi buryo. Kandi ibiganiro byose byatanzwe byarebanaga n’umuco byarebanagana na ‘art’ muri rusange.”

Abahanzi nyarwanda baririmbye muri 'Rwanda Day' bavuze ko bishimiye uko bakiriwe

Igor Mabano yitabiriye ku nshuro ya mbere Rwanda Day ari umucuranzi kuri iyi nshuro yayitabiriye nk’umuhanzi. Yavuze ko yari asanzwe akurikirana ku mbuga nkoranyambaga akabona ko ibihangano bye byambutse imipaka, kuri ubu yabibonye imbona nkubone.

Mabano avuga ko yarotoye inzozi yahoze arota zo kuririmba muri Rwanda Day. Ati ntabwo nari nziko n’inshuti z’u Rwanda zishobora gukunda ibyo dukora byadushimishije cyane kuri njye ni ‘experience’ y’indi nagize bituma dukomeza gukora tukarushaho.”

 “Kuri iyi nshuro rero nabigezeho, ni zimwe mu nzozi zanjye zibaye impano.”

Itsinda rya Charly&Nina ni ku nshuro ya mbere baririmbye muri Rwanda Day. Ni itsinda rimaze imyaka icumi rikunzwe mu muziki banashyira hanze ibihangano bikomeye.

Bombi bavuze ko ari ishema kuri bo kandi ko bakiriwe neza, bati “..Kuri twebwe turishimye ni ishema turabishimira Imana…Rwanda Day ituma abantu bahura abanyarwanda kuva ahantu hatandukanye bahura bakaganira ku muco n’ibindi byose bagasabana ibyateza igihugu cyacu imbere.”

King James ntiyigeze abura ku rutonde rw’abahanzi baririmbye muri Rwanda, aherutse gushyira hanze indirimbo “Yabigize birebire” yavuze ko inshuro zose amaze kuririmba muri ‘Rwanda Day’ bimwereka ko hari indi ntera igenda igeraho ashingiye kubwitabire ndetse n’urukundo rw’abanyarwanda bashyize hamwe mu guteza imbere igihugu cyabo.

Yavuze ko muri uyu mwaka habayeho kuganira na Perezida Kagame igihe kinini ndetse abari bafite ibibazo benshi babasha gusubizwa.

Ati “Umwihariko wabaye n’uko Nyakubahwa Perezida yamaze akanya noneho byanatumye abantu babaza ibibazo atanga akanya ari benshi wabonye n’abo yahaye amatike y’indege byari byiza cyane, abantu babikunze.”

King James yavuze ko uburyo yakiriwemo byamuhaye ishusho y’uko n’abo mu mahanga bakunda ibihangano by’abanyarwanda.


Ibyishimo ku bitabiriye igitaramo




Kitoko umuhanzi nyarwanda mpuzamahanga


Umunyamakuru Sandrine Isheja

Umunyarwenya Arthur Nkusi wayoboye igitaramo cya Rwanda Day



Umuhanzi Igor Mabano



Jules Sentore na Lionel Sentore

Bruce Melodie[ ubanza ibumoso]


Umuhanzi Intore Masamba

Umuhanzi King James

Abahanzikazi Charly&Nina

Umuhanzi Babou mu gitaramo cya Rwanda Day


Itorero Itetero ryabyinnye indirimbo ya Intore Masamba


AMAFOTO: Flickr/Paul Kagame/KT






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Bizumuremyi Gad4 years ago
    Ni byiza cyane kuba umuziki nyarwanda waraganiriweho kuko bigiye gutuma abahanzi nyarwanda barushaho gukora cyane kandi bagakora ibintu binogeye ababakurikirana Bose!! Ndongera gushimira H.E wacu ko yatanze umwanya uhagije mukwakira ibibazo kandi bikanasubizwa neza.





Inyarwanda BACKGROUND