Umunyamakuru akaba n'umuhanzi mu ndirimbo zihimbaza Imana Byishimo Espoir (Happy) yasohoye indirimbo ye ya 4 yise "Umutima wanjye."
Byishimo Espoir yabwiye Inyarwanda ko iyi ndirimbo ikubiyemo ubutumwa ku ineza y'Imana.Amwe mu magambo ayirimo agira ati: "Umutima wanjye uraririmba ineza yawe nakubonanye, ibindimo byose birasingiza isina ryawe Yesu weee."
Ni gute ahuza umuziki n'akazi ke ka buri munsi k'itangazamakuru?
Asubiza iki kibazo, Happy yagize ati: "Uburyo mpuza kuririmba n'akazi ni uko byose byuzuzanya. Kuririmba ni impano yanjye, n'ubunyamakuru ni impano yanjye. Ikindi ni uko nkora mu gisata cya Gospel (kuririmba n'ubunyamakuru), byose ni mu nzu imwe."
Iyi ndirimbo Happy yise 'Umutima wange' ni iya kane. Ije nyuma y'iyamenyekanye cyane yitwa "Garuka" ari nayo uyu musore yaherukaga gusohora mbere y'iyi.
TANGA IGITECYEREZO