RFL
Kigali

Mu masegonda 40 umuntu aba yiyahuye, zimwe mu mpamvu zibitera

Yanditswe na: Editor
Taliki:5/10/2019 16:43
1


Tariki 10 Nzeli buri mwaka, ni Umunsi Mpuzamahanga wo Gukumira Ubwiyahuzi ku Isi. Gusa, ntibikuraho ko abantu mu bice bitandukanye by’isi bakomeza kwitwara ubuzima. Ese ni ukubera iki?



Kayini, abitewe n’ishyari yambuye umuvandimwe we Aberi ubuzima. Ibyo, byatumye bamwe mu bemera aya mateka bamufata nka sekuru w’abicanyi. Ariko ntabwo twahamya neza uwaba ari sekuru cyangwa se nyirakuru w’ubwiyahuzi. 

Ubusanzwe, kwiyahura bizwi nko kwiyambura cyangwa kwitwara ubuzima bitewe n’uko wumva udatekanye mu buryo bw’imitekerereze, uko wumva ibintu runaka, uko umuntu akora imirimo agenewe n’ibindi impuguke zihuriza mu ijambo ry’icyongereza ‘depression’. Gusa, ntabwo twavuga ko icyo kwiyahura ari icyo ngo tugere ku muzi hasi.

Abenshi mu bantu ntibakunze kuvuga cyane kubijyanye n’ikigikorwa cyo kwiyahura, Gusa, iyo ubwiyahuzi butwaye umwe munshuti, umuvandimwe, umukunzi, umwana, umubyeyi cyangwa se undi uwo ariwe wese wakomeza kwibaza uti “kubera iki?” Koko se, ibi biterwa n’iki? Wenda, wasubiza uti depression, twayivuzeho haruguru. 

Ariko, wakongera ukibaza nanone uti, kubera iki bagira izi ntekerezo zo kwitwara ubuzima? Turagaruka kuri zimwe mu mpamvu zagaragajwe n’urubuga Psychology Today ndetse na kevinmd. Muri rusange izi mbuga zigaragaza ko umuntu yitwara ubuzima kuri izi mpamvu:

1. Depression: Iyi ni indwara umuntu ashobora kumarana igihe kinini ariko irimo uruhurirane rw’agahinda, kumva ntagaciro ufite, kwitera ikizere, guhorana ibitekerezo bitari byiza ndetse no kwiyumvaho icyasha cy’amakosa bituma umuntu atagira umurava ndetse no gukurikirana ibyo asabwa kuba yakora. World Health Organization (WHO) igaragaza ko, abantu barenga miliyoni 300 mu ngeri zose bahura n’iki kibazo. 

Nyuma y’ibyo byiyumviro byose, niho umuntu atangira kujya yishyiramo ibitekerezo nk’aho yavuga ati “ntakibazo buriwese yabaho neza ntahari”, n’ibindi, ahanini agambiriye kugaragaza ko arimo atekereza neza. Ibi, ntabwo yabihorwa kuko iyi ni indwara nk’izindi gusa icyo bisaba ni ukugaragaza ikibazo mu gihe wumva ufite kimwe mu bimenyetso bwavuzweho haruguru, hanyuma ugahabwa ubufasha ukeneye.

2. Psychosis: Ubu ni uburwayi butera nyirabwo kumva no kubona ibintu bidahari ahanini bimushishikariza kwiyangiza we ubwe. Byongeye kandi, ufite iki kibazo ntabwo ukuri kw’ibintu aba akigukozwa; kuko ibyinshi kuri we aba ari ibintu batariho. Ibi bibazo bishobora kandi kongererwa umurindi no kuba umuntu atakiryama, akoresha inzoga nyinshi ndetse n’ibiyobya bwenge. 

Aha rero birumvikana ko ufite iki kibazo ashobora kugendera kuri ibyo abona cyangwa se yumva nyamara bidahari akaba yakwiyambura ubuzima. Ariko, uwo ibi byageraho cyangwa ukaba wamubonaho iki kibazo ubufasha buratangwa akavurwa akanakira.

3. Impulsive (ugenekereje, ni buryo ki umuntu usanga akora ibintu ariko abihubukiye ndetse atabihaye umwanya ngo abitekerezeho cyangwa se ngo yite ku ngaruka bishobora kugira). Aha rero, bagaruka ku kuba umuntu akunze kunywa inzoga nyinshi ndetse n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge akenshi bishobora kumwongerera intekerezo zo kwitwara ubuzima dore ko n’iyo atafashe kimwe muri ibyo bihumanya ubwonko bwe, aba arangwa no kumva afite ipfunwe ndetse n’ikimwaro. Umuntu uri kunyura mu bihe nk’ibi aba ashobora kugerageza kwitwara ubuzima kabone n’iyo byakwanga habaho ko ashobora kongera.

4. Akenshi uzasanga baba bakenye ubufasha ariko batizi uburyo babubona. Ubwo, afata icyemezo cyo gukoresha uburyo aba yibwira ko bworoshye butagize icyo bwangiza, hanyuma akagerageza ngo arebe ko yagarura amarangamutima y’abari hafi ye; nk’umuryango, inshuti cyangwa se umukunzi. Gusa, ibyo byose bikorwa akenshi na kenshi adateganya ko arahita apfa, nyamara, ugasanga atari asobanukiwe ibyo akora, bityo bikamuhitana.

5. Umuntu aba afite ibyiyumviro byo gushaka gupfa. Umuntu kugira ngo ajye kwiyahura, ni uko aba yarafashe igihe runaka akabitekerezaho, akabinyuza mu nyurabwenge, hanyuma akanzura. Ibyo bitekerezo, biterwa umurindi n’umubabaro uba uhishiriye kwitera icyizere cyo kumva ko yazava mu bihe arimo anyuramo (rimwe na rimwe biba ari bibi). 

Aba abantu rero, baba bifuza kwigarurira ahazaza habo mu biganza, hanyuma bakikiza uburibwe baba bumva banyuramo. Uburyo bwihuta cyane bumva, ni ukwitwara ubuzima nk’inzira yoroshye hatitawe ku buryo bukoreshwa.

Imaryango, inshuti, abakunzi, n’abandi barabura ababo kubera ubwiyahuze. Mu kuri, ingamba zifatwa zo ni nyinshi kuko imibare y’abiyahura igenda yiyongera. World Health Organization, igaragaza ko abagera ku 800 000 bicwa n’ubwiyahuzi buri mwaka, ubwo buri masegonda 40 umuntu arapfa. 

Mu kuri, aya masegonda asiga mugahinda gakomeye abantu bagera 135, ndetse n’abagera muri miliyoni 108 buri mwaka bafite ingengabitekerezo, imyitwarire ndetse no kugerageza ibikorwa by’ubwiyahuzi. Ibyo bigashyira ubwiyahuze mu myanya makumyabiri iyoboye itera imfu z’abantu ku isi. Rero, ni ahatwese ngo dukumire iki cyago kuko izo mpumvu zagarutsweho zose zishobora kuvurwa cyangwa se zikirindwa.

Src: www.Psychologytoday.com,www.kevinmd.com,www.who.int (World Health Organization WHO) & www.iasp.info (World Suicide Prevention Day #WSPD).

Umwanditsi: Faridi Muhawenimana






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Byiringiro marachie4 years ago
    Muraho mwese suti nukuri ubuzima buraryoha ntampamvu nimwe itwiye gutuma umuntu yivutsa ubuzima yego gupfa nihame nkogukunda igihugu ariko urategereza Murakoze





Inyarwanda BACKGROUND